• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Editorial 24 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

RNC ya Kayumba Nyamwasa- agatsiko kagabye ibitero bya gerenade mu Rwanda hagati ya 2010-2014, byaje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane 17, bikanakomeretsa abasaga 400- bashyize ahagaragara itangazo bahakana ko batari umutwe w’iterabwoba. Muri iyo ngirwa tangazo ryagenewe itangazamakuru, uwitwa Turayishimiye Jean Paul, niwe warishyizeho umukono, nk’umuvugizi waryo (RNC), avuga ko, “yamagana ibivugwa n’URwanda’’ ko ngo RNC ari umutwe w’iterabwoba.

Uyu mu twe usaba ibiganiro na leta y’u Rwanda “ ni nka al Shabaab yo muri Somaliya, nubwo uyu mutwe wa RNC, uhanyanyaza ugerageza kuvuga ko atari agatsiko k’abaterabwoba!” n’ibitwenge byinshi umusesenguzi w’ibyumutekano uri IKigali.  Ati : Ntakuntu aka gatsiko kakomeza kujijisha buri wese ko ngo atari abaterabwoba.

Mu nyandiko itarigeze igira uwo itangaza numwe, Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda cyasohotse ku wa 20 Kamena 2019, cyakomeje kwandika nkuko bisanzwe gahunda za RNC, kitirira RNC kuba agatsiko k’abatavuga rumwe na Guverinoma bakorera mu buhungiro , bashishikajwe gusa no kugirana ibiganiro na Guverinoma”. Hafi y’ibitangazamakuru byose byamaze kumirwa n’amakuru y’ibihuha aturuka mu byegera bya Museveni, mu ntambara,  barimo ku Rwanda. Kuba RNC ariyo rwitwazo rw’IKampala mu kurwanya IKigali, icyo igitutu Kampala irimo gushyira kuri Kigali yifashisha propaganda inyuza mu itangazamakuru, rimaze igihe rigerageza kwagura ijwi risingiza RNC, n’abambari bayo nkaho ibyo bavuga ari ukuri kw’ivanjiri.

Kubeshya nk’ukwa Semuhanuka ku binyamakuru bya Uganda ntacyo bizahinduraho kubyo RNC yakoze, cyangwa se wenda kugire icyo kwahindura ku magambo yavuzwe n’umukuru wayo, nkuko bigaragazwa n’abasesenguzi.

Inshuro nyinshi RNC yakunze gutangaza intambara ku Rwanda.Bamaze igihe babikora ku rubuga rwabo rwa Facebook, ni izindi nkoranyambuga zabo. Bamaze igihe batangaza ibintu bibi bigamije kugaragaza inabi bafitiye URwanda, ku maradiyo “Itahuka”, n’andi asa nayo. Gushaka abarwanyi no kubatoza bya gisilikare ntabwo ari itorero rigamije kuvuga imivugo.

Turayishimiye – ari nawe ushinzwe iperereza akaba ni inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa ni umwe mu bacyekwaho kuba baragize uruhare mu bitero bya za gerenade byakozwe mu Rwanda,  akaba ari umwe mu bakatiwe n’inkiko kubera ibyo bitero. Ubwo uwitwa Nshimiyimana Joseph bakunze kwita Camarade yari mu rukiko, kubera ibitero bibiri bya za gerenade byakoreweku isoko rya Kicukiro ku wa 13 Nzeli 2013, yaje kuvuga mo Turayishimiye Jean Paul ko ariwe muhuzabikorwa w’icyo gikorwa. Icyo gitero cyahitanye abantu babiri kinakomeretsa abandi batandatu.

Camarade yahishuye ko Turayishimiye ubu ubarizwa ahitwa Boston ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko ariwe wamwinjije muri RNC, nuko ngo amuha amabwiriza, nuko gahunda zizakorwa ndetse n’amafaranga kugirango azakore ibitero. Camarade afite ubuhanga buhambaye mugutera ibitero by’iterabwoba yatorejwe muri FDLR no muri Uganda. Turayishimiye kandi ngo yanagerageje gupanga uburyo bahitana ubuzima bw’Umukuru w’igihugu biba iby’ubusa.

Ibi bikaba byarumviswe mu gihe Joel Mutabazi yaburanaga ku birego byo gushaka kwica Umukuru w’igihugu, no kuba umufatanya cyaha mu bikorwa by’iterabwoba.

Muri uru rubanza rwamaze amezi menshi, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwumvise ukuntu ngo Mutabazi yari guhabwa ibihumbi na RNC [ US$50.000 ], mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha wo kwica Perezida. Mutabazi akaba yarahamwe nicyo cyaha, n’ubufatanya cyaha mu iterabwoba.

