• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Nyagatare: Umugabo w’imyaka 33 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Editorial 23 Feb 2016 Mu Mahanga

Ku manywa yo ku italiki ya 20 Gashyantare 2016, mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rukomo, akagari ka Gashenyi, umugabo witwa Habamahirwe Léonard, w’imyaka 33 y’amavuko, yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

Byabaye ibyo itsinda ry’abahinzwe umutekano muri koperative yitwa Nyagatare Motar cooperative Union security Guard ryamuhagaritse kuko ngo ryari rifite amakuru ko, uyu Habamahirwe usanzwe utunze moto ariko adakoresha mu gutwara abagenzi, atwaye magendu y’ibinini maze yanga guhagarara ariruka.

Nk’uko umwe muri bariya bashinzwe umutekano muri koperative y’abamotari abivuga, mu guhindura yasanze bamutegereje ariko noneho arahagarara, abasaba ko bakumvikana bakamworohereza kandi bakamugirira ibanga ku byo bamukekaho, nyuma y’uko bari bamubwiye ko moto ye ijyanwa kuri Polisi ngo ikurikiranwe nk’ikinyabiziga gitwara magendu.

Aha ngo niho yakuraga mu mufuka inoti y’amafaranga 5000 arayibaha ngo bamufashe maze bamureke yigendere, ari nabwo bahitaga bamufata bamushyikiriza Polisi ikorera ku murenge wa Gatunda ari naho afungiye na moto ye ifite nimero RD129E ngo hakorwe iperereza kubyo akurikiranyweho.

Kuri iki cyaha, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Inspector of Police(IP) Emmanuel Kayigi, aragira inama abaturage ko batagomba gushukisha ruswa inzego zishinzwe kubatahuraho amakosa kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi nabo bagomba kubimenya, ahubwo bakarindira ibyo ubutabera bugenera ababa bakekwaho ibyaha, dore ko biba bitaranabahama.

IP Kayigi yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi,akaba yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa . Polisi nayo muri rusange ikaba izakomeza gufatanya n’izindi nzego zose kurwanya ruswa kuko idindiza iterambere ry’igihugu, akaba yanashimiye abashinzwe umutekano muri iriya koperative ko bakoze igikorwa cyiza cyo kwanga ruswa no gushyikiriza uriya mugabo Polisi.

Yagize ati:”N’abandi bakora akazi nk’aka barebereho, tuzi ko bahari mu gihugu hose kandi bahura n’ibibazo nk’ibi, ariko bumve ko urugamba rwo kurwanya ruswa rutareba Polisi yonyine ahubwo ari urwa buri wese nk’uko aba bamaze kubyumva, ni ibyo kwishimira kandi twizeye ko ari isomo no kubatekereza kuyitanga bamenye ko atari Polisi yonyine ibafata.”

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda igira iti:” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.

RNP

2016-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Editorial 28 Mar 2023
Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Editorial 19 Apr 2021
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru arakangurira abaturage gufatanya kubungabunga umutekano

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru arakangurira abaturage gufatanya kubungabunga umutekano

Editorial 03 Nov 2016
Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Editorial 10 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Editorial 05 Oct 2017
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza

Editorial 08 Aug 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru