Igihugu cy’u Burundi giherutse gutangaza yuko kidashobora gusinyana amasezerano y’ubworoherane mu bucuruzi n’ibihugu bigize ubumwe bw’u Bulayi kandi impamvu butanga ugasanga zumvikana kurusha n’izitangwa na Tanzania.
Ibyo bihugu bigize ubumwe bw’u Bulayi (EU) hari ukuntu bikorana n’ibihugu bigize ubumwe bw’ibihugu by’uburasirazuba bwa Afurika (EAC) bikoroherezanya mu by’ubucuruzi aho abo mu bihugu bya EAC byohoreza ibicuruzwa byabyo mu masoko ya EU nta misoro bitanze. Ubwo buhahirane bwitwa EPAs (Economic Partnership Agreements).
Kuva muri 2005 nibwo ibi bihugu bya EAC n’ibya EU byumvikanye yuko amasezerano nk’ayo yasinywa binahana n’itariki ntarengwa, ya 30 uku kwezi kawa cyenda. Ibihugu bigize EAC byagombaga gusinyira ayo masezerano icyarimwe ariko biza kwicamo ibice, aho u Rwanda na Kenya byasinye ayo masezerano mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ukuyemo Sudan y’Amajyepfo yinjiye muri EAC ejo bundi, ibindi bihugu bisigaye bitarasinya ayo masezerano ni Uganda, Tanzania n’u Burundi.
Ariko Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubucuruzi, Amelia Kyambadde mu mpera z’ukwezi gushize yatangarije Nairobi muri Kenya yuko igihugu cye nacyo cyarangije gufata icyemezo cyo gusinya ayo masezerano, hakaba hasigaye Tanzania n’u Burundi bitanga impamvu zitandukanye ariko iy’u Burundi ikaba yumvikana kurushaho !
Nyuma y’uko u Rwanda na Kenya bisinya ayo masezerano, Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibibazo bya EAC, Leontine Nzeyimana yavuze yuko bo ibyo EPAs bitabareba ngo kuko n’ubundi umuryango w’ibihugu by’u Bulayi (EU) utabemera.
EU koko yakomanyirije ubutegetsi mu Burundi ivuga yuko bwabanza bugakura igihugu mu mwiryane. EU yari yanatangaje yuko itazongera gutera inkunga ingabo nyafurika ziri muri Somalia ngo kubera yuko hariyo n’iz’u Burundi yarangije gukomanyiriza.
Uburundi rero niyo bwari gusinya ayo masezerano ntabwo EU yari kubyemera.
Tanzania yo ivuga yuko itasinya ayo masezerano ngo kubera yuko nta nyungu isangamo, ngo yari ifitemo inyungu Ubwongereza bukiri muri uwo muryango wa EU. Nyamara uko bigaragara n’uko na Tanzania yari ifite inyungu muri iyo gahunda ya EPAs.
Perezida Nkurunziza na Madamu Federica Mogherini ushinzwe ububanyi n’amahanga muri E.U.
Imibare igaragaza yuko Tanzania yoherezaga muri EU ibicuruzwa bifite agaciro kangana na biliyoni 1.18 z’amadolari. Igihugu cy’u Rwanda cyohereza muri iryo soko rya EU ibicuruzwa bifite agaciro kangana na miliyoni z’amadolari 212.1, Uganda ikoherezayo ibingana n’amadolari miliyoni ibihumbi 547 naho Kenya ikoherezayo ibifite agaciro kangana na miliyari 2.47. Igihugu cy’u Burundi cyo cyoherezagayo ubusa busa !
Kayumba Casmiry