Abaturage bo mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano bakora amarondo neza ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kuwusigasira.
Ubu butumwa babuhawe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’ubuyobozi bwako; iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Nyangara.
Mu butumwa yabagejejeho, Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza yagize ati:”Amarondo iyo akozwe neza afasha mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo ubujura bw’imyaka n’amatungo bugaragara hirya no hino muri aka karere.”
Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati:” Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko; hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira; kandi iyo hari abamaze kubikora zibafata vuba.”
IP Kaburabuza yabwiye kandi abo baturage ko Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; maze abasaba kubyirinda no gutanga umusanzu mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo batanga amakuru ajyanye n’ababyishoramo.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domithile yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano baziha amakuru atuma hakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekabo.
Yagize ati:”Kubumbatira umutekano bireba buri wese kubera ko ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; kandi inzego z’umutekano zikaba zitabera hose icyarimwe.”
Musabyemariya yabasabye kandi kwitabira gahunda za Leta zirimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe; kandi bakarangwa n’isuku muri rusange.
Abo baturage bibukijwe kandi kurengera ibidukikije mu bikorwa byabo bya buri munsi birinda ibikorwa byose bishobora gutera ibiza.