• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

  • U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye   |   10 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri DRC

Editorial 31 Mar 2017 Mu Rwanda

Kuva mu mpera z’umwaka ushize hakomeje kugeragezwa uburyo butandukanye kugira ngo intambara isesuye itaduka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko uko ibintu bimaze kwigaragaza n’uko nta kuntu amaraso atagiye kumeneka muri icyo gihugu.

Itangazo ry’inama nkuru y’abasenyeri muri icyo gihugu (CENCO) yuko urwo rwego rwo hejuru muri kiliziya gatulika rwarambiwe akazi k’ubuhuza hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila n’abatavuga nabwo, ni ubutumwa buhagije yuko ibintu bikomeye cyane kandi byahise bitangira no kwigaragaza.

-6213.jpg

Ikibazo kigiye gutera intambara aho muri Congo ni cyakindi kimaze iminsi kivugwa yuko Kabila yarangje manda ye nka Perezida wa Repubulika mu buryo bugibwaho impaka nka kuriya bimeze mu Burundi, umuntu yatangira afataho urugero.

Mbere gato y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari ategenyijwe mu Burundi muri Nyakanga 2015 umushinga wo guhindura ingingo y’itegeko nshinga yabuzaga Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu watwawe mu nteko nshingamategeko, ubura amajwi ahagije ngo uhite ariko Nkurunziza yanga kuva ku izima ! Muri Nyakanga uwo mwaka wa 2015 yiyamamarije manda ya gatatu, binyuranyije n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha. Ubu Nkurunziza ari ku butegetsi akebaguzwa nk’igisambo, igihugu kiri mu kaga !

Kabila nawe yagerageje guhindura itegeko nshinga ngo ashobore kuziyamamariza manda ya gatatu, mu matora yari ateganyijwe mu Kuboza 2016 ariko biranga. Joseph Kabange Kabila we yari yanabitangiye kare ! Tariki 17 Mutarama 2015 nibwo umushinga w’itegeko wo gukuraho manda ntarengwa ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watwawe mu nteko imvururu ziratangira, ubuzima burahagarara muri Kinshasa n’indi mijyi minini ya Congo.

Bitewe n’izo mvururu, zahitanaga abaturage kimwe n’abashinzwe umutekano, ubutegetsi bwa Kabila bwatangaje yuko ibyo gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu bitakiriho, umutuzo mu gihugu uragaruka. Kabila kandi koko ntabwo yabeshye ibyo guskaka kwiyamamariza manda ya gatatu yarabiretse, ariko ashakisha izindi nzira zatuma aguma ku butegetsi mu bundi buryo. Ubutegetsi bwe bwashakishije ukuntu amatora yari ateganyijwe mu Kuboza 2016 atakorwa, ariko bikagaragarira buri wese yuko bidaturutse kuri Perezida Kabila !

Muri Kanama 2016 Komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI) yabigiyemo, itangaza impamvu ebyiri nini zitatuma amatora aba mu mpera z’uwo mwaka nk’uko amategeko yabiteganyaga. Impamvu ya mbere n’uko urutonde rw’abagombaga gutora rutari rwuzuye, naho iya kabiri ikaba ari iy’uko nta mafaranga yakoreshwa muri ayo matora yari ahari, CENI ivuga yuko kubera izo mpamvu imatora ashoboka muri Nyakanga 2018 !

Iryo tangazo rya CENI ryo kwimura igihe cy’amatora ryaje rikurikira irindi, ubona ritari ryarasesenguwe cyane na opozisiyo, ry’urukiko rwitegeko nshinga ryavugaga yuko Perezida wa Repubulika uriho adashobora kurekura ubutegetsi mu gihe hataratorwa undi wo kumusimbura ! Ayo matangazo y’izo nzego zombi uyashyize hamwe byari bisobanuye yuko Kabila atava ku butegetsi mbere ya Nyakanga 2018.

Ibyo byemezo bya CENI n’urukiko rw’itegeko nshinga byakiranywe amakenga na benshi, bituma amashyaka yo muri opozisiyo ahamagaza imyigaragambyo. Kuko abaturage ba Congo wagira ngo bavukanye imbuto z’imyigaragambyo mu ntoki, bamwe bayitabiriye bataranatangarizwa itariki yo kuyitangiraho !

Kuko igihe amashyaka akomeye muri opozisiyo yahamagazaga ku mugaragaro imyigaragambyo y’amezi atatu, guhera tariki 19 Nzeri 2016, byari bimaze kugaragara neza yuko uwari gusimbura Kabila ku butegetsi atari kuba yabonetse mbere y’itariki yari iya nyuma ngo arekure, 20 Ukuboza 2016, Edem Kodjo washyizweho n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) muri Mata 2016 nk’umuhuza yakoze ibyo yabashije byose ngo icyo kibazo kibonerwe igisubizo.

