• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Editorial 30 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa kabiri nibwo muri Mali mu mujyi wa Bamako,muri Mali habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Major Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi uherutse kwicwa n’uburwayi bwa Covid-19. Imihango yo gusezera kuri Nyakwigendera Buyoya yabereye muri Grande Cathedrale de Bamako,ikaba yaritabiriwe n’abo mu muryango we bari kumwe n’intumwa zari zihagarariye igihugu cya Mali, n’izaserukiye Ubumwe bw’Afrika n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.

Nta muyobozi cyangwa intumwa n’imwe Leta y’Uburundi yigeze yohereza muri uyu muhango wo gushyingura, Buyoya yashyinguwe mu irimbi rya kiliziya Gatolika i Bamako.Byari bisanzwe bizwi ko Perezida Pierre Buyoya yari yabaga muri iki gihugu ariko yitabye Imana kuwa 18 Ukuboza 2020 aguye mu Bufaransa aho yivurizaga. Pierre Buyoya yategetse igihugu Cy’u Burundi guhera mu mwaka w’1987 kugeza 1993 yongera guhera 1996 kugeza 2003

Mu 1993 yatsinzwe mu matora na nyakwigendera Perezida Melchior Ndadaye,atanga ubutegetsi mu mahoro ariko nyuma y’amezi make Ndadaye yarishwe birangira Buyoya yongeye gusubira ku butegetsi.

Leta y’ u Burundi ntiyigeze itangaza ikintu na kimwe ku rupfu rwe habe no kwihanganisha umuryango we.Buyoya yapfuye hashize iminsi akatiwe n’urukiko rw’i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi.

Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu ashinjwa kugira uruhare mu kwica Perezida Ndadaye gusa uyu we yabihakanye yivuye inyuma avuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politike.

Hari abavuga ko nubwo yaba afite ibibi yakoze, nibura akwiriye kwibukirwa ku kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Ndadaye, bikaba ubw ambere byari bibaye mu Burundi. Buyoya kandi niwe wari ku butegetsi ubwo ibiganiro bihuza Abarundi byatangizwaga bikarangira bihaye ubutegetsi ishyaka CNDD FDD.

2020-12-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umurinzi wa Bobi Wine yaburiwe irengero, igisirikare kirashinjwa kumushimuta

Umurinzi wa Bobi Wine yaburiwe irengero, igisirikare kirashinjwa kumushimuta

Editorial 27 Aug 2018
Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Editorial 19 Apr 2018
Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Editorial 07 Jul 2019
Uganda: Uburakari nyuma yaho ingabo (UPDF) zitwikiye amazu 100 y’abaturage

Uganda: Uburakari nyuma yaho ingabo (UPDF) zitwikiye amazu 100 y’abaturage

Editorial 09 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma
Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gucika ku ngeso yo gusigara inyuma

Editorial 15 May 2016
Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo  yavuganaga na pasiteri kuri telefone
ITOHOZA

Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo yavuganaga na pasiteri kuri telefone

Editorial 04 Oct 2016
Kigali : Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari zitangiye Igihugu
Mu Mahanga

Kigali : Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari zitangiye Igihugu

Editorial 02 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru