Umugabo w’umugande wari warihinduye umunyarwanda witwa Asuman Bisiika wahoze ari umunyamakuru w’Umuseso na Newslines waje kwirukanwa mu Rwanda mu mpera z’imyaka 2002, kubera ibyaha bya Ruswa n’ubugambanyi, ubu akaba yaramaze kwinjira mu kigare cya RNC cyo gukwirakwiza propaganda zibinyoma ku byerekeranye n’umuryango wa Fred Rwigyema n’itabaruka rya mushiki we Joy Agaba, akaba arimo kujyanisha iryo tabaruka na politike.
Mu myaka mike yamaze I Kigali, yahakoze amarorerwa kugeza ubwo mu mwaka w’2002, urwego rw’abanjira n’abasohoka rumujugunye ku mupaka wa Gatuna, rumwihanangiriza kongera kugaruka kubutaka bw’u Rwanda, dore ko yari avuye muri gereza ya Kigali [ 1930 ], azira ibyaha bya ruswa. Ariko igitangaje n’uko Asuman Bisiika mu myaka igera muri 17 atazi Kigali, bityo agashaka kwihindura intyoza ku bintu byose birebana n’URwanda.
Iyaba Bisiika koko yari afite icyazi ku Rwanda, yakabaye azi impamvu ikiriyo cya Joy Agaba kitigeze kimenyekana cyane. Bisiika nk’umugande aziko Abagande bitabira ibiriyo ari benshi cyane. Aho bafunga ibiro, n’ibindi bikorwa byose bakitabira ibiriyo. Ndetse bakanakodesha n’abarira ku kiriyo. Uwo niwo muco wabo, kandi ntawe ubaveba kuba aribwo buryo bwabo. Abanyarwanda bakaba bakora ibintu byabo mu buryo bwabo .
Bityo bakaba bakunda imihango idahambaye iba yiganjemo abanyamuryango ba hafi, bityo ukaba udashobora kuhabona icyaro cyose cyataye ibyo cyakoraga mu rwego rwo kujya kwitabira ikiriyo cy’umuntu watabarutse.
Ibi akaba aribyo bituma umuntu nka Bisiika n’abandi benshi basa nawe hakurya y’umupaka bahita bafata umwanzuro bakandika . “ Kagame ntiyigeze ajya mu kiriyo cya Joy!” Bagatera induruuuu. Icyo umuntu yavuga nuko, aba bantu bakwiye kwiga umuco wo kubaha. Bakaniga guha agaciro umuco!
Umuntu akaba yatanga urundi urugero .Imico myinshi y’abaturage ba Uganda isaba ko iyo umuntu yitabye Imana, icyaro cyose cyibyuka kikajya kurara hanze muri urwo rugo aho nyakwigendera yabaga. Mu Rwanda umuryango n’abaturanyi bubahiriza uwo muhango , bakamarayo amasaha macyeya bafata mu mugongo umuryango wapfushije, hanyuma bagataha.
Ninde wundi ukurikiyeho Abaturage ba Uganda bazaba barimo kuveba, ku mpamvu zuko atigeze ajya mu kiriyo cya Joy?
Imana niyo izi byose. Biteye umujinya ukuntu Ubutegetsi bwa Museveni bwifashisha propaganda bwivuye inyuma mu rwego rwo guhindanya urwibutso rwa Joy; umutegarugori wakundwaga na benshi , wasezeweho mu cyubahiro gihanitse.
Muri iyi myaka yose Bisiika yageragezaga kwigira impuguke ku Rwanda, umuntu akaba yakwibaza niba ntacyo yaba azi kuri ibi bintu. Ku rundi ruhande ariko, ashobora kuba arimo kubyina imbyino y’umukoresha we ariwe The Monitor na Rujugiro barimo gutera, ubu The Monitor yahindutse igikoresho cyo gukwirakwiza amakuru y’urwego rw’ubutasi rwa Uganda rushinzwe gukwirakwiza ibihuha.
Iri sesengura risa n’inyandiko z’abandi banyamakuru bari bamaze iminsi bakora vuba aha, ku birebana ku mubano utameze neza hagati ya Kigali na Kampala, nk’inyandiko ye yo ku wa Gatandatu 23 Ugushyingo, yari ifite umutwe ugira uti, “Birababaje: Ubwumvikane buke hagati y’URwanda na Uganda bishobora gutuma Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba usenyuka”.
Yari imeze nk’iya Bisiika , nyamara kandi, akaba atarigeze aha agaciro amasezerano y’ubwumvikane ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda “Aho yanditse ngo “ Ese amasezerano y’ubwumvikane ya Luanda hagati ya Jen. Paul , nkuko yabyanditse, yibaza niba ayo masezerano yarapfuye cyangwa ari mu cyumba cy’indembe?”
Uyu muntu ni biri hanze cyane, muri buri kintu cyose akora. Iyo nyandiko yari irimo amagambo amwe namwe y’ururimi rw’Ikinyarwanda yagiye adoda nk’uko akunze kubikora, mu rwego rwo kugerageza kwerekana ko ari impuguke ku Rwanda.” Ni ukwishyiraho ; biroroshye ku muntu w’impuguke ku birebana na sosiyete Nyarwanda.
Muri iyo nyandiko ye, bigaragara ko ashishikajwe n’ ikinyoma ku birebana n’ibikorwa bya Museveni –Umutegetsi w’igihigu cye, udaterwa isoni no gushyigikira imitwe igamije guhungabanya URwanda n’ubuyobozi bw’URwanda, buharanira kurida abaturage babwo inzego z’umutekano za Uganda.
Bisiika akaba yarahisemo kugera icyirenge mu cy’itangazamakuru rya Uganda aho buri wese yahisemo guteza imbere inyungu ze, naho ubunyamwuga bakabushyira iruhande, bagamije kwandika kuri aba Baperezida. “ intonganya hagati ya abajenerali babiri”, mu magambo ye.
Ni ubunebwe, uburangare bikaba byakwandikwa mu kinyamakuru cyashowemo akayabo kugirango giharabike URwanda kurusha Uganda.
Umuntu akaba yakwibaza niba bameze nkuriya niba bakunda kwigagaza ”,Ese ni gute URwanda rwaba urwitwazo mu bibazo byabo?.
Uganda niyo icumbikiye udutsiko twatangije intambara ku muturanyi, kugeza naho umuterankunga wa RNC yubatse uruganda mu majyaruguru ya Uganda, aho abategetsi bo mu nzego zo hejuru bafitemo imigabane. Cyangwa se no kuba Kampala yarorohereje RNC gukoresha inzego z’ubutasi nka CMI mu rwego rwo gushimuta inzirakarengane z’Abanyarwanda baba muri Uganda nta nkomyi, nka bumwe mu buryo bw’intambara ku Rwanda.
Cyangwa se kugeza naho aho inzego z’ubutasi zikorana n’abambari ba RNC, mu rwego rwo gutoza abarwanyi ba RNC , ari nako baborohereza mu rwego rwa Taransiporo bagana mu makambi aho batorezwa. Izi zikaba ari zimwe mu ngero nkeya zigamije kugirira nabi URwanda bikorwa n’ubutegetsi bwa Museveni.
Iyaba Bisiika yari umunyamakuru w’inyangamugayo, yakabaye yarabajije ubutegetsi bwe niba URwanda rucumbikira ababa bashaka guhungabanya Uganda ? Ibyo bikaba byaba ari ugushakisha ukuri, kandi Bisika na bashebuja batabyitayeho.
Ariko kandi se, ni ubuhe bunyangamugayo wakwitega ku muntu nkuwo, witerera mu by’URwanda, nyamara kandi vuba aha muri 2016, aribwo Museveni yarimo yica umusubirizo Abakonjo n’’abakonjokazi bene wabo muri Kasese?
Bisika, umukonjo mwiza yakabaye ariwe uririra bene wabo, aho kwifatanya nabo bamwiciye.
Denis
Ariko uwo Mushiki wa Rwigyema yazize iki niba atarazize ibijyanye na Politique none se niba mutaranditse icyo yazize nimbeba yaripfuye cg numuntu uciriritse kuburyo atakwandikwaho ninkuru ngufi igaragaza icyo yazize ese ubundi nigute agwa Aho atuye nta bitaro biraho mudufashe kumenya icyo yazize tuve mugukeka
Murakoze