• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025

Editorial 31 May 2025 Amakuru, IMIKINO

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, yatowe nk’Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abashyikirijwe ibihembo kuri uyu mugoroba, abayobozi b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa.

Ibyiciro birindwi byahembwe ni Umukinnyi w’Umwaka, Umutoza w’Umwaka, Umukinnyi Muto wahize abandi, uwatsinze ibitego byinshi, Umunyezamu w’umwaka, igitego cy’umwaka ndetse n’ikipe y’abakinnyi 11 beza b’Umwaka w’Imikino wa 2024-2025.

Muri buri cyiciro, hari habanje gutoranywa abahataniye igihembo benshi, nyuma hakorwa itora ry’akanama k’abantu 10 barimo abanyamakuru ba siporo, abahagarariye Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda n’iry’Abakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ [FAPA].

Habayeho kandi n’itora ry’abafana kuri internet.

Amajwi y’akanama kihariye kashyizweho yari afite agaciro ka 50%, itora ry’abafana rifite 20% mu gihe iry’abo mu makipe ryari rifite 30%.

Abakandida batatu ba nyuma muri buri cyiciro batangajwe habura umunsi umwe, ni bo bavuyemo abegukanye igihembo.

Uko ibihembo byatanzwe n’abanyegukanye:

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, yegukanye Igihembo cy’Umukinnyi Mwiza w’umwaka w’imikino wa 2024/2025.

Yagishyikirijwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo, François Régis Uwayezu na Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf.

Darko Novic wahoze atoza APR FC yahize abandi batoza mu mwaka w’imikino wa 2024/2025.

Igihembo cye cyakiriwe na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa

Abakinnyi 11 batoranyijwe mu ikipe y’umwaka w’imikino wa 2024/2025.

Rutahizamu wa Bugesera FC, Ummar Abba, yahembwe nk’umukinnyi wanyeganyeje inshundura inshuro nyinshi.

Uyu Munya-Nigeria yakinnye imikino 23, atsinda ibitego 17, anaha bagenzi be imipira 6 yavuyemo ibitego.

Igihembo yagishyikirijwe na Sembagare Jean Chrysostome.

Nicolas Ssebwato yahembwe nk’Umunyezamu Mwiza w’Umwaka wa 2024/2025.

Ni igihembo yashyikirijwe na Eric Eugène Murangwa wakiniye Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.

Useni Seraphin ukinira Amagaju FC ni we wahembwe nk’Umukinnyi Mwiza Muto w’umwaka w’imikino wa 2024/2025.

Igihembo yagishyikirijwe na Kapiteni wa AS Kigali, Niyonzima Haruna.

Kagame Vanessa ni we wakiriye igihembo cyahawe umugabo we, Biramahire Abeddy nk’uwatsinze Igitego Cyiza cy’Umwaka.

2025-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Editorial 26 Feb 2024
AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y’imyaka ibiri

AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y’imyaka ibiri

Editorial 06 Feb 2023
Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Editorial 31 Dec 2020
Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo

Editorial 01 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Editorial 16 Feb 2018
Umumotari yashimiwe kuba yasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari atwaye
Mu Rwanda

Umumotari yashimiwe kuba yasubije arenga Miliyoni 5 umugenzi yari atwaye

Editorial 25 Jul 2017
Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira
INKURU NYAMUKURU

Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira

Editorial 01 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru