• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Nyabugogo: Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo: Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Editorial 18 Apr 2017 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Ubwo abanyeshuri bajyaga gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2017 kuri uyu wa mbere bageraga muri gare ya Nyabugogo bahuye n’imbogamizi z’ibura ry’amatiki ndetse bamwe barara batageze ku bigo byabo, bakaba basaba ko ibigo bitwara abagenzi byajya byongera imodoka mu bihe by’itangira.

Kuba bamwe mu banyeshuri bagiye Babura amatiki y’imodoka ndetse bikaviramo bamwe kutarara ku bigo, ahanini byatewe n’umubare munini w’abanyeshuri bakatishije amatiki ku munota wa nyuma,nyamara umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yari yasabye ababyeyi gukora ibishoboka byose bakajya gushaka amatiki y’abana babo hakiri kare kugira ngo hongererwe ibinyabiziga bibageza aho biga.

Gusa bamwe mu banyeshuri bari bategereje imodoka zibageza ku bigo byabo muri Gare ya Nyabugogo basabye minisiteri y’uburezi na kompanyi zitwara abagenzi kujya bongera umubare w’imodoka zitwara abagenzi mu gufungura kw’abanyeshuri.

Umwe mu babuze amatiki ati”imbogamizi akenshi na kenshi abanyeshuri duhura nazo ,nk’igihe cy’itangira ni ukubura imodoka,bajya baduharira umunsi nk’uyu maze n’imodoka bakazongera”.

Devota Uwizeye ati”Imbogamizi duhura nazo iyo tugiye ku ishuri imodoka ari nkeya,ugasanga bamwe basubiye mu rugo,kandi abanyeshuri tuba turi benshi cyane turuta imodoka ziba zihari”.

Si abanyeshuri gusa basubika ingendo zabo mu gihe cyo gutangira amasomo kw’abanyeshuri,ahubwo n’abagenzi basanzwe bagerwaho n’ingaruka zo kubura amatiki bityo gahunda zabo zigapfa bitewe n’ubuke bw’imodoka buganzwa n’abagenzi benshi.

-6338.jpg

Abanyeshuri bari mu gihirahiro

Ildephonse Kayitare,umugenzi w’I Nyabugogo yagize ati”iyo uje ugasanga umurongo w’abanyeshuri wiyongereye bigira ingaruka kuri gahunda zacu,biragaragara ko abanyeshuri batariyongera cyane ariko nibamara kwiyongera kubona itiki ni ikibazo gikomeye cyane”.

Munyakazi Isaac,umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi,ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yaherukaga gutangaza ko nta kompanyi itwara abagenzi yemerewe guha itike umunyehuri wakererewe kugera ku kigo yigaho atari kumwe n’umubyeyi we,gusa biragaragara ko ikibazo cyakumirwaga cyahise gikomwa mu nkokora n’ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi muri gare ya Nyabugogo,gusa ababyeyi n’abanyeshuri bakwiriye kujya bashyira mu bikorwa amabwiriza aba yashyizweho n’inzego ziba zifite uburezi mu nshingano hagamijwe gukumira gukerererwa amasomo bya hato na hato.

-6339.jpg

Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye

2017-04-18
Editorial

IZINDI NKURU

‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

Editorial 17 Jul 2016
Tanzania yakuye isomo ku Rwanda

Tanzania yakuye isomo ku Rwanda

Editorial 04 Jan 2016
FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

Editorial 19 Jun 2024
Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Editorial 20 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

The Financial Times : Perezida Kagame asubiza avuga ko ntawe ashaka gushinja ariko bibaho  [ kugirirwa ishyari ], ko byanabayeho
ITOHOZA

The Financial Times : Perezida Kagame asubiza avuga ko ntawe ashaka gushinja ariko bibaho [ kugirirwa ishyari ], ko byanabayeho

Editorial 04 Sep 2017
Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo
ITOHOZA

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Editorial 26 Sep 2017
Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN
ITOHOZA

Amaraso mashya muri Rwanda Diaspora Global Network – RDGN

Editorial 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru