• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Editorial 05 Jan 2020 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ko u Rwanda rwafunguriye amarembo abaturage barwo bashaka kujye muri Uganda, ashimangira ko nta cyahindutse ku muburo rwabahaye ku kaga bashobora kugirira muri icyo gihugu.

Ibi Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa 3 Mutarama 2020 yifashishije Twitter, avuguruza inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Chimp Reports cyo muri Uganda cyanditse ko ‘U Rwanda rworoheje uburyo bwo kunyura ku mupaka bajya muri Uganda’.

Ati “Iki ni ikindi gihuha cya @Gilespies n’ikinyamakuru cye [sinshobora no kubibara byose]. Umuburo u Rwanda rwahaye abaturage barwo bifuza kujya muri Uganda ntiwahindutse. Nta kintu cyigeze gihinduka guhera muri Gashyantare 2019.”

Ayo makuru Chimp reports yayatangaje ivuga ko yaganiriye n’abantu batandukanye bagiye bambuka bakajya muri Uganda, babanje “gutanga impamvu zumvikana.”

Muri Gashyantare 2019 nibwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gusaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo, nyuma y’uko bigaragaye ko abajyayo n’ababayo bashimutwa, bafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo bazira ubusa.

Icyo kinyamakuru gitangaje ibi nyuma y’uko Perezida Museveni, ubwo yasozaga umwaka ushize wa 2019, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukora ibyo gisabwa mu gushyira iherezo ku bibazo biri mu mubano wa Uganda n’u Rwanda, ariko abasesenguzi bakomeza kugira amakenga n’ugushidikanya.

Museveni kandi yavuze ko yakiriye intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare, wakiriwe muri Village Urugwiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019 afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

Museveni yavuze ko Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko mu gihe cya vuba, hagiye gufatwa imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuka mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi. Ndashimira Perezida Kagame, abavandimwe bacu b’abanyarwanda n’abaturage ba Uganda.”

Ku wa 31 Ukuboza Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yari i Kigali mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.

Ati “Kuvuga rero ngo haje intumwa icyizere cyabonetse, ntabwo nibwira ko ari uko nabivuga, njye navuga ko iyo ari indi ntambwe ikomeje guterwa muri ubwo buryo bwo gushakisha icyatuma ikibazo icyo aricyo cyose cyaba gihari gishobora gukemuka kandi nyine ibyo biva mu bantu, mu kuvugana, kuganira.”

Ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro ya Luanda mu mwaka ushize, abanyarwanda baketse ko ikibazo gikemutse, ko nta n’umwe uzongera guhohoterwa ari muri Uganda ndetse ko n’abafungiyeyo bagiye kurekurwa. Gusa siko byagenze, kuko byakomeje nk’uko byari bisanzwe, abafungwa bagafungwa, abakorerwa iyicarubozo rigakomeza bakajya bajugunywa ku mipaka bagizwe intere.

Uganda kandi ntiyahagaritse umubano wayo n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC na FDLR ndetse irinangira ubwo yasabwaga kubahiriza amasezerano Museveni yasinye. Ibi nibyo byatumye intumwa z’u Rwanda na Uganda zinanirwa kumvikana mu biganiro biheruka kubera i Kampala.

2020-01-05
Editorial

IZINDI NKURU

Ringtone Apoko uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakamejeje yegeranyije inkwano ngo mpaka arongoye Zari

Ringtone Apoko uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakamejeje yegeranyije inkwano ngo mpaka arongoye Zari

Editorial 22 Feb 2018
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Administrator 16 Oct 2025
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Editorial 05 Feb 2024
Ikinyamakuru The New York Times cyikomye Trump wita abanyamakuru abanzi b’abaturage

Ikinyamakuru The New York Times cyikomye Trump wita abanyamakuru abanzi b’abaturage

Editorial 30 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo  yavuganaga na pasiteri kuri telefone
ITOHOZA

Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo yavuganaga na pasiteri kuri telefone

Editorial 04 Oct 2016
Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko
INKURU NYAMUKURU

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Editorial 22 May 2019
Mukura VS yasezereye Al Hilal Obayed ijya ku muryango w’amatsinda ya CAF
IMIKINO

Mukura VS yasezereye Al Hilal Obayed ijya ku muryango w’amatsinda ya CAF

Editorial 23 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru