Kuri uyu 02 Ugushyingo , mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke hatashywe inzu eshatu zikoreramo Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere zubatswe kubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke.
Inzu zatashywe zigizwe na sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga ,iya Kanjongo n’amacumbi y’aba Polisi afite ubushobozi bwo gucumbikira abarenga 50 byose byavuguruwe n’akarere ka Nyamasheke
Umuhango wo gutaha ku mugaragaro izi nyubako wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (DIGP) Juvenal Marizamunda, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyentwali n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien.
Kamali Aime Fabien umuyobozi w’akarere yavuze ko Polisi ari abafatanya bikorwa bahoraho b’inzego z’ibanze bityo bagomba kuyigaragariza ubufatanye nk’uko nayo idahwema kubugaragaza.
‘Yagize ati:” Iterambere ry’akarere n’ imibereho myiza y’abaturage bishingiye ku mutekano dufite mu gihugu, dukesha inzego z’umutekano z’ igihugu cyacu ku isonga Polisi y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya ibyaha.’’
Meya Kamali yashoje avuga ko kuvugurura izi nyubako bijyanye na gahunda ya Leta igamije gukuraho ibisenge byangiza ibidukikije(asbestos) kunyubako zose za Leta hagamijwe kurengera ubuzima bw’abazikoreramo.
DIGP Marizamunda mu ijambo rye, yashimiye ubufatanye buri hagati y’inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda hagamijwe umutekano n’iterambere ry’igihugu.
Aha akaba yagize ati:” Ndashimira abaturage n’inzego z’ibanze ubufatanye bakomeje kugaragariza Polisi haba mukwicungira umutekano ndetse n’ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.’’
DIGP Marizamunda yashoje avuga ko umurongo mugari wa Polisi y’u Rwanda ari ukubaka igipolisi cy’umwuga kandi gikorera ahantu hagihesha agaciro maze agira ati:”
Uko ubushobozi bugenda buboneka, Polisi y’ u Rwanda irushaho kwiyubaka haba mu bikorwa remezo ndetse no kongera umubare w’ abapolisi hagamijwe kuzuza inshingano zayo zirimo kurinda abaturage n’ibyo batunze.’’
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye ubuyobozi bw’akarere ku gikorwa cy’indashyikirwa bagezeho, abasaba no kubigeza mu mirenge yose igize aka karere hagamijwe kwegereza Polisi abaturage kuko aribo ikorera.
Yagize ati:”Icyifuzo cya Leta ni uko buri murenge wagira sitasiyo ya Polisi ; uruhare rw’abaturage rurakenewe binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo n’umuganda, ibi bizadufasha guhindura imyumvire y’abaturage bagitinya kwegera Polisi ngo bakorane kandi bayiyumvemo.’’
Minisitiri Kaboneka asoza avuga ko umutekano inzego z’igihugu zawugezeho imbere no hanze y’igihugu aho bigeze , igikenewe ari umutekano wo mu miryango, kwita ku isuku mu ngo ndetse naho batuye.
Ibikorwa byo kuvugurura inyubako zikorerwamo na Polisi yaba sitasiyo ya Ruharambuga, iya Kanjongo, ndetse n’amacumbi y’abapolisi byuzuye bitwaye miliyoni mirongo ine n’imwe ,ibihumbi magana inani n’amafaranga magana atatu na makumyabiri (41800320frw) y’ u Rwanda.
Source : RNP