• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Editorial 24 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

RNC ya Kayumba Nyamwasa- agatsiko kagabye ibitero bya gerenade mu Rwanda hagati ya 2010-2014, byaje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane 17, bikanakomeretsa abasaga 400- bashyize ahagaragara itangazo bahakana ko batari umutwe w’iterabwoba. Muri iyo ngirwa tangazo ryagenewe itangazamakuru, uwitwa Turayishimiye Jean Paul, niwe warishyizeho umukono, nk’umuvugizi waryo (RNC), avuga ko, “yamagana ibivugwa n’URwanda’’ ko ngo RNC ari umutwe w’iterabwoba.

Uyu mu twe usaba ibiganiro na leta y’u Rwanda “ ni nka al Shabaab yo muri Somaliya, nubwo uyu mutwe wa RNC, uhanyanyaza ugerageza kuvuga ko atari agatsiko k’abaterabwoba!” n’ibitwenge byinshi umusesenguzi w’ibyumutekano uri IKigali.  Ati : Ntakuntu aka gatsiko kakomeza kujijisha buri wese ko ngo atari abaterabwoba.

Mu nyandiko itarigeze igira uwo itangaza numwe, Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda cyasohotse ku wa 20 Kamena 2019, cyakomeje kwandika nkuko bisanzwe gahunda za RNC, kitirira RNC kuba agatsiko k’abatavuga rumwe na Guverinoma bakorera mu buhungiro , bashishikajwe gusa no kugirana ibiganiro na Guverinoma”. Hafi y’ibitangazamakuru byose byamaze kumirwa n’amakuru y’ibihuha aturuka mu byegera bya Museveni, mu ntambara,  barimo ku Rwanda. Kuba RNC ariyo rwitwazo rw’IKampala mu kurwanya IKigali, icyo igitutu Kampala irimo gushyira kuri Kigali yifashisha propaganda inyuza mu itangazamakuru, rimaze igihe rigerageza kwagura ijwi risingiza RNC, n’abambari bayo nkaho ibyo bavuga ari ukuri kw’ivanjiri.

Kubeshya nk’ukwa Semuhanuka ku binyamakuru bya Uganda ntacyo bizahinduraho kubyo RNC yakoze, cyangwa se wenda kugire icyo kwahindura ku magambo yavuzwe n’umukuru wayo, nkuko bigaragazwa n’abasesenguzi.

Inshuro nyinshi RNC yakunze gutangaza intambara ku Rwanda.Bamaze igihe babikora ku rubuga rwabo rwa Facebook, ni izindi nkoranyambuga zabo. Bamaze igihe batangaza ibintu bibi bigamije kugaragaza inabi bafitiye URwanda, ku maradiyo “Itahuka”, n’andi asa nayo. Gushaka abarwanyi no kubatoza bya gisilikare ntabwo ari itorero rigamije kuvuga imivugo.

Turayishimiye – ari nawe ushinzwe iperereza akaba ni inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa ni umwe mu bacyekwaho kuba baragize uruhare mu bitero bya za gerenade byakozwe mu Rwanda,  akaba ari umwe mu bakatiwe n’inkiko kubera ibyo bitero. Ubwo uwitwa Nshimiyimana Joseph bakunze kwita Camarade yari mu rukiko, kubera ibitero bibiri bya za gerenade byakoreweku isoko rya Kicukiro ku wa 13 Nzeli 2013, yaje kuvuga mo Turayishimiye Jean Paul ko ariwe muhuzabikorwa w’icyo gikorwa. Icyo gitero cyahitanye abantu babiri kinakomeretsa abandi batandatu.

Camarade yahishuye ko Turayishimiye ubu ubarizwa ahitwa Boston ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko ariwe wamwinjije muri RNC, nuko ngo amuha amabwiriza, nuko gahunda zizakorwa ndetse n’amafaranga kugirango azakore ibitero. Camarade afite ubuhanga buhambaye mugutera ibitero by’iterabwoba yatorejwe muri FDLR no muri Uganda. Turayishimiye kandi ngo yanagerageje gupanga uburyo bahitana ubuzima bw’Umukuru w’igihugu biba iby’ubusa.

Ibi bikaba byarumviswe mu gihe Joel Mutabazi yaburanaga ku birego byo gushaka kwica Umukuru w’igihugu, no kuba umufatanya cyaha mu bikorwa by’iterabwoba.