Kodjo, wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa Togo n’umunyamabanga mukuru w’icyasimbuye AU (OAU), yakomeje gukoresha inama nyinshi z’imishyikirano hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo, baza gusinya amasezerano yemeza kwigizayo itariki y’amatora no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho. Byemeranywa yuko Kabila yagumana umwanya wa Perezida naho umwanya wa Minisitiri w’Intebe ugafatwa n’umuntu wo muri opozisiyo.

Itariki y’amatora yashyizwe muri Mata 2018 naho Minisitiri w’Intebe w’iyo agirwa Samy Badibanga wo muri opozisiyo. Iyo mishyikirano ariko y’ubuhuza bwa Edem Kodjo ntabwo yigeze yitabirwa n’amashyaka akomeye muri politike za DRC, yibumbiye muri Rassemblement, nk’uko yanze no kwemera imyanzuro yayivuyemo. Ayo mashyaka yashinje Kodjo yuko abogamiye ku butegetsi bwa Kabila ataratangira n’ako kazi k’ubuhuza !

-6206.jpg

Perezida Joseph Kabila yarangije manda ya kabiri yemererwa n’itegeko nshinga kuwa 19 Ukuboza 2016.

Ibya Kodjo binaniranye ako kazi k’ubuhuza kafashwe n’inama y’abasenyeri muri Congo (CENCO). Ubwo buhuza bwatangiye tariki ya 8 Ukuboza 2016, tariki 31 z’uko kwezi ubutegetsi na opozisiyo bageze ku myanzuro yatumye imvururu zitongera kuvuka.
Hemeranyijwe yuko Kabila agomba kuba yavuye ku butegetsi mu mpera za 2017, kandi atazashyiramo kandidatire mu matora ataha ya Perezida. Hanemeranywa yuko hazashyirwaho undi Minisitiri w’intebe watanzwe n’amashyaka yibumbiye muri Rassemblement, hagashyirwaho n’urwego rw’ubugenzuzi rukayoborwa na Etienne Tshisekedi.

Umwaka rero wa 2017 watangiye abaturage ba DRC biruhukije yuko ibintu bitangiye inzira yo kujya mu buryo, ariko uko iminsi yakomeje kugenda yicuma ni nako icyizere cyagiye kigabanuka. Umuhuza, CENCO, yabwiraga opozisiyo iti mushyikirize Perezida Kabila izina rya minisitiri w’intebe, bati twararitwaye ariko araryanga !

Ikibazo gihari kugeza ubu n’uko Rassembement yakomezaga gushyikiriza Perezida Kabila izina ry’umuhungu wa Tshisekedi (Felix Tshisekedi) nk’umuntu ugomba kuba Minisitiri w’intebe ariko Kabila we agashaka yuko bakohereza amazina y’abantu batatu akihitiramo umwe ! Ibi byatumye tariki 27 Werurwe 2017 CENCO itangaza yuko inaniwe, kubera izo mpande zombi kudashaka gushyira mu bikorwa ibyo zumvikanyeho. Kandi CENCO kwikura muri ubwo buhuza nta kuntu bitatuma amaraso atameneka !

Ikindi kibazo gikomeye n’uko Etienne Tshisekedi ubu atakiriho. Uyu musaza witabye Imana tariki ya mbere Gashyantare uyu mwaka yari ashaje ariko agishoboye kubumbira hamwe opozisiyo n’ubundi itari hamwe bihagije ! Bizagorana yuko haboneka uziba icyuho cye, opozisiyo ijye mu gihirahiro.

Ibyo Kabila ashobora kubibonamo intsinzi ariko ikibazo kigume hahandi yuko agomba kuva ku butegetsi bitarenze umwisho w’uyu mwaka ! Hagati aho imvururu zivugwa yuko zatangiye muri za Kasai nta kigaragaza yuko zishobora guhagarara. Biragaragara yuko DRC itangiye inzira y’imeneka ry’amaraso, kandi nta kintu Kabila azaryungukiramo uretse nyine kuguma ku butegetsi akebaguzwa nka Nkurunziza !

Casmiry Kayumba

2017-03-31
Editorial

IZINDI NKURU

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

Editorial 15 Aug 2017
Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy’impapuro z’isuku (Pads) cyashyirwa kuri 300 Frw

Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy’impapuro z’isuku (Pads) cyashyirwa kuri 300 Frw

Editorial 29 May 2021
Igisilikare cy’u Rwanda ‘RDF ‘ cyasobanuye iby’Umurundi bivugwa ko yarasiwe muri Rweru

Igisilikare cy’u Rwanda ‘RDF ‘ cyasobanuye iby’Umurundi bivugwa ko yarasiwe muri Rweru

Editorial 31 Oct 2016
Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)

Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)

Editorial 04 Jan 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru