Bwa mbere nyuma y’aho intambara yuburiye hagati y’igisirikari cya Kongo, FARDC, n’umutwe wa M23, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize icyo avuga ku binyoma Leta ya Kongo ikomejwe gukwiza, ishinja uRwanda gushyigikira uwo mutwe wa M23.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mpuzamahanga, Perezida Kagame yahishuye ko atahwemye kubwira mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, ko kugereka ibibazo by’igihugu cye ku Rwanda, ari ukwihunza inshingano ze , kuko ibyo bibazo ari iby’Abanyekongo ubwabo kandi yakabaye ashakira umuti nka Perezida wa Repubulika.
Perezida Kagame yasobanuye ko yaganiriye kenshi na Perezida Tshisekedi ku muzi nyakuri w’ingorane za Kongo, ndetse banarebera hamwe uko izo ngorane zavaho, ariko ubutegetsi bwa Kongo bwanga gushyira mu bikorwa imyanzuro n’inama bwagiriwe, buhitamo gufata u Rwanda nk’ igitambo bwegekaho urusyo. Perezida wa Repubulika y’uRwanda yagize ati: “Aho gushyira mu bikorwa imyanzuro yafasha kugarura amahoro muri Kongo, bo bahisemo inzira mbi kurusha izindi. Bahisemo kubaka ubucuti n’imikoranire hagati yabo n’abajenosideri ba FDLR. Aho guhangana na M23, mu minsi ishize bararengereye bararasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, bikomeretsa abantu, binangiza imitungo myinshi. Ibi rero ntibyarangiza ibibazo bya Kongo.”
Abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo basanga ikibazo nyamukuru ari uko Leta y’icyo gihugu itazi cyangwa yirengagiza nkana imvo n’imvano y’ibibazo byayo.
Hari imiyoborere mibi, ruswa yamunze inzego zose z’ubutegetsi bwaba ubwa gisivili n’ubwa gisirikari, hakiyongeraho kuvangura Abanyekongo, bamwe bakitwa Abanyarwanda kubera ko gusa bavuga ikinyarwanda.
Amateka ya vuba agaragaza ko Leta zose zatsinzwe intambara, zagiye zizira kwitiranya uwo bahanganye nawe. Dore nk’ubu aho kurwana na M23 idasiba kubambura ibirindiro byinshi, FARDC n’ubutegetsi bwa Kongo birirwa baririmba ko batewe n’u Rwanda, bagahamagarira abaturage gutsemba abaturanyi bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi. Iyi ni intandaro yo gutsindwa, kuko noneho imitwe nka M23 igaragaza ko ifite impamvu yo kurwana, ngo irengere inzirakarengane zikorerwa Jenoside.
Ibi biributsa uburyo ubwo FPR-Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora uRwanda, Leta ya Yuvenali Habyarimana yamaze imyaka ibeshya amahanga ko yatewe n’igisirikari cya Uganda. Byafashe igihe ngo yemere ko Inkotanyi ari Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo, ndetse yemera gushyikirana nabo. Ikigaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bifitaniye isano n’ibiri muri Kongo, ni uko Habyarimana yananiwe guhagarika umuvuduko wa FPR-Inkotanyi, ikirara mu Batutsi ikabatsemba ibita ibyitso bya FPR-Inkotanyi. Ubu nabwo, aho kurwana na M23, Leta ya Kongo irica Abatutsi ibitirira ubwo mutwe, ndetse urubyiruko rw’ishyaka “UDPS” rya Perezida Tshisekedi rwijanditse mu bwicanyi, nk’uko Interahamwe za MRND-CDR zabikoze mu Rwanda.
Gushakira ikibazo aho kitari, kwinangira wanga kuva ukuri nyamara kwaguha igisubizo, gushyira ku ibere abajenosideri ba FDLR, gutsemba bamwe mu baturage bazira gusa ko ari Abatutsi cyangwa bavuga ikinyarwanda, ngiyi indunduro y’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, bukazasiga bushyize igihugu ku kaga kitazivanamo.