Uyu musore Singirankabo Bikorwa Freeman akomeje gusarira ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, aharabika u Rwanda ari nako aroga urubyiruko rumutega amatwi, rutarasobanukirwa ko ari umutekamutwe.
Uyu mwene Tangishaka David na Mariane Baziruwiha, yavukiye i Butare (Huye) mu w’1981, akaba umwana wa kabiri mubana bane. Nyina Baziruwiha, Jenoside ikirangira yoherejwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku mwanya w’umujyanama wa kabiri.
Burya koko ngo nyakibi ntirara bushyitsi, uyu mugore amaze kurengwa, yadukiriye umutungo w’ambasade atangira kuwinezezamo aho gukora akazi ko kubanisha neza u Rwanda Rwamutumye. Ibyo kandi akabifatanya no kurema udutsiko tw’abarwanya Leta y’ubumwe akoresha utunama twa hato na hato muri ambassade. Akabi gasoza ayandi yose yakoze rero, nuko yateruye amafaranga y’amasade akayigurirmo inzu, maze agatangira iy’ubuhunzi gutyo.
Maze uyu muco w’ubusambo no kudashima bya Baziruwiha, yabiraze umwe mubahungu be ariwe Singirankabo Freeman Bikorwa ubu abarizwa muri Leta ya Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba icyo ashtize imbere, icyo ashyize imbere ni uguharabika u Rwanda, guhembera urwango no gukurura amacakubiri.
Mariane Baziruwiha, nyina wa Freeman Bikorwa Singirankabo
Abazi neza Mariane baziruwiha, bemeza ko nacyera ngo yari yarigize umunanu, uhereye i wabo ku ivuko i Cyangugu, ubwo yarangizaga ikiciro cya mbere cya kaminuza, agahabwa kuba umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri cyangugu, maze
Ni koko isuku igira isoko, ubu umwana na nyina bakomeje ubuyobe bwo guharabika urwababyaye rukabakamira.
Iteka agaragaza u Rwanda nk’ahantu haganje ikibi, aho warenganywa ukimwa ubutabera n’ibindi. Mu mvugo y’ingayi, arerura ati: “Igihugu cy’u Rwanda cyarashimuswe.”
Iyi ntamenya iri kurira ku muziro ntikurikira n’ibigezweho ngo yumve uko ab’amahanga baza kwigira i Rwanda uko bazana amahoro n’umutekano mu bihugu byabo.
Singirankabo ni inkoramutima ya Nahimana Thomas wirukanywe mu Gipadiri azira inda nini no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Ubu baragaragaza ubufatanye mu gukwiza ibinyoma byambaye ubusa bisebya u Rwanda n’abanyarwanda.
Uyu muhungu wamaze kwinjira mukiragano gishya cy’abarazwe ingengabitekerezo ya genocide barimo abuzukuru ba PARMEHUTU Mbonyumutwa baba mu ishyirahamwe ryabagome ryitwa Jambo asbl, bakomeje kwishyirahamwe ngo barebe ko bazabasha kurangiza umugambi ababyeyi babo bananiwe kurangiza.
Nta gushidikanya ko ubu burozi ashaka kwicisha urubyiruko rw’u Rwanda yabwonse kuri nyina Baziruwiha Mariane na n’ishuti za Nyina.
Mu 1995, uyu Baziruwiha mwene Ntibayimenya Anastase, uzwi mubambari ba Parmehutu i Nyamasheke ya Cyangugu, mbere yo guhabwa inshingano muri Ambasade y’u Rwanda yababanje gukora indi mirimo ahanini ijyanye n’imishinga y’ubuhinzi. Yigeze kuba umuyobozi w’umushinga wari ugamije guteza imbere ubuhinzi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, gusa hamaze gutahurwa ko yanyereje amafanga y’uyu mushinga arirukanwa.
Birumvikana neza rero ko isuku igira isoko, Byagorana kubona akana k’ ingurube kativuruguta mubyondo. Aho niho umuhungu Singirankabo atera
Singirankabo wize ikoranabuhanga ariko akaba atunzwe no gukanika imodoka muri Amerika, abifatanya no gukora ibiganiro bigamije kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda, gusebyano kubibanya no amacakubiri murubyiruko rw’u Rwanda agamije gushaka amaronko kuri YouTube.
Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, ibinyoma nk’ibi birashaje kuburyo nta rubyiruko rukibiha umwanya