• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 10 Feb 2016 Mu Mahanga

​Ubukangurambaga burwanya itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Nyagatare, bwatumye hafatwa ibinyobwa bitemewe birimo amakarito 500 ya Chief Warage na litiro 650 za kanyanga.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari avuga ko ibi biyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 9 n’ibihumbi 200 (9,200,000) by’amafranga y’u Rwanda, bikaba byarafashwe ku bikorwa by’isaka byabaye mu mezi abiri ashize, nyuma y’amakuru aba yatanzwe n’abaturage.

Ibi biyobyabwenge bikaba byarangijwe mu cyumweru gishize imbere y’amagana y’abaturage n’urubyiruko rw’abanyeshuri, igikorwa gifasha mu guha inyigisho abaturage ku bubi bwo kubinywa ndetse n’ingaruka zirimo n’igifungo haba kubabikoresha cyangwa ababicuruza.

SSP Safari yagize ati:”Ibi byose byafashwe mu Kuboza k’umwaka ushize na Mutarama uyu mwaka, bifatanywe ababicuruza ku makuru arambuye duhabwa n’abaturage muri bwa bufatanye bwiza dusanganywe bwo gukumira no kurwanya ibyaha”.

Nyagatare ikaba izwi nk’inzira y’inzoga zitemewe nka zebra, blue sky na kitoko.
Yongeyeho ati:” hari impinduka nini ubukangurambaga bwazanye kuko, nk’abaturiye umupaka barimo benshi babyambutsa mu buryo butemewe, ariko ubu nibo baduha amakuru menshi ku bakiri mu bikorwa nk’ibyo.”

Abenshi mu bafatwa ni abamotari baba bakodeshejwe n’abacuruzi babyo ngo babibagereze aho bashaka kubijyana.

Ingingo ya 24 y’itegeko ku biyobyabwenge, ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje 45 ku ijana by’alukolo cyangwa ikindi kinyobwa cyose kitujuje ubuziranenge bwo kunyobwa gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

2016-02-10
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Editorial 03 May 2016
Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Editorial 04 Jul 2023
FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

Administrator 04 Dec 2025
Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Rwanda Day Yasize Amasomo menshi mu Rwanda no Mu Mahanga

Editorial 05 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika
Mu Rwanda

Paul Kagame Umuyobozi ubereye kuyobora Afrika

Editorial 24 Aug 2017
Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Editorial 01 Oct 2018
Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0
Amakuru

Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Editorial 04 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru