Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda kimwe na Afurika nabyo byaremewe kubaho neza mu cyubahiro gikwiye, kimwe n’ibindi bihugu bibayeho neza ku isi.
Agira ati “Abaza kudutonganya badutunga agatoki ngo dufite ibibazo tubibutsa ko n’iwabo bihari kandi ko batadukunda kurusha uko twikunda. Akenshi icyo baba bagambiriye si ukudufasha kubikemura.
“Baraza bakadutunga agatoki tukabumva, bakatwibutsa ko baduha amafaranga tukabashimira, ariko tukababaza urwo rukundo rutuma batugirira impuhwe zingana zityo, usanga rimwe na rimwe batanafitiye ab’iwabo.”
Yavuze ko inzira imwe urubyiruko rwakoresha rukura u Rwanda muri ako gasuzuguro ari ugukora cyane no kudakunda gusindagizwa.
Ati “Mu mikorere yanyu, mu mitekerereze yanyu mugomba guhora mwibaza impamvu u Rwanda rutari ku meza y’icyubahiro, mugaharanira gukora cyane, tugafatanya, tukarugeza kuri ’table d’honneur.
“Ntabwo ’table d’honneur’ igenewe abandi batari Abanyafurika cyangwa Abanyarwanda gusa. Ni ahacu twese, iyo ubiharaniye urahagera.”
Ati “Iyo usindagizwa, ugomba gushyiraho akawe kugira ngo uzagere aho wigira. Mu mitekerereze y’urubyiruko hagomba kuvamo gusindagizwa. Urubyiruko rwaba urw’u Rwanda cg urwa Africa rurashoboye.”