Mur’ ibi byose, uwakunzwe kuvugwa, nubwo yabaga adahari ni Turayishimiye – Umuhuzabikorwa w’ibyo bitero bya za gerenade byakozwe mu Rwanda bigahitana inzirakarengane z’abasivile. Ngabo abasaba ibiganiro n’uwo bahigiye  kwica igihe kirekire.

Itsinda rya Loni ry’impuguke kuri DRC- Kongo ryakoze raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 31 Ukuboza 2018 ryasobanuye ku buryo burambuye ibikorwa by’iterabwoba by’uwo mutwe w’iterabwoba, ari numwe mu cyiyita P5-n’abajenosideri bo muri na FLN iheruka gukora ibara mu Rwanda unafite umukuru wayo uherutse gufatwa Calixte Nsabinama.

Utu dutsiko tugamije gukomeza inyungu zatwo z’iterabwoba. Nyamara kandi, vuba aha ibihe bisa nkaho byabahindutse muri DRC, ubwo FARDC yiminjiriyemo agafu, ikaba itangiye  kubashushubikanya mu bihuru. Gusa ikibabaje n’uko RNC  n’abambari babo babeshyabeshya Abanyamulenge iyo muri Congo mu Minembwe ko ni babahisha bakabagemurira nabo bazabarinda n’inka zabo ibitero bya Mai Mai. Nyamara siko biri ntacyo RNC yamarira Abanyamulenge kurusha icyo u Rwanda rubamariye. Imiryango yabo iratuye kandi iratekanye mu Rwanda, ikirenze icyo bari no munzego z’Ubuyobozi. Uwo Nyamusaraba na Semahurungure RNC yabeshye kuzagira ba Generali mu ngabo zayo, bazabaze ubwo bujenerali ba Camille Nkurunziza barwaniraga muri Afrika y’Epfo niba barabubonye.

Ubutegetsi bushya bwo muri Kongo- Kinshasa ntibushaka ko umutwe w’iterabwoba ukorera ku bwa Kongo -Kinshasa, mu guhungabanya ituze mu Karere, nkuko abasesenguzi babibona. Ugushishoza kwa Felix Tshisekedi gutandukanye kure n’uwo yasimbuye. Rero amazi siyayandi.

RNC, raporo ya  GoE byavuze ko inkunga y’UBurundi yafatanyaga n’abakuru ba RNC mu Burasirazuba bwa Kongo -Kinshasa. Ibindi bihugu byo mu Karere, ni ukuvuga Uganda n’inzego zayo z’iperereza, binjizaga abarwanyi ku ruhande rwa RNC kuva mu nkambi z’impunzi n’ahandi. Bakanaborohereza babaha ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano, n’ubufasha mu ngendo zigana Kongo- Kinshasa, ari naho batorezwaga mu mu nkambi y’impunzi. Ibi byose biraza kurangira.

Jean Paul Turayishimye

Jean Paul Turayishimiye,  ufite uruhushya rwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora guhakana uko yishakiye, ariko inyandiko z’ibyo yavuze zirahari zigaragaza neza ibikorwa bye. Nyamara kandi, nka Callixte n’abandi bababanjirije, ni igihe cyitaragera gusa ! ngo Turayishimiye nawe ashyikirizwe ubutabera. Nta shiti ko atazakomeza gukwepa kwepa ubutabera ubuzira herezo.

We  na sebuja Nyamwasa n’abandi babigizemo uruhare, kandi bakinarufite, ni igihe gusa cyitaragera, bazaryozwa ibikorwa by’iterabwoba bakoze, kandi bakomeje kwifuza gukorera inzirakarengane z’Abanyarwanda.

2019-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Hagaragajwe ibimenyetso binyomoza Corneille uvuga ko umuryango we wishwe na FPR

Hagaragajwe ibimenyetso binyomoza Corneille uvuga ko umuryango we wishwe na FPR

Editorial 13 Oct 2016
Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Editorial 24 Sep 2025
Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Editorial 14 Apr 2019
Dusengimana Théogene yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi za Uganda zifatanyije na RNC?

Dusengimana Théogene yaba yarishwe n’inzego z’ubutasi za Uganda zifatanyije na RNC?

Editorial 17 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubanguka Steven, umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi agakina muri AE Karaiskakis Artas yo muri Greece yageze mu mwiherero w’Ikipe i Nyamata
Amakuru

Rubanguka Steven, umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi agakina muri AE Karaiskakis Artas yo muri Greece yageze mu mwiherero w’Ikipe i Nyamata

Editorial 18 Mar 2021
MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare
IMIKINO

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

Editorial 01 Jun 2016
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi
POLITIKI

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi

Editorial 10 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru