Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye urubyiruko ko rugomba guharanira kubaka igihugu cyarwo, kuko abashaka kugisenya batazigera batsinda urwo rugamba.
Ni ubutumwa yahaye urubyiruko rusaga 500, rwitabiriye Itorero ry’Urungano, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera. Gen Kabarebe yabagezagaho ikiganiro cyubakiye ku “Indangagaciro za RPA/RDF mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda Rushya.’’
Yabwiye urubyiruko ko kuba nta gihugu abagize RPA bagiraga, biri mu byatumye batangiza urugamba rwo kubohora igihugu cyabo, kuko umuntu arengerwa n’igihugu cye, yaba atagifite akageragezwa n’ikibonetse cyose.
Yakomeje ati “Urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside twabigezeho tutarusha ibikoresho n’ingabo abo twari duhanganye. Twatsinze Urugamba kuko twari dufite intego, twunze ubumwe, indangagaciro zirimo ikinyabupfura no gukunda igihugu.”
Gen Kabarebe yavuze ko ushaka kumenya ingufu za RPF Inkotanyi azimenyera mu kudagungabanywa n’icyo ari cyo cyose mu murongo wo kubaka igihugu, ashimangira ko ari zo zatumye ibasha kuyobora urugamba rwo kubaka u Rwanda rushya.
Yashimangiye ko abagifite imigambi yo gushaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye badateze kubigeraho kuko barushywa n’ubusa.
Yakomeje ati “Ntabwo watsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya, ntabwo byakunda.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bigenimana Emmanuel, we yasobanuriye abatozwa, Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1) n’uruhare urubyiruko rwitezweho.
Yabwiye urubyiruko ko rugize hafi 70% by’Abanyarwanda, bisobanuye ko ntacyo leta yashaka kugeraho mu cyerekezo cyayo atari rwo imishinga yose yubakiyeho.
Yagize ati “Nta muntu n’umwe ushobora gukirira mu gihugu cyimakaje ruswa cyangwa kirimo amacakubiri, murasabwa guhangana n’ibi bibazo kugira ngo mubashe kubaka iki gihugu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, yasobanuye ko aho ibintu bigeze nta Munyarwanda ushobora kuvutswa ubwenegihugu, ko Umunyarwanda yemerewe ubwenegihugu burenze bumwe kandi ko yemerewe gutura aho ashaka ku Isi hose.
Yabwiye urubyiruko ati “Turabasaba gushaka ubumenyi, aho muri hose mwige mugire impamyabumenyi zishoboka kuko u Rwanda ni igihugu dushaka ko cyubakira ubukungu ku bumenyi kandi ni mwe muzabigiramo uruhare.”
Yakomeje avuga ko icyishe u Rwanda kikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko leta zariho zigishije amacakubiri kugeza no mu mashuri, ubu Abanyarwanda bunze ubumwe muharanire ko nta cyabusenya.
Yashishikarije urubyiruko ruba mu mahanga by’umwihariko guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru.
Muri iki kiganiro, abatozwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ku cyateza imbere u Rwanda, bashimangira ko bambariye urugamba rwo kubaka igihugu.