• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Editorial 24 May 2024 Amakuru, IMIKINO

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, i Kigali mu nyubako ya BK Arena haratangira imikino ya nyuma ya Basketball African (BAL).

Ni imikino iri buhuze amakipe 8 yitwaye neza kuri uyu mugabane atarimo ikipe yo mu Rwanda, bikaba ari ubwambere iyi mikino igiye gukinwa ku ncuro ya kane ari bwa mbere hatarimo ikipe yo mu Rwanda.

Ubwo hari mu kiganiro n’itangazamakuru abategura iri rushanwa bavuze ko nta mpungenge ku bazitabira iyi mikino kuko abanyarwanda bamaze guhitamo amakipe bazashyigikira.

Ibi byashimangiwe n’umuyobozi wa BAL Amadou Gallo Fall aho yagize Ati “Abanyarwanda bakunda Basketball kuko n’imikino ya shampiyona yabo narebye muri Lycée de Kigali iba yuzuye. Dufite ikizere ko abafana bazaza kuko bamaze guhitamo amakipe bazashyigikira.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa NBA Africa, Clare Akamanzi nawe yashimangiye ko bafite ikizere ko Abanyarwanda bazareba iyi mikino dore ko ngo n’amatike y’umunsi wa mbere yamaze gushira.

Ati “Icyo tumaze kubona ni uko umukino wa mbere w’ejo amatike yose yaguzwe, turabizi ko hazaba hari abantu buzuye muri BK Arena.”

“Nubwo hatarimo ikipe y’u Rwanda ariko turabizi ko Abanyarwanda bazaza bakurikire kuko Basketball ni umukino ukirikirwa kuva hanze bareba amakipe atandukanye avuye muri Afurika yose.”

Ikipe APR BBC yagombaga guhagararira u Rwanda yasezerewe itarenze imikino y’amajonjora yabereye muri Senegal mu gace ka Sahara Conference ahavuye amakipe ya US Monastir yo muri Tunisia, A.S Douanes yo muri Senegal na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Umukino wa mbere uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho Al Ahly yo muri Libya iza gukina na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo saa kumi nimwe (17h00) mu gihe saa mbili z’ijoro (20h00) Al Ahly yo mu Misiri icakirana na FUS Rabat yo muri Maroc.

2024-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye

Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye

Editorial 25 Feb 2019
Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Editorial 24 Nov 2021
Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Administrator 10 Dec 2025
Ibivugwa kuri Tuyisenge Jacques wari Kapitani wa mavubi muri CHAN

Ibivugwa kuri Tuyisenge Jacques wari Kapitani wa mavubi muri CHAN

Editorial 09 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda
IKORANABUHANGA

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

Editorial 26 Aug 2018
Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300
HIRYA NO HINO

Rusizi:FARDC yashyikirije RDF abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD bagera hafi kuri 300

Editorial 16 Dec 2019
IGP Gasana yasabye sosiyete zitwara abagenzi gukora kinyamwuga no kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Mahanga

IGP Gasana yasabye sosiyete zitwara abagenzi gukora kinyamwuga no kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 25 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru