Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023 nibwo umukinnyi w’umunyarwanda Niyonkuru Samuel yegukanye agace ka Gatatu k’isiganwa ry’amagare rya Grandi Prix Chantal Biya riri kubera muri Cameroun.
Grand Prix Chantal Biya Ni irushanwa ryo gusiganwa ku magare risanzwe riba buri mwaka rikabera mu gihugu cya Cameroon.
Kuri uyu munsi nibwo hakinwaga agace ka Gatatu k’iri rushanwa kaje kwegukanywa n’umunyarwanda Niyonkuru Samuel.
Niyonkuru Samuel yatwaye aka gace abigezehi nyuma yaho yakoresheje amasaha abiri iminota makumyabiri n’ibiri n’amasegonda mirongo itatu n’ane (2h22’34”).
Muri ka gace kanone undi Munyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Tuyizere Étienne waje ku mwanya wa Gatandatu muri aka gace ka Gatatu.
Ubwo iri rushanwa ryatangiraga ku munsi wo kuwa kabiri, Mugisha Moise niwe wabaye uwa hafi mu banyarwanda aho yabaye uwa Cumi na karindwi.
Kuri uyu munsi kandi umukinnyi wahembwe nk’umukinnyi mwiza uzi kuzamuka yabaye Manizabayo Eric uzwi nka Radiyo watahukanye amanota 12, uyu yakurikiwe kandicna Tuyizere Etienne.