Abaturiye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi bafitiye ubwoba umutwe w’abitwaje intwaro basirisimba muri Komini zo mu Ntara ya Cibitoke, Intara ikora ku mupaka w’u Rwanda.
Abaturage bavuga ko uyu mutwe w’abantu bitwaje intwaro ukomeza kuhisirisimba kandi abawugize bavuga ikinyarwanda. Ikinyamakuru cya Radio RPA kigatangaza ko bikekwa ko uwo mutwe waba ari uwa FDLR cyangwa FLN ivanze n’ingabo za Kayumba Nyamwasa.
Aba bantu bitwaje intwaro ngo bavuga Ikinyarwanda bakaba baraturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo bakaba baragaragaye ku musozi wa Rubona muri Komini Mugina na Ruhororo mu ntara ya Cibitoke.
Aba bantu bitwaje intwaro ngo biganjemo urubyiruko, bakaba baratangiye kuhagararaga kuva ku wa 3 Mata 2019. Iki kinyamakuru gitangaza ko bagerageje kugana ku butaka bw’u Rwanda binjiriye mu ishyamba rya Nyungwe, ntibyabakundira bakata basubira mu Burundi.
Ku itariki ya 7 Mata 2019, ngo aba bantu biganjemo urubyiruko bagaragaye ku butaka bw’u Burundi bakubutse muri Nyungwe, ngo bakaba bari bamaze gukozanyaho n’ingabo z’u Rwanda zabahase igitutu zibasubiza inyuma, bukeye bwaho ngo nabwo hari abandi bantu bitwaje intwaro bavuye muri iri shyamba rya Nyungwe bagana i Burundi ndetse ngo banakirwa n’ingabo z’u Burundi.
Bitangazwa ko mu cyumweru gishize amasomo yabaye ahagaritswe muri bimwe mu bigo by’amashuri nyuma yo kubona uy’umutwe w’abitwaje intwaro bambukira ku butaka bw’igihugu cyabo.
Uku kwigaragaza kw’inyeshyamba muri iyi Ntara ngo byagize ingaruka zikomeye ku ituze ry’abaturage aho ku wa 3 na 4 Mata 2019, ngo byahungabanyije imyigire y’abanyeshuri mu bigo bya Nyamihana na Ngoma, muri Zone Rubona, Komini Mugina, ndetse no ku kigo cy’amashuri abanza cya Miremera muri Zone Ruhororo, Komini Mabayi.
Abaturage bakaba bakomeje kugaragaza impungenge baterwa n’aba bantu bakora kinyeshyamba bava ku butaka bw’u Burundi bakajya guhungabanya umutekano ku bw’u Rwanda.