Muri uru rubanza rwamaze amezi menshi, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwumvise ukuntu ngo Mutabazi yari guhabwa ibihumbi na RNC [ US$50.000 ], mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha wo kwica Perezida. Mutabazi akaba yarahamwe nicyo cyaha, n’ubufatanya cyaha mu iterabwoba.

Mur’ ibi byose, uwakunzwe kuvugwa, nubwo yabaga adahari ni Turayishimiye – Umuhuzabikorwa w’ibyo bitero bya za gerenade byakozwe mu Rwanda bigahitana inzirakarengane z’abasivile. Ngabo abasaba ibiganiro n’uwo bahigiye  kwica igihe kirekire.

Itsinda rya Loni ry’impuguke kuri DRC- Kongo ryakoze raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 31 Ukuboza 2018 ryasobanuye ku buryo burambuye ibikorwa by’iterabwoba by’uwo mutwe w’iterabwoba, ari numwe mu cyiyita P5-n’abajenosideri bo muri na FLN iheruka gukora ibara mu Rwanda unafite umukuru wayo uherutse gufatwa Calixte Nsabinama.

Utu dutsiko tugamije gukomeza inyungu zatwo z’iterabwoba. Nyamara kandi, vuba aha ibihe bisa nkaho byabahindutse muri DRC, ubwo FARDC yiminjiriyemo agafu, ikaba itangiye  kubashushubikanya mu bihuru. Gusa ikibabaje n’uko RNC  n’abambari babo babeshyabeshya Abanyamulenge iyo muri Congo mu Minembwe ko ni babahisha bakabagemurira nabo bazabarinda n’inka zabo ibitero bya Mai Mai. Nyamara siko biri ntacyo RNC yamarira Abanyamulenge kurusha icyo u Rwanda rubamariye. Imiryango yabo iratuye kandi iratekanye mu Rwanda, ikirenze icyo bari no munzego z’Ubuyobozi. Uwo Nyamusaraba na Semahurungure RNC yabeshye kuzagira ba Generali mu ngabo zayo, bazabaze ubwo bujenerali ba Camille Nkurunziza barwaniraga muri Afrika y’Epfo niba barabubonye.

Ubutegetsi bushya bwo muri Kongo- Kinshasa ntibushaka ko umutwe w’iterabwoba ukorera ku bwa Kongo -Kinshasa, mu guhungabanya ituze mu Karere, nkuko abasesenguzi babibona. Ugushishoza kwa Felix Tshisekedi gutandukanye kure n’uwo yasimbuye. Rero amazi siyayandi.

RNC, raporo ya  GoE byavuze ko inkunga y’UBurundi yafatanyaga n’abakuru ba RNC mu Burasirazuba bwa Kongo -Kinshasa. Ibindi bihugu byo mu Karere, ni ukuvuga Uganda n’inzego zayo z’iperereza, binjizaga abarwanyi ku ruhande rwa RNC kuva mu nkambi z’impunzi n’ahandi. Bakanaborohereza babaha ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano, n’ubufasha mu ngendo zigana Kongo- Kinshasa, ari naho batorezwaga mu mu nkambi y’impunzi. Ibi byose biraza kurangira.

Jean Paul Turayishimye

Jean Paul Turayishimiye,  ufite uruhushya rwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora guhakana uko yishakiye, ariko inyandiko z’ibyo yavuze zirahari zigaragaza neza ibikorwa bye. Nyamara kandi, nka Callixte n’abandi bababanjirije, ni igihe cyitaragera gusa ! ngo Turayishimiye nawe ashyikirizwe ubutabera. Nta shiti ko atazakomeza gukwepa kwepa ubutabera ubuzira herezo.

We  na sebuja Nyamwasa n’abandi babigizemo uruhare, kandi bakinarufite, ni igihe gusa cyitaragera, bazaryozwa ibikorwa by’iterabwoba bakoze, kandi bakomeje kwifuza gukorera inzirakarengane z’Abanyarwanda.

2019-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda

Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda

Editorial 13 Dec 2018
Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 05 Jan 2021
Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya  Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Editorial 27 Apr 2018
Umuryango wa Rogers Donne Kayibanda washimutiwe muri Uganda uratabaza

Umuryango wa Rogers Donne Kayibanda washimutiwe muri Uganda uratabaza

Editorial 24 Jan 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru