Abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu magana atanu n’inshuti zabo baturutse mu mfuruka enye z’Isi bateraniye mu Mujyi wa Bonn mu Budage aho bitabiriye Rwanda Day, umunsi udasanzwe uganirirwamo iterambere ry’igihugu n’ahazaza harwo.
Perezida Kagame, yabwiye abitabiriye Rwanda Day mu Budage ko abagiriraga nabi u Rwanda uko imyaka ishira niko bagorwa no kongera, Perezida yagize ati “Ntibashirwa. Bazi ko ikitarashobotse icyo gihe ubu bwo …. Ntabwo byakunda, ntibishoboka. Ibyo ntabwo mbivugira kugira ngo twirate. Nta myaka itatu, itanu ishira hatabayeho uko kutugerageza, ariko nubwo bibaho, abakurikirana amateka, nujya muri buri gice cy’ubukungu cy’ubuzima, imibereho y’u Rwanda, wenda mwanabiganiriye mu biganiro byahise, mwasanze ko buri mwaka u Rwanda rutera intambwe muri buri ngeri y’ubukungu bw’u Rwanda.
Avuga ku banenga Rwanda Day, Perezida Kagame yavuze ko “Muri abo baturuka imbere bagashaka gutangira indege ngo itihuta, hari ibyo usoma abantu baba bandika. Ejo nahoze nsoma abantu bandika, mbese harimo no kunenga Rwanda Day. Ngo buriya ni Politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, ariko njye nshakisha ikinegu kirimo ndakibura, kubera ko njye nari nziko ari uko bigenda.”
Perezida Kagame yavuze ko “Tugenda nk’indege, n’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo tukagenda. Hari n’iduturuka inyuma idusunika, ni mwebwe. Ni mwe musunika u Rwanda mwanga ko hari ikirubuza gukomeza. Igikenewe ni uguhora twongera imbaraga zisunika indege yacu, twebwe, kugira ngo bitaba kugera aho tujya gusa, ahubwo tuhagere mu gihe gito.’’
Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bikwiye kunengwa mu Rwanda ari imitangire itanoze ya serivisi ndetse ko atari ikintu gikwiriye guhora kivugwa n’ababigiramo uruhare bakanengwa.
Ati ‘‘U Rwanda iyo ruvugwa mu majyambere amaze kugerwaho, ntabwo bivuze ko hatari akazi ko gukorwa, karacyahari kenshi, ndetse binavuze ko hari ibibi bikorwa tugomba guhangana nabyo. Ariko umuntu ntiyabigira ikirego ngo avuge ngo mu Rwanda nta gihari, ibintu byose ni bibi.’’
Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye Rwanda Day
Madame Jeannette Kagame na Mushikiwabo bari bafitanye urukumbuzi
Dukunda Abanyarwanda, turikunda
Perezida Kagame yavuze ko ‘‘Ugiye kureba mu ngengo y’imari y’igihugu, ibitwara amafaranga menshi ni uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo abantu bashobore kwigaburira, ibikorwa remezo kugira ngo byunganire ubukungu, abantu babone imirimo. Mu myaka 25 ishize, twazamuye icyizere cyo kubaho, kera uwageraga ku myaka 40 yabagaga ikimasa, agahamagara inshuti bakavuga ngo yagize imyaka 40 atarapfa. Ubu Abanyarwanda barabaho muri rusange bagasatira imyaka 70. Njye ndavuga iby’ababizobereyemo, babipima, bavuga, bo hanze batari no mu Rwanda.’’
‘‘Impfu z’abana n’ababyeyi bapfaga babyara, uko byagabanutse nta hantu birabaho ku Isi ukuntu byagabanutse mu Rwanda. Turakora ibintu biha abantu ubuzima, twarangiza tukaregwa ko tububambura? Ibyo se birashoboka? Uraha abantu kugera ku itumanaho ku gihugu cyose, umuntu ashyire yizane, avuge bitewe n’ishoramari twazanye warangiza ngo ubuza abantu kuvuga? Dukunda abantu, dukunda Abanyarwanda, turikunda, dukunda uburenganzira bwacu. Ibindi ni byo politiki mbi abaturega bakora. Aho muri hose muhafite uburenganzira, ariko aho mufite uburenganzira budashira, ahandi ho bashobora no kububaka, ariko iby’iwacu, iby’iwanyu nta muntu wabibaka. Ni ibyanyu, n’iyo ugiye ukagera aho Isi iherera ugasanga nta handi ho kujya, ugaruka iwanyu.’’
Rwanda Day ni igikorwa cyatangiye ku wa 4 Ukuboza 2010, icyo gihe cyabereye mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.
Kuri iyi nshuro Rwanda Day, yabaye ku nshuro ya 10 ihurije hamwe abasaga ibihumbi bitandatu, bateraniye mu nyubako ya World Conference Center iri mu zifite amateka ahambaye mu Budage.
Benshi baserutse mu byishimo by’ikirenga muri ibi birori by’imbonekarimwe ku Banyarwanda baba mu mahanga n’inshuti zarwo zishaka kumenya amakuru y’umunsi ku wundi yarwo n’amahirwe rwibitseho.
‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.
Kuva ku wa 4 Ukuboza 2010 ubwo Rwanda Day yaberaga mu Bubiligi, uyu munsi wasize amateka akomeye mu mpande zose z’isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho wabereye. Umaze kwitabirwa n’abasaga ibihumbi 35 mu nshuro icyenda imaze kuba.
Minisitiri Anastase Shyaka, yahaye ikaza Abanyarwanda baba mu mahanga, abizeza umutekano usesuye yagize ati ‘‘Dufite umutekano udadiye pe. Muzi ibanga aho riri? Dufite inzego z’umutekano zitisukirwa. Ubucuti buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano. Iyo igihugu kimeze gityo kucyisukira ntibiba byoroshye. Wenda yakwinjira ariko ntiyasohoka. Demokarasi mu bihugu byinshi iyo bamaze kuvuga amatora…. Amatora yacu ni ubukwe ni amahoro kubera amahitamo, demokrasi ni iyubaka.”
“Niyo amatora arangiye ntawe utsindwa. Nta kwikanyiza akaba ari nayo mpamvu ihame ry’uburinganire rigomba kwimakazwa kandi ririmakajwe. Inzego z’ibanze igipimo ni ukurya isata burenge Inteko Ishinga Amategeko amahitamo yacu rero yubakiye ku kintu gikomeye. Iyo Abanyarwanda bahuye n’ibibazo bishakamo ibisubizo, haba mu bukungu, imibereho myiza ni uwishamo ibisubizo. Guhuriza imbaraga ku Rwanda amaboko yacu akarukorera ubwenge bwacu bukaba uko. Turashaka ko abo mu ntara z’imbere mugihurizeho amaboko n’ubwenge ntihagire urugambanira. Ahari Umunyarwanda hose haba habaye u Rwanda. Turagira ngo tugire diaspora ifite imiyoborere myiza ishakira u Rwanda amaboko n’amahoro twese ari abari imbere n’abari hanze. Twubake u Rwanda buri wese yifuza.’’