• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Editorial 04 Mar 2017 Mu Rwanda

Jean Bosco Uwitonze yafatiwe mu murenge wa Kazo, akarere ka Ngoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane afite imifuka itanu y’urumogi kuri moto.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent of Police(SSP) Janvier Mutaganda atangaza ko Uwitonze bahimba Kigingi, yatanzweho amakuru n’irondo nyuma yo kumubona muri ako gace mu buryo budasanzwe.

Yagize ati:” Mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo , irondo ryo mu kagari ka Kinyonzo ririmo gutaha, babonye moto yinjira mu ishyamba riri hafi aho bituma bayikemanga; niko guhita bahamagara Polisi ya sitasiyo ya Mutenderi iri hafi aho.”

SSP Mutaganda yongeyeho ati:” Abapolisi bari bagiye mu kazi gatandukanye baje nyuma ho gato, abari muri iryo shyamba barimo guhererekanya urwo rumogi, bumvise abapolisi baje bariruka basiga moto ihambiriyeho ruriya rumogi ; iby’amahirwe ariko, abanyerondo bari bamenye Uwitonze wari uyitwaye, usanzwe unazwi muri ako gace nk’umucuruzi w’urumogi, akaba yarafashwe nyuma yaho gato.”

Hagati aho, umuyobozi wa Polisi mu karere yatangaje ko, undi witwa Ishimwe Diogene w’imyaka 22, nawe yaje gufatirwa mu murenge wa Mutenderi ku manywa, aho yafashwe n’abaturage , nyuma yo gukemanga umufuka yari atwaye, bakamuhagarika, bamusatse bamusangana ibiro 8 by’urumogi.

Aha yagize ati:” Tuzi ko imirenge ya Kazo na Mutenderi ikoreshwa nk’inzira y’abacuruza ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi biva mu murenge wa Gahara muri Kirehe bivuye hakurya y’umupaka, bigakomeza umuhanda wa Rwamagana bijya I Kigali; twakajije umurego mu kubifata ariko cyane cyane twigisha abaturage gutanga amakuru kuri abo bantu igihe cyose bababonye.”

Kirehe ikaba izwi nk’ahantu hambukira ibiyobyabwenge byinshi biva hakurya y’umupaka byinjira mu gihugu bicishijwe ku mipaka itemewe.

Ahandi, Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yafashe inzoga zo mu mashashi zitemewe zigizwe n’udupaki 684 twa chief waragi 684, udupaki 36 twa blue sky n’ utwa kitoko waragi 120 , nyuma yo gusaka inzu y’uwitwa Ingabire Marie Claire utuye mu kagari ka Gihembe, mu murenge wa Kageyo.

Gicumbi nayo ikaba ikoreshwa nk’ahantu hakunze kwambukira inzoga zo mu mashashi zitemewe mu gihugu, hakaba harashyizweho amatsinda yo kuzirwanya nibura muri buri murenge muri 27 igize akarere kose, nk’uburyo bwo guhashya ikwirakwizwa n’icuruzwa ryazo.

-6005.jpg

Ibi bikaba byaragize akamaro kubera ko, guhera muri Kanama umwaka ushize, hamaze kwangizwa inzoga z’ubu bwoko zifite agaciro ka miliyoni 50 z’amanyarwanda.

Kuri ubu, Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi ikaba yarashyize imbaraga mu kwigisha abaturage ibashishikariza gushora izo miliyoni mu bucuruzi bwemewe aho kuzishora mu biyobyabwenge.

RNP

2017-03-04
Editorial

IZINDI NKURU

Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Editorial 18 Jan 2022
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Editorial 25 Jun 2024
Kagame i Nyabihu ati  ‘ nta bwaki dushaka’

Kagame i Nyabihu ati ‘ nta bwaki dushaka’

Editorial 26 Jul 2017
Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa

Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa

Editorial 04 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa
Mu Mahanga

Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

Editorial 27 Jul 2016
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho
UBUKUNGU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Editorial 16 May 2018
Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zahanuwe n’Ingabo za  M23
ITOHOZA

Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zahanuwe n’Ingabo za M23

Editorial 28 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru