• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Editorial 03 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ntaganda Bernard, Ingabire Victoire na Thomas Nahimana ubusanzwe basangiye politiki yo kwangisha abaturage ubuyobozi, guhindanya isura y’Igihugu no gushyikirika imitwe y’iterabwoba, bitwaje ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Ingabire na Ntaganda bo baranabifungiwe, naho Thomas Nahimana aracyarindiriye umunsi we, kandi uzashyira ugere.

Icyatangaje abakurikiranira hafi iby’aba bantu uko ari 3, ni amagambo batangiye guterana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, bashinjanya gukora politiki y’ikinyoma, itagira aho yerekeza Abanyarwanda.

Intandaro, nk’uko Bernard Ntaganda yabibwiye abanyamakuru, ngo ni uko Thomas Nahimana abashishikariza kumushyigikira mu mateshwa amazemo igihe, cyane cyane mu murongo wo kuyobya rubanda, arubeshya ko Perezida wa Repubulika atakiriho. Ibi rero Ntaganda abibonamo ubuswa no kutagira icyerekezo, agasaba Thomas Nahimana kureka kubitwaraho umwikomo ngo kuko banze kumushyigikira mucyo Ntaganda yise”ubusazi,ubuswa na politiki ishingiye ku kinyoma, Thomas Nahimana amazemo igihe gisaga umwaka.”

Amakuru atugeraho aravuga ko  Thomas Nahimana yashishikarije abiyita “abanyapolitiki bo muri opozisiyo” kumufasha gusakaza ikinyoma cy’urupfu rw’ Umukuru w’Igihugu, ndetse bamwe baranabikora nka Anastase Gasana wanashimagije Nahimana kubera iryo “cenga rimeze muri politiki”, Faustin Twagiramungu basigaye bakurubana kubera gutakara mu bitekerezo, n’abandi nka ba Idamange Yvonne bishyuwe ngo babike umuntu ukiriho.

Ingabire Victoire na Ntaganda Bernard, nyamara basanzwe baziho impuha no guteranya Leta n’abaturage, bo babuze aho bahera ngo basakaze  ivanjiri ya “Padiri”, bafata  nk’ikinyoma cy’umurwayi wo mu mutwe, Thomas Nahimana.

Ibi rero byarabateranyije cyane, kuko Nahimana Thomas ngo  atumva ukuntu Ingabire Victoire na Ntaganda Bernard banze kumushyigikira ndetse bakamuhindura umusazi, kandi we ngo yarabarwaniriye, haba mbere yo gufungwa kwabo, muri gereza na nyuma yaho.

Aya makimbirane yongereye urwikekwe mu bavuga ko bakina “politiki yo mu bicu’’, n’ubundi basanzwe bashyamiranye kubera gushinjanya ubuswa, ubujura, ubugambanyi no kutagira icyerekezo. Ngabo abiyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi ahubwo uretse no kutavuga rumwe hagati yabo ubwabo, ahubwo bagiye kumarana. Biracyaza!!

2021-03-03
Editorial

IZINDI NKURU

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Editorial 29 Dec 2021
Burundi: Umupolisi mukuru yarashe umugore we ahita apfa, amuziza ko yamubujije kurarana n’indaya mu nzu

Burundi: Umupolisi mukuru yarashe umugore we ahita apfa, amuziza ko yamubujije kurarana n’indaya mu nzu

Editorial 07 Dec 2018
Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC

Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC

Editorial 11 Jan 2023
AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda

AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda

Editorial 30 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%
UBUKUNGU

Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Editorial 01 Nov 2018
Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho
INKURU NYAMUKURU

Diyasipora irikoma RNC na Himbara bashaka kuyisenya n’ubwo batabigeraho

Editorial 26 Dec 2019
AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22
Amakuru

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

Editorial 21 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru