• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe

Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe

Editorial 23 Mar 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, ejo kuwa mbere tariki ya 21 Werurwe yataye muri yombi umugabo witwa Habyarimana Valens w’imyaka 27 akekwaho gushaka guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mugabo yari asanzwe afite iguriro ry’imiti (Pharmacie) mu murenge wa Tabagwe, igihe ubuyobozi bw’umurenge bwari burimo gukora igenzura ry’imikorere y’amaguriro y’imiti akorera muri uwo murenge bwageze ku iguriro rya Habyarimana bumusaba impamyabumenyi yerekana ko yize ibyo gucuruza n’ibyangombwa bimwemerera gucuruza imiti, abwira umunyamabanga nshingwabikorwa ko impamyabumenyi ntayo arazana kuko yize muri Congo amusobanurira ko azajya kuyizana vuba.

IP Kayigi yavuze ko ubuyobozi bumaze kugenda, uyu Habyarimana yigiriye inama yo gushyira ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Ngo ayamuhereje, umunyamabanga nshingwabikorwa yamubajije icyo gukoresha ayo mafaranga, Habyarimana amusubiza muri aya magambo:”Mu by’ukuri muyobozi, ya mpamyabumenyi ntayo mfite, nkaba nagirango ube ufashe aka gafanta ntimumfungire mu gihe nkirimo kuyishaka.”

Yakomeje avuga ko uyu muyobozi amaze kubona ko uyu Habyarimana ashaka kumuha ruswa, yasohotse hanze gato ahamagara Polisi ikorera hafi aho, ihita iza imuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

IP Kayigi yagaye iki gikorwa aho yagize ati;”Abantu bacike ku muco wo gutanga ruswa kuko niba yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gucuruza imiti yagombaga gukoresha aya mafaranga akabishaka, ubu akurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa mu gihe iperereza rikomeje.”

Yanagiriye inama abakora umwuga nk’uyu abasaba kuwukora bafite impamyabumenyi n’ibyangombwa bibibemerera kuko bitabaye ibyo byagira ingaruka ku babagana kuko bashobora kubaha imiti itajyanye n’indwara, ikaba yabagiraho ingaruka.

RNP

2016-03-23
Editorial

IZINDI NKURU

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

Editorial 29 Mar 2016
Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe  z’impimbano

Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe z’impimbano

Editorial 20 Feb 2016
CNLG yashyize hanze Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 1991-1994

CNLG yashyize hanze Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 1991-1994

Editorial 07 Feb 2017
Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga

Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga

Editorial 26 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside
Mu Mahanga

Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside

Editorial 13 Apr 2016
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi
UBUKUNGU

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi

Editorial 16 May 2019
Bishop Rugagi washyize ku isoko akanagurisha udutabo tudasanzwe duhesha kurongorwa, akazi, gukira indwara n’ibindi, arakekwa amababa. (Amafoto)
Mu Rwanda

Bishop Rugagi washyize ku isoko akanagurisha udutabo tudasanzwe duhesha kurongorwa, akazi, gukira indwara n’ibindi, arakekwa amababa. (Amafoto)

Editorial 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru