• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri mu kato

Ntabwo u Burundi bwari gusinyana amasezerano y’ubucuruzi na EU buri mu kato

Editorial 14 Sep 2016 Mu Rwanda

Igihugu cy’u Burundi giherutse gutangaza yuko kidashobora gusinyana amasezerano y’ubworoherane mu bucuruzi n’ibihugu bigize ubumwe bw’u Bulayi kandi impamvu butanga ugasanga zumvikana kurusha n’izitangwa na Tanzania.

Ibyo bihugu bigize ubumwe bw’u Bulayi (EU) hari ukuntu bikorana n’ibihugu bigize ubumwe bw’ibihugu by’uburasirazuba bwa Afurika (EAC) bikoroherezanya mu by’ubucuruzi aho abo mu bihugu bya EAC byohoreza ibicuruzwa byabyo mu masoko ya EU nta misoro bitanze. Ubwo buhahirane bwitwa EPAs (Economic Partnership Agreements).

Kuva muri 2005 nibwo ibi bihugu bya EAC n’ibya EU byumvikanye yuko amasezerano nk’ayo yasinywa binahana n’itariki ntarengwa, ya 30 uku kwezi kawa cyenda. Ibihugu bigize EAC byagombaga gusinyira ayo masezerano icyarimwe ariko biza kwicamo ibice, aho u Rwanda na Kenya byasinye ayo masezerano mu ntangiriro z’uku kwezi.

Ukuyemo Sudan y’Amajyepfo yinjiye muri EAC ejo bundi, ibindi bihugu bisigaye bitarasinya ayo masezerano ni Uganda, Tanzania n’u Burundi.

Ariko Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubucuruzi, Amelia Kyambadde mu mpera z’ukwezi gushize yatangarije Nairobi muri Kenya yuko igihugu cye nacyo cyarangije gufata icyemezo cyo gusinya ayo masezerano, hakaba hasigaye Tanzania n’u Burundi bitanga impamvu zitandukanye ariko iy’u Burundi ikaba yumvikana kurushaho !

Nyuma y’uko u Rwanda na Kenya bisinya ayo masezerano, Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibibazo bya EAC, Leontine Nzeyimana yavuze yuko bo ibyo EPAs bitabareba ngo kuko n’ubundi umuryango w’ibihugu by’u Bulayi (EU) utabemera.

EU koko yakomanyirije ubutegetsi mu Burundi ivuga yuko bwabanza bugakura igihugu mu mwiryane. EU yari yanatangaje yuko itazongera gutera inkunga ingabo nyafurika ziri muri Somalia ngo kubera yuko hariyo n’iz’u Burundi yarangije gukomanyiriza.

Uburundi rero niyo bwari gusinya ayo masezerano ntabwo EU yari kubyemera.
Tanzania yo ivuga yuko itasinya ayo masezerano ngo kubera yuko nta nyungu isangamo, ngo yari ifitemo inyungu Ubwongereza bukiri muri uwo muryango wa EU. Nyamara uko bigaragara n’uko na Tanzania yari ifite inyungu muri iyo gahunda ya EPAs.

-4059.jpg

Perezida Nkurunziza na Madamu Federica Mogherini ushinzwe ububanyi n’amahanga muri E.U.

Imibare igaragaza yuko Tanzania yoherezaga muri EU ibicuruzwa bifite agaciro kangana na biliyoni 1.18 z’amadolari. Igihugu cy’u Rwanda cyohereza muri iryo soko rya EU ibicuruzwa bifite agaciro kangana na miliyoni z’amadolari 212.1, Uganda ikoherezayo ibingana n’amadolari miliyoni ibihumbi 547 naho Kenya ikoherezayo ibifite agaciro kangana na miliyari 2.47. Igihugu cy’u Burundi cyo cyoherezagayo ubusa busa !

Kayumba Casmiry

2016-09-14
Editorial

IZINDI NKURU

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Editorial 29 Jun 2021
Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Editorial 02 Mar 2017
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Editorial 17 Jan 2018
Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.

Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.

Editorial 14 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Editorial 16 Jul 2017
Kuki  Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Editorial 02 Oct 2018
Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano
Amakuru

Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Editorial 24 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru