Perezida Pierre Nkurunziza yemeza ko u Burundi butifuza umubano mubi n’u Rwanda ndetse ko nta kibazo afitanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2015 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba radiyo zitandukanye zumvikana mu Burundi nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi.
Aho yahuriye n’amanyamakuru mu gace ka Gitega, Nkurunziza, mu magambo ye bwite, yagize ati “Nta kabi na kamwe kazova mu Burundi kaja kubanganira n’u Rwanda. Abanyarwanda ni ababanyi dusangiye vyinshi, amata… Nta mubano mubi twifuza. Umubanyi ni we muryango, ararivumereye nta mubano mubi dushaka ku Rwanda dutegerezwa kubana neza.”
Ubwo umunyamakuru yamubaza kuri Perezida Kagame, Nkurunziza yijeje ko nta kibazo gihari hagati ye na Perezida Kagame, ahubwo ngo ntawema kumusengera nk’umuyobozi washyizweho n’Imana.
Muri iki kiganiro kandi Perezida Nkurunziza yemeje nta kibazo cy’ubwoko kiri mu Burundi ashimangira ko umukoloni w’Umubiligi ari we wazanye amoko mu Burundi kugira ngo abone uko ategeka abantu bafite umwiryane.
Perezida Pierre Nkurunziza
Yagarutse kandi ku ngabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika zishobora koherezwa muri iki gihugu, aho yagize ati “Abarundi n’u Burundi ntidukeneye ibigwanisho, dukeneye iterambere.” Ashimangira ko nta ngabo z’amahanga zikenewe ku butaka bw’u Burundi kuko nta mpande zishyamiranye.
Nkurunziza yabajijwe niba hari iperereza ryakozwe ku batwitse amaradiyo mu gihe cy’imvururu, maze avuga ko “amaradio yaturiwe n’abashatse guhirika ubutegetsi, ahubwo ni ukubahiga aho bari hose ngo bahanwe.”
Yasabye abashatse kumuhirika ku butegetsi ko bataha bakaburana nk’abagabo ndetse bagasaba imbabazi.
Abarundi batandukanye bagiye bakwirakwiza ibivugirwa mu kiganiro Perezida wabo yagiranaga n’abanyamakuru, babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bakoresheje hashtag yitwa #Ikiyago.
Ni ubwa mbere Perezida Nkurunziza akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru kuva imvururu zatangira muri Mata uyu mwaka aho yanahaye rugari Abarundi bagahamagara bakamubaza ibibazo ku murongo wa telefone.
Yabijeje ko nta kibazo cy’ingengo y’imali u Burundi buzagira, ati “dufite inshuti, bamwe nibagenda, abandi bazaza.”
Abanyamakuru mukiganiro na Perezida Nkurunziza
Abarundi barenga ibihumbi 100 bamaze guhunga ibibera mu gihugu cyabo kuva muri Mata uyu mwaka, aho abasaga ibihumbi 70 bahungiye mu Rwanda, abandi bahungira muri Tanzania n’ahandi.
Imvururu zo mu Burundi zatangiye ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora u Burundi manda ya gatatu; ibintu bitavuzwe rumwe n’abantu banyuranye muri iki gihugu bamushinjaga guhonyora Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ndetse n’amasezerano ya Arusha.
Source: izuba Rirashe