Perezida Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro umudugudu w’ikitegererezo wubatswe mu kagari ka Karama, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko Imana irema Isi itashyizeho umwihariko ku gihugu cy’u Rwanda n’umugabane wa Africa ngo bizahore bikennye.
Yavuze ko ibi bikorwa ari urugero rw’ibindi byinshi bishobora kugerwaho ku bufatanye bw’inzego bwite za Leta n’abaturage.
Ibi bikorwa bitashywe mbere habura amasaha make abanyarwanda bakizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Umukuru w’igihugu uvuga ko uriya munsi ukomatanyijemo ibiri irimo uwo Kwibohora n’uw’Ubwigenge, avuga ko biriya bikorwa bishushanya ishusho nyayo yo kwibohora.
Abaturage bagiye gutuzwa muri uriya mudugudu bagaragaje akanyamuneza k’iyi mibereho myiza binjijwemo n’imiyobore myiza ihora ishakira ineza Abanyarwanda.
Perezida Kagame avuga ko buri munyarwanda akwiye ibikorwa nk’ibi bimufasha kubaho neza.
Ati “Twifuza ko n’uwari ufite intege nke wagejejweho ibikorwa nk’ibi ni cyo twifuriza Abanyarwanda bose bataragera ku rwego rwo kuba batuye neza.”
Avuga ko umuvuduko wo guha abaturage ibi bikorwa ugenwa n’amikoro ahari kandi ko ayo mikoro agenda yiyongera uko igihugu kigenda kibona ubushobozi bugenda bugerwaho ku bufatanye n’abaturage.
Yibukije abaturage bahawe biriya bikorwa kubifata neza ariko bakiheraho babyifashisha mu kwiyitaho, bagakaraba, bakagira isuku aho baba no mu byo bakora byose.
Ati “Ni ko kwibohora kuko icyo gihe uba wumva ko ubuzima bwiza ntabwo ari ubw’abandi gusa b’ahandi, ubuzima bwiza ni ubwacu twese.”
Yanabasabye kudahora bategereje gufashwa ahubwo ko bakwiye gushaka ubushobozi bwo kwibeshaho no kuzafata neza biriya bikorwa.
Ati “Amacumbi ntakabasenyukireho, muba mufite mu bushobozi bwanyu kugira icyo mukora kugira ngo amacumbi atabasenyukira hejuru bikabasubiza inyuma.”
Umukuru w’igihugu uvuga ko imibereho myiza iharanirwa, yagarutse ku myumvire inyuranye n’ukuri y’abatekereza ko Africa yaremewe kubaho nabo.
Ati “Abenshi hano ntimwemera Imana, none se mwibwira ko Imana yaremye Isi, ikarema abantu ariko u Rwanda na Africa ikabiremera guhora biraho, biganya, bisabiriza, bikennye, mwibwira ko ari ko byabaye? [abaturage bati ‘Oya’] mwibwira ko Imana yaremye ibyo bice by’isi ivuze ngo bimwe bizamera neza ibindi bimere nabi?
Njye mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ntabwo birimo rwose. Mu nyigisho nzi zo kwemera; muri wowe muri njyewe harimo ubushobozi, harimo uburenganzira, ibyo kumera neza ni iby’abantu aho baba bari hose.”
Perezida Kagame avuga ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ko kwibohora bikomereje ku rugamba rw’ibikorwa.
Ati “Urugamba turiho ni urw’umutekano, ni urw’amajyambere tukaba abanyarwanda, abanyafurika dukwiriye kuba turi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko ibikorwa remezo byubatswe kubera uwo mudugudu bifitiye akamaro n’abandi baturage.
Urugero ni urw’umuhanda wa kaburimbo uva ahazwi nko kuri Ruliba ukagera i Nyamirambo witezweho kugabanya umuvundo w’imodoka wajyaga uboneka ku muhanda wa Nyabugogo-Giticyinyoni.
Inzu zatanzwe kuri aba baturage, harimo izifite agaciro ka miliyoni zisaga 22 n’izindi za miliyoni zisaga 19.