Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yanyomoje amakuru yakwirakwijwe ko u Rwanda rwafunguriye amarembo abaturage barwo bashaka kujye muri Uganda, ashimangira ko nta cyahindutse ku muburo rwabahaye ku kaga bashobora kugirira muri icyo gihugu.
Ibi Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa 3 Mutarama 2020 yifashishije Twitter, avuguruza inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Chimp Reports cyo muri Uganda cyanditse ko ‘U Rwanda rworoheje uburyo bwo kunyura ku mupaka bajya muri Uganda’.
Ati “Iki ni ikindi gihuha cya @Gilespies n’ikinyamakuru cye [sinshobora no kubibara byose]. Umuburo u Rwanda rwahaye abaturage barwo bifuza kujya muri Uganda ntiwahindutse. Nta kintu cyigeze gihinduka guhera muri Gashyantare 2019.”
Ayo makuru Chimp reports yayatangaje ivuga ko yaganiriye n’abantu batandukanye bagiye bambuka bakajya muri Uganda, babanje “gutanga impamvu zumvikana.”
Muri Gashyantare 2019 nibwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gusaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo, nyuma y’uko bigaragaye ko abajyayo n’ababayo bashimutwa, bafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo bazira ubusa.
Icyo kinyamakuru gitangaje ibi nyuma y’uko Perezida Museveni, ubwo yasozaga umwaka ushize wa 2019, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukora ibyo gisabwa mu gushyira iherezo ku bibazo biri mu mubano wa Uganda n’u Rwanda, ariko abasesenguzi bakomeza kugira amakenga n’ugushidikanya.
Museveni kandi yavuze ko yakiriye intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare, wakiriwe muri Village Urugwiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019 afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.
Museveni yavuze ko Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko mu gihe cya vuba, hagiye gufatwa imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.
Ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuka mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi. Ndashimira Perezida Kagame, abavandimwe bacu b’abanyarwanda n’abaturage ba Uganda.”
Ku wa 31 Ukuboza Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yari i Kigali mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.
Ati “Kuvuga rero ngo haje intumwa icyizere cyabonetse, ntabwo nibwira ko ari uko nabivuga, njye navuga ko iyo ari indi ntambwe ikomeje guterwa muri ubwo buryo bwo gushakisha icyatuma ikibazo icyo aricyo cyose cyaba gihari gishobora gukemuka kandi nyine ibyo biva mu bantu, mu kuvugana, kuganira.”
Ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro ya Luanda mu mwaka ushize, abanyarwanda baketse ko ikibazo gikemutse, ko nta n’umwe uzongera guhohoterwa ari muri Uganda ndetse ko n’abafungiyeyo bagiye kurekurwa. Gusa siko byagenze, kuko byakomeje nk’uko byari bisanzwe, abafungwa bagafungwa, abakorerwa iyicarubozo rigakomeza bakajya bajugunywa ku mipaka bagizwe intere.
Uganda kandi ntiyahagaritse umubano wayo n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC na FDLR ndetse irinangira ubwo yasabwaga kubahiriza amasezerano Museveni yasinye. Ibi nibyo byatumye intumwa z’u Rwanda na Uganda zinanirwa kumvikana mu biganiro biheruka kubera i Kampala.