Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu, avuga ko kuba Perezida Museveni wa Uganda, yarafashe igihugu mu 1986, Perezida Habyarimana wari uw’u Rwanda, yamuteye inkunga.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ikorera ku mugabane w’u Burayi, Twagiramungu, yagarutse ku mateka n’umubano w’u Rwanda na Perezida Museveni ataranafata ubutegetsi. Ashimangira ko nyuma yo kubugeraho yagambaniye Habyarimana wamufashije.
Ati “Njyewe nabwiwe n’uwari Diregiteri wa Cabinet wa Perezida, arampamagara ati ‘intambara Museveni yateye mu gihugu cye, twiyemeje kumushyigikira, igisubizo yampaye ngo ni ukubagarira yose, ati ‘hari amakamyo abiri yikoreye intwaro ava i Burundi ni ukohereza umuntu akayakorera transit, akinjira mu Rwanda kugirango tuyamwoherereze.
Ikindi hari indege zagwaga i Konombe zifite intwaro, ntabwo nshaka kuvuga umusirikare wari ubishinzwe kandi nawe yarabinyibwiriye, avuga ati ‘natwe twapakururaga izo ndege ndetse na Perezida ahari twohereza intwaro muri Uganda, dufasha Museveni”.
Ku bwe, Twagiramungu ubu avuga ari amakosa bagiye bakora ubwo bafashaga Museveni, ko yasubiye inyuma agafasha Inkotanyi, zigatera u Rwanda, bityo Leta ya Habyarimana igatungurwa, mu gihe yari izi ko ifite inshuti Museveni.
Ati “izo erreur twagiye dukora, nizo zatumye duterwa dutunguwe, kubera ko abantu bagiye batugusha mu mitego wenda simbizi,… ntabwo Museveni yahakana ko yafashe Ubuganda adafite soutien ya Habyarimana, Oya”.
Twagiramungu, avuga kandi ko hari akagambane Perezida Habyarimana yagiriwe n’abayobozi bo mu Karere, ahereye kuri Museveni, avuga ko yafashije Inkotanyi gufata igihugu.
Icyo Mobutu [Wari Perezida wa Zayire] yatubwiye, yaratubwiye ati ‘ hari abantu bari hariya, bajyanwa mu mashyamba kurwana’, ati ‘abo bantu nimutabitondera bizabakoraho namwe’, ati ‘ibyiza ni uko twashyira hamwe tukareba ukuntu twabazitira, ibyo ntabwo byabaye”.
Twagiramungu Faustin, ni umusaza w’umunyapolitiki w’imyaka 72, ubwo abasirikare ba FPR/Inkotanyi bari bamaze gufata igihugu ndetse bakanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yagizwe Minisitiri w’Intebe, nyuma y’umwaka umwe abuvaho.
Mu 2003 nibwo Twagiramungu yiyamamarije umwana wa Perezida, atsindwa amatora afite amajwi 3.62% . ni nabwo yahize ajya kuba i Burayi, atangira kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.