• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

Editorial 11 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Gladys Nkerinka ni Umunyarwandakazi utuye mu Budage, akaba umukobwa wa Eustache Nkerinka wari umurwanashyaka ukomeye wa MDR, ndetse akaba yarigeze no kuba umudepite w’iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho Faustin Twagiramungu aviriye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, Eustache Nkerinka wamufataga nk’Imana ye yamukurikiye mu buhungiro, aba ari naho bombi bakomereza ibikorwa byo kugambanira u Rwanda, babinyujije mu dutsiko tw’abagizi ba nabi tunyuranye. By’umwihariko Eustache Nkerinka we yihutiye kuba umurenzamase mu mutwe w’iterabwoba RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Eustache Nkerika yaje kurwara cyane, ntiyakomeza kwigaragaza muri RNC, ariko ntiyanayisezeramo.

Aha rero niho ibyihebe bigenzi bya Nyamwasa byashatse gushimuta Gladys Nkerinka, ngo bimusimbuze umubyeyi we badasangiye na gato ibitekerezo, nk’uko Madamu Gladys yabisobanuriye Igicaniro TV dukesha iyi nkuru.

Mu minsi ishize twabasobanuriye uburyo ibyo byihebe byasubiranyemo, bimwe byamburwa imyanya mu butegetsi bwa RNC, ibindi “biragabirwa”, ariko ari bya bindi ngo “iso ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye”.

Icyo gihe byavuzwe ko Gladys Nkerinka ariwe uhagarariye RNC mu Budage.
Mu kiganiro rero nyirubwite yagiranye na Egide Ruhashya wa “Igicaniro TV”, yagize ati:” Niyamye nkomeje abansanisha n’uwo mutwe w’iterabwoba wa RNC. Uretse no kuwuhagararira mu Budage nk’uko babintwerera, sindi n’umuyoboke wawo, sinzigera nanaba we”.

Abajijwe aho ibyo byihebe byaba byaravanye ubusazi bwo kumwitirira ibyo atari byo, Madamu Gladys Nkerinka yavuze ko bashobora kuba baribeshye ko kuba umubyeyi we, Eustache Nkerinka, yarabaye umuyoboke wa RNC igihe kinini, byatuma n’umukobwa we yiyumva nk’umuyoboke wayo. Ati:” Ibyo data yabayemo niwe bireba, njye ntaho mpuriye nabyo. Ikindi kandi, nawe ubwe igihe yamazemo cyabaye imfabusa kuko nta na kimwe byamumariye”.

Usesenguye neza ubutumwa bwa Madamu Gladys Nkerinka, harimo ibintu nka bibiri by’ingenzi:

1. Madamu Gladys yababajwe n’abantu bamusanisha n’ibyihebe, bifite imigambi yo kugirira nabi Igihugu, kandi we ikimuraje ishinga ari ukwiyubakira ubuzima, nta kintu na kimwe kimuteranyije n’Igihugi cye. 2. Madamu Gladys araburira abajya muri politiki zitagira epfo na ruguru. Aratanga urugero rw’umwanya umubyeyi we yataye, ubwo yajyaga muri RNC y’abantu batazi ibyo barimo.

Nyir’amatwi yumve. Abazaguma mu buyobe, umunsi w’ingaruka nugera ntibazitwaze”sinamenye”.

2024-02-11
Editorial

IZINDI NKURU

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Editorial 06 Nov 2024
Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Ibyo mutamenye ku buzima bwa Ingabire Victoire Umuhoza n’umuryango we

Editorial 07 Jun 2021
Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Editorial 12 Jan 2021
Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Editorial 11 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere
Mu Rwanda

Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere

Editorial 01 Apr 2018
Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere
POLITIKI

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Editorial 30 Aug 2018
Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro bya televiziyo muri Amerika

Editorial 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru