Mu mpera z’icyumweru gishize, abanyeshuri bagera ku 1691 biga mu rwunge rw’amashuri rwa Hindiro ruherereye mu kagari ka Gatare, mu murenge wa Hindiro, mu karere ka Ngororero, basobanuriwe uburenganzira bwabo nk’abana.
Ubwo bumenyi ku burenganzira bwabo babuherewe mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.
Icyo kiganiro cyitabiriwe kandi n’abarezi babo bagera kuri 49.
IP Minani yabwiye abakitabiriye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, no kwandikishwa igihe avutse.
Yababwiye ko ubundi burenganzira bwe harimo ubwo kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, n’uburenganzira bwo kuruhuka, ndetse n’ubwo kwidagadura.
Yabwiye abari aho ati:”Nihagira umuntu umenya amakuru y’uwabubangamiye; azabimenyeshe Polisi y’u Rwanda mu maguru mashya.”
IP Minani yasobanuriye kandi abo banyeshuri ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, kandi abasaba kubyirinda.
Yababwiye ko urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi kandi ko ingaruka zabwo harimo gutwara inda zitateganyijwe, no kuva mu ishuri.
Yabagiriye inama yo kwima amatwi umuntu waza abizeza ko azabaha akazi cyangwa akabashakira amashuri meza mu mahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko bene uwo muntu aba agamije kujya kubakoresha imirimo ivunanye muri ibyo bihugu kandi nta gihembo.
Abo banyeshuri babwiwe banasobanuriwe amategeko y’umuhanda. Babwiwe kujya banyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bari kujyamo, kandi bakanyura buri gihe mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari.
Babwiwe kujya kandi bambukira mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiramo; bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi; ku buryo baramutse bambutse; batahurira nayo mu muhanda; ikaba yabagonga.
Na none babwiwe kujya bategereza ikimenyetso cy’umuntu utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi, maze; bakabona kwambukira muri iyo mirongo iri mu muhanda itambitse; ifite ibara ry’umweru.
Nyuma yo kubigisha amategeko yo kugenda mu muhanda, abo banyeshuri bakoze umwitozo wo kwambuka umuhanda.
Umuyobozi w’iri shuri, Bakundabate Berchmas yagize ati:” Ndahamya ntashidikanya ko basobanukiwe amategeko yo kugenda mu muhanda. Kuyamenya bizatuma badakora impanuka cyangwa ngo baziteze.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumyenyi yahaye abo banyeshuri, kandi abasaba gukurikiza ibyo bigishijwe.
RNP