• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

Editorial 05 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abanyarwanda  barenga ibihumbi bitatu magana atanu n’inshuti zabo baturutse mu mfuruka enye z’Isi bateraniye mu Mujyi wa Bonn mu Budage aho bitabiriye Rwanda Day, umunsi udasanzwe uganirirwamo iterambere ry’igihugu n’ahazaza harwo.

Perezida Kagame, yabwiye abitabiriye  Rwanda Day mu Budage  ko abagiriraga nabi u Rwanda uko imyaka ishira niko bagorwa no kongera, Perezida yagize ati “Ntibashirwa. Bazi ko ikitarashobotse icyo gihe ubu bwo …. Ntabwo byakunda, ntibishoboka. Ibyo ntabwo mbivugira kugira ngo twirate. Nta myaka itatu, itanu ishira hatabayeho uko kutugerageza, ariko nubwo bibaho, abakurikirana amateka, nujya muri buri gice cy’ubukungu cy’ubuzima, imibereho y’u Rwanda, wenda mwanabiganiriye mu biganiro byahise, mwasanze ko buri mwaka u Rwanda rutera intambwe muri buri ngeri y’ubukungu bw’u Rwanda.

Avuga ku banenga Rwanda Day, Perezida Kagame yavuze ko “Muri abo baturuka imbere bagashaka gutangira indege ngo itihuta, hari ibyo usoma abantu baba bandika. Ejo nahoze nsoma abantu bandika, mbese harimo no kunenga Rwanda Day. Ngo buriya ni Politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, ariko njye nshakisha ikinegu kirimo ndakibura, kubera ko njye nari nziko ari uko bigenda.”

Perezida Kagame yavuze ko “Tugenda nk’indege, n’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo tukagenda. Hari n’iduturuka inyuma idusunika, ni mwebwe. Ni mwe musunika u Rwanda mwanga ko hari ikirubuza gukomeza. Igikenewe ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu, twebwe, kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa, ahubwo tuhagere mu gihe gito.’’

Perezida Kagame  yavuze ko kimwe mu bikwiye kunengwa mu Rwanda ari imitangire itanoze ya serivisi ndetse ko atari ikintu gikwiriye guhora kivugwa n’ababigiramo uruhare bakanengwa.

Ati ‘‘U Rwanda iyo ruvugwa mu majyambere amaze kugerwaho, ntabwo bivuze ko hatari akazi ko gukorwa, karacyahari kenshi, ndetse binavuze ko hari ibibi bikorwa tugomba guhangana nabyo. Ariko umuntu ntiyabigira ikirego ngo avuge ngo mu Rwanda nta gihari, ibintu byose ni bibi.’’

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye Rwanda Day

Madame Jeannette Kagame na Mushikiwabo bari bafitanye urukumbuzi

Dukunda Abanyarwanda, turikunda

Perezida Kagame yavuze ko ‘‘Ugiye kureba mu ngengo y’imari y’igihugu, ibitwara amafaranga menshi ni uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo abantu bashobore kwigaburira, ibikorwa remezo kugira ngo byunganire ubukungu, abantu babone imirimo. Mu myaka 25 ishize, twazamuye icyizere cyo kubaho, kera uwageraga ku myaka 40 yabagaga ikimasa, agahamagara inshuti bakavuga ngo yagize imyaka 40 atarapfa. Ubu Abanyarwanda barabaho muri rusange bagasatira imyaka 70. Njye ndavuga iby’ababizobereyemo, babipima, bavuga, bo hanze batari no mu Rwanda.’’

‘‘Impfu z’abana n’ababyeyi bapfaga babyara, uko byagabanutse nta hantu birabaho ku Isi ukuntu byagabanutse mu Rwanda. Turakora ibintu biha abantu ubuzima, twarangiza tukaregwa ko tububambura? Ibyo se birashoboka? Uraha abantu kugera ku itumanaho ku gihugu cyose, umuntu ashyire yizane, avuge bitewe n’ishoramari twazanye warangiza ngo ubuza abantu kuvuga? Dukunda abantu, dukunda Abanyarwanda, turikunda, dukunda uburenganzira bwacu. Ibindi ni byo politiki mbi abaturega bakora. Aho muri hose muhafite uburenganzira, ariko aho mufite uburenganzira budashira, ahandi ho bashobora no kububaka, ariko iby’iwacu, iby’iwanyu nta muntu wabibaka. Ni ibyanyu, n’iyo ugiye ukagera aho Isi iherera ugasanga nta handi ho kujya, ugaruka iwanyu.’’

Perezida Kagame yavuze ko ko kimwe mu bikwiye kunengwa mu Rwanda ari imitangire ya serivisi itanoze

Rwanda Day ni igikorwa cyatangiye ku wa 4 Ukuboza 2010, icyo gihe cyabereye mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.

Kuri iyi nshuro Rwanda Day, yabaye ku nshuro ya 10 ihurije hamwe abasaga ibihumbi bitandatu, bateraniye mu nyubako ya World Conference Center iri mu zifite amateka ahambaye mu Budage.

Benshi baserutse mu byishimo by’ikirenga muri ibi birori by’imbonekarimwe ku Banyarwanda baba mu mahanga n’inshuti zarwo zishaka kumenya amakuru y’umunsi ku wundi yarwo n’amahirwe rwibitseho.

‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.

Kuva ku wa 4 Ukuboza 2010 ubwo Rwanda Day yaberaga mu Bubiligi, uyu munsi wasize amateka akomeye mu mpande zose z’isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho wabereye. Umaze kwitabirwa n’abasaga ibihumbi 35 mu nshuro icyenda imaze kuba.

Minisitiri Anastase Shyaka, yahaye ikaza Abanyarwanda baba mu mahanga, abizeza umutekano usesuye yagize ati ‘‘Dufite umutekano udadiye pe. Muzi ibanga aho riri? Dufite inzego z’umutekano zitisukirwa. Ubucuti buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano. Iyo igihugu kimeze gityo kucyisukira ntibiba byoroshye. Wenda yakwinjira ariko ntiyasohoka. Demokarasi mu bihugu byinshi iyo bamaze kuvuga amatora…. Amatora yacu ni ubukwe ni amahoro kubera amahitamo, demokrasi ni iyubaka.”

“Niyo amatora arangiye ntawe utsindwa. Nta kwikanyiza akaba ari nayo mpamvu ihame ry’uburinganire rigomba kwimakazwa kandi ririmakajwe. Inzego z’ibanze igipimo ni ukurya isata burenge Inteko Ishinga Amategeko amahitamo yacu rero yubakiye ku kintu gikomeye. Iyo Abanyarwanda bahuye n’ibibazo bishakamo ibisubizo, haba mu bukungu, imibereho myiza ni uwishamo ibisubizo. Guhuriza imbaraga ku Rwanda amaboko yacu akarukorera ubwenge bwacu bukaba uko. Turashaka ko abo mu ntara z’imbere mugihurizeho amaboko n’ubwenge ntihagire urugambanira. Ahari Umunyarwanda hose haba habaye u Rwanda. Turagira ngo tugire diaspora ifite imiyoborere myiza ishakira u Rwanda amaboko n’amahoro twese ari abari imbere n’abari hanze. Twubake u Rwanda buri wese yifuza.’’

Rwanda Day iri kuba ku nshuro ya 10 yitabiriwe mu rwego rwo hejuru

Umuhanzi Kitoko Bibarwa yatangiye asusurutsa abitabiriye Rwanda Day binyuze mu bihangano bivuga ku kwiyubaka k’u Rwanda binyuze mu maboko y’abenegihugu

Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya; Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, atanga igitekerezo muri Rwanda Day na Musoni Vedaste uyobora Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’igihugu mu Budage bari bafite akanyamuneza
Alain Mukurarinda wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda (iburyo) mu bitabiriye Rwanda Day. Aha yafatanyaga n’abandi mu gushyiraho morali

Ni umunsi w’akanyamuneza…

U Rwanda ni yo ntero i Bonn
2019-10-05
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Editorial 09 Nov 2018
“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Editorial 08 Feb 2025
UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

Editorial 15 Jul 2018
Mwenedata Gilbert  yeruye ko yiyongereye mu mubare w’ abagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda

Mwenedata Gilbert yeruye ko yiyongereye mu mubare w’ abagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda

Editorial 10 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aba-Ofisiye 1015 ba Polisi bazamuwe mu ntera, abandi 111 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru
INKURU NYAMUKURU

Aba-Ofisiye 1015 ba Polisi bazamuwe mu ntera, abandi 111 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 12 Jan 2018
Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC
Amakuru

Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC

Editorial 07 Jan 2025
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro
POLITIKI

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Editorial 26 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru