• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»Niba uri umukobwa mwiza ushaka icyerekezo cyiza mu mwaka wa 2018 dore ibyo wagakwiriye kwitaho 

Niba uri umukobwa mwiza ushaka icyerekezo cyiza mu mwaka wa 2018 dore ibyo wagakwiriye kwitaho 

Editorial 15 Dec 2017 SHOWBIZ

Mu by’ukuri buri muntu wese agira igikorwa cyangwa imyumvire ndetse rimwe na rimwe akumva ayikomeyeho kuko aba yumva ari ingenzi mu buzima bwe.Gusa,iyo uko iminsi ishira biba bikwiriye ko ureba niba ikintu runaka hari icyo kigufasha cyangwa cyaba kikoreka.

Muri iyi minsi y’impera z’uyu mwaka wa 2017 bwabateguriye ibintu bitanu busanga bikwiriye kuba byarangirana n’umwaka wa 2017 ku bantu b’igitsinagore.Ibi si ukubibasira kuko ubutaha tuzabagezaho ibyo ab’igitsinagabo bakwiriye kwirinda.Ibyo bintu ni ibi bikurikira:

Gutandukanya urukundo na bizinesi(business): Muri iyi minsi by’umwihariko abari biharaje ingeso yo gukundana n’umuntu w’igitsinagabo urenze umwe.Ahanini ugasanga ikigamijwe si uko aba bose aba abakunda ahubwo haba hagambiriwe kurya umutungo wabo washira ntiyongere no kumureba irihumye.Umwe muri aba bantu b’igitsinagabo ashiriwe amushyira ku ruhande agafata undi,ibyo bita’gukura ibyinyo’.Ibi nabyo bikaba bigira uruhare runini mu gutera benshi kubura abagabo(kugumirwa).

Kwigana imyambarire y’abanyamahanga: Muri uyu mwaka hagaragaye imyambarire mishya aho umukobwa usanga asa n’aho yambaye ubusa.Ibi si umuco nyarwanda ahubwo ni ukwigana ibyo baba babonye  ku mateleviziyo n’ahandi henshi ku mbuga nkoranyambaga.Igitangaje ni uko abo babyigiraho usanga baba babyambaye bagamije gukorera amafaranga mu gihe aba bari bacu babyambara Atari cyo kigamijwe ahubwo bakabyanabara  bagiye nko gusenga,mu kazi n’ahandi hantu mu ruhame.

Gukuramo inda no guta abana:Muri iyi minsi mu bitangazamkuru bitandukanye hagiye humvikana umubare munini w’igitisnagore gikuramo inda baba batewe n’abagabo binyuze mu buryo butemewe nyuma bakabajugunya ahantu hatandukanye haba mu misarane,ku muhanda,mu mashyamba n’ahandi.Ibi babikora basa nk’aho birengera ngo  gusa ni ukuvutsa ubuzima ikiremwamuntu ndetse kikaba n’igikorwa cy’ubunyamaswa.

Gukoresha telefoni no mu gihe kitari ngombwa: Muri iyi minsi aho hadukiye izi telefoni zigezweho,by’umwihariko abakobwa bakoresha telefoni n’igihe bitari ngombwa.Mu by’ukuri itumanaho ni ryiza cyane rwose ariko mu gihe cyiza kidashyira ubuzima bw’urikoresha mu kaga.Iri koreshwa rya telefoni mu gihe kitari ngombwa rimwe na rimwe usanga ari yo ntandaro y’impanuka za hato na hato,gukoresha igihe nabi no kutanoza igikorwa runaka kirimo gukorwa,gutanga serivisi mbi n’ibindi.

Muri make ibi sibyo byonyine bikwiye kwirindwa hari n’ibindi byinshi buri wese ashobora gusubiza amaso inyuma agasanga ntiyabitunganyaga neza cyangwa se yabihaye umwanya n’agaciro bidakwiriye,uyu waba ari umwanya mwiza wo gukosora buri kimwe kugira ngo umwaka mushya turi kwitegura tuwutangirane ingamba nshya.

2017-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Editorial 23 Oct 2023
Diamond na Tunda baba barateguye kuzahurira mu Rwanda?

Diamond na Tunda baba barateguye kuzahurira mu Rwanda?

Editorial 23 Jan 2018
Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n’amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio

Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n’amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio

Editorial 29 Aug 2021
Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi

Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi

Editorial 27 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?
ITOHOZA

Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?

Editorial 25 Aug 2016
Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse
POLITIKI

Imvano y’ibikorwa bya Museveni ku Rwanda n’icyo bihatse

Editorial 16 Oct 2019
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO
Amakuru

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Editorial 20 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru