Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri iki gitondo Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ku bijyanye n’imbabazi Umushumba wa Kiliziya Gatolika aherutse gusaba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nka Leta ngo babona ko bihagije.
Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko muri aya mezi atatu ashize u Rwanda rwagize ibikorwa bitandukanye kandi bikomeye mu rwego rw’imibanire n’ibindi bihugu.
Yagarutse ku ngendo Perezida Paul Kagame yagiriye mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa, Asia, Uburayi na Amerika avuga ko ari ingendo zitanga umusaruro mu buryo butandukanye.
Ku mbabazi zasabwe na Papa Francis wari watumiye Perezida Kagame i Vatican, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Leta yanyuzwe n’ibyakozwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Ngo nubwo atakoresheje ijambo ryo gusaba imbabazi u Rwanda ariko igikorwa yakoze kirahagije.
Ati “Imbabazi zisabwa mu buryo butandukanye, ushobora kuzisaba mu magambo, cyangwa mu bikorwa ariko ushobora no kuzisaba utavuze. ”
Avuga ko mu biganiro Papa yagiranye na Perezida Kagame havuyemo ibintu bitatu birimo kuba byaragaragaje ko Kiliziya Gatulika ibabajwe n’ibyabaye mu Rwanda bigizwemo uruhare na bamwe mu bayoboke bayo, ikavuga ko yakoze ikosa nka Kiliziya
Ati “twe nka leta tubona bihagije,…ntitwumva izindi mbabazi zasabwa uko zaba zimeze. ”
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko nta ukwiye kumva ko azasabwa imbabazi ku giti cye kuko Jenoside yagize ingaruka ku muryango nyarwanda kandi Papa Francis yawusabye imbabazi mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame Ati “ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi.”
Minisitiri Mushikawabo avuga ko iki gikorwa cyakozwe na Paapa cyavanyeho igihu kimaze imyaka isaga 20 cyo kutiyumvamo kiliziya Gatulika kubera ibyakozwe na bamwe mu bayoboke bayo barimo n’abayobozi bayo.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ari benshi