Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yakanguriye abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 20 bo mu murenge wa Mukamira, muri aka karere , kuba abafatanyabikorwa bayo mu guharanira uburenganzira bw’umwana.
Ibyo babikanguriwe ku itariki 5 Mutarama 2016 mu kiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.
AIP Uwizera yabasobanuriye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa igihe avutse, kuvuzwa, n’uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be.
Yongeyeho ko bagomba kurindwa ivangurwa, gushimutwa, no gucuruzwa, kandi ko bafite uburenganzira bwo kugaragaza igitekerezo, kuruhuka , n’ubwo kwidagadura.
Yagize ati:”Hari abantu babangamira uburenganzira bw’abana nkana bazi neza ko ariko ari icyaha, abandi bakaba babubangamira batazi ko ari cyo.”
Yababwiye ko guhohotera umwana harimo kumukubita, kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bikomeye, kumusambanya, kumuta, kutamwandikisha cyangwa gutinda kubikora igihe avutse, kwihekura, no kuvanamo inda.
Na none AIP Uwizera yabasabye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.
Yababwiye ati:”Nk’uko bivugitse, ibiyobyabwenge nk’urumogi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ni na yo mpamvu akora ibyaha bitandukanye kuko nta mutimanama aba afite.”
Yabasobanuriye ko uretse gutuma bakora ibyaha, ibiyobyabwenge bishobora kandi gushora uwabinyoye mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.
AIP Uwizera yabasabye kujya bakangurira abandi baturage kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagaha amakuru Polisi y’u Rwanda y’ababikora.
Yasabye buri wese umenye amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana kuyamenyesha Polisi y’u Rwanda ayihamagara kuri nomero ya terefore 116, iyi ikaba itishyurwa .
Umwe muri abo bakobwa babyariye iwabo witwa Nyiramahirwe Confiance yagize ati:”Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda ni ingirakamaro kuko cyatumye ndushaho gusobanukirwa uburenganzira bw’umwana. Niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.”
Yifuje ko kurengera uburenganzira bw’umwana byakwigishwa ibyiciro by’abantu bose, kandi abasa bagenzi be kuzasangiza abandi ubumenyi bungutse.
RNP