• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

Editorial 23 Jun 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Bwa mbere nyuma y’aho intambara yuburiye hagati y’igisirikari cya Kongo, FARDC, n’umutwe wa M23, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize icyo avuga ku binyoma Leta ya Kongo ikomejwe gukwiza, ishinja uRwanda gushyigikira uwo mutwe wa M23.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mpuzamahanga, Perezida Kagame yahishuye ko atahwemye kubwira mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, ko kugereka ibibazo by’igihugu cye ku Rwanda, ari ukwihunza inshingano ze , kuko ibyo bibazo ari iby’Abanyekongo ubwabo kandi yakabaye ashakira umuti nka Perezida wa Repubulika.

Perezida Kagame yasobanuye ko yaganiriye kenshi na Perezida Tshisekedi ku muzi nyakuri w’ingorane za Kongo, ndetse banarebera hamwe uko izo ngorane zavaho, ariko ubutegetsi bwa Kongo bwanga gushyira mu bikorwa imyanzuro n’inama bwagiriwe, buhitamo gufata u Rwanda nk’ igitambo bwegekaho urusyo. Perezida wa Repubulika y’uRwanda yagize ati: “Aho gushyira mu bikorwa imyanzuro yafasha kugarura amahoro muri Kongo, bo bahisemo inzira mbi kurusha izindi. Bahisemo kubaka ubucuti n’imikoranire hagati yabo n’abajenosideri ba FDLR. Aho guhangana na M23, mu minsi ishize bararengereye bararasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda, bikomeretsa abantu, binangiza imitungo myinshi. Ibi rero ntibyarangiza ibibazo bya Kongo.”
Abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo basanga ikibazo nyamukuru ari uko Leta y’icyo gihugu itazi cyangwa yirengagiza nkana imvo n’imvano y’ibibazo byayo.

Hari imiyoborere mibi, ruswa yamunze inzego zose z’ubutegetsi bwaba ubwa gisivili n’ubwa gisirikari, hakiyongeraho kuvangura Abanyekongo, bamwe bakitwa Abanyarwanda kubera ko gusa bavuga ikinyarwanda.

Amateka ya vuba agaragaza ko Leta zose zatsinzwe intambara, zagiye zizira kwitiranya uwo bahanganye nawe. Dore nk’ubu aho kurwana na M23 idasiba kubambura ibirindiro byinshi, FARDC n’ubutegetsi bwa Kongo birirwa baririmba ko batewe n’u Rwanda, bagahamagarira abaturage gutsemba abaturanyi bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi. Iyi ni intandaro yo gutsindwa, kuko noneho imitwe nka M23 igaragaza ko ifite impamvu yo kurwana, ngo irengere inzirakarengane zikorerwa Jenoside.

Ibi biributsa uburyo ubwo FPR-Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora uRwanda, Leta ya Yuvenali Habyarimana yamaze imyaka ibeshya amahanga ko yatewe n’igisirikari cya Uganda. Byafashe igihe ngo yemere ko Inkotanyi ari Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo, ndetse yemera gushyikirana nabo. Ikigaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bifitaniye isano n’ibiri muri Kongo, ni uko Habyarimana yananiwe guhagarika umuvuduko wa FPR-Inkotanyi, ikirara mu Batutsi ikabatsemba ibita ibyitso bya FPR-Inkotanyi. Ubu nabwo, aho kurwana na M23, Leta ya Kongo irica Abatutsi ibitirira ubwo mutwe, ndetse urubyiruko rw’ishyaka “UDPS” rya Perezida Tshisekedi rwijanditse mu bwicanyi, nk’uko Interahamwe za MRND-CDR zabikoze mu Rwanda.

Gushakira ikibazo aho kitari, kwinangira wanga kuva ukuri nyamara kwaguha igisubizo, gushyira ku ibere abajenosideri ba FDLR, gutsemba bamwe mu baturage bazira gusa ko ari Abatutsi cyangwa bavuga ikinyarwanda, ngiyi indunduro y’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, bukazasiga bushyize igihugu ku kaga kitazivanamo.

2022-06-23
Editorial

IZINDI NKURU

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Editorial 11 Nov 2024
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyakomereje mu turere twa Kamonyi, Ngororero na Kicukiro

Editorial 26 May 2017
Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Editorial 03 Oct 2020
Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024

Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024

Editorial 08 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

P. Kagame na Museveni  bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]
INKURU NYAMUKURU

P. Kagame na Museveni bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis [ Bageze kuki ? ]

Editorial 30 Jan 2018
Buruseli : Rudasingwa yateguye umuhango wo kwibuka Habyarimana, Interahamwe  na  Ex. FAR, baguye kurugamba
ITOHOZA

Buruseli : Rudasingwa yateguye umuhango wo kwibuka Habyarimana, Interahamwe na Ex. FAR, baguye kurugamba

Editorial 24 Sep 2016
Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro
Mu Mahanga

Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro

Editorial 14 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru