• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Nyir’ikirimi kibi! Freeman Bikorwa Singirankabo, wonse amashereka ya PARMEHUTU aracyahumanya urubyiruko

Editorial 08 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Uyu musore Singirankabo Bikorwa Freeman akomeje gusarira ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, aharabika u Rwanda ari nako aroga urubyiruko rumutega amatwi, rutarasobanukirwa ko ari umutekamutwe.

Uyu mwene Tangishaka David na Mariane Baziruwiha, yavukiye i Butare (Huye) mu w’1981, akaba umwana wa kabiri mubana bane. Nyina Baziruwiha, Jenoside ikirangira yoherejwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku mwanya w’umujyanama wa kabiri. 

Burya koko ngo nyakibi ntirara bushyitsi, uyu mugore amaze kurengwa, yadukiriye umutungo w’ambasade atangira kuwinezezamo aho gukora akazi ko kubanisha neza u Rwanda Rwamutumye. Ibyo kandi akabifatanya no kurema udutsiko tw’abarwanya Leta y’ubumwe akoresha utunama twa hato na hato muri ambassade.  Akabi gasoza ayandi yose yakoze rero, nuko yateruye amafaranga y’amasade akayigurirmo inzu, maze agatangira iy’ubuhunzi gutyo. 

Maze uyu muco w’ubusambo no kudashima bya Baziruwiha, yabiraze umwe mubahungu be ariwe Singirankabo Freeman Bikorwa ubu abarizwa muri Leta ya Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba icyo ashtize imbere, icyo ashyize imbere ni uguharabika u Rwanda, guhembera urwango no gukurura amacakubiri. 

Mariane Baziruwiha, nyina wa Freeman Bikorwa Singirankabo

Abazi neza Mariane baziruwiha, bemeza ko nacyera ngo yari yarigize umunanu, uhereye i wabo ku ivuko i Cyangugu, ubwo yarangizaga ikiciro cya mbere cya kaminuza, agahabwa kuba umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri cyangugu, maze 

Ni koko  isuku igira isoko, ubu umwana na nyina bakomeje ubuyobe bwo guharabika urwababyaye rukabakamira.

Iteka agaragaza u Rwanda nk’ahantu haganje ikibi, aho warenganywa ukimwa ubutabera n’ibindi. Mu mvugo y’ingayi, arerura ati: “Igihugu cy’u Rwanda cyarashimuswe.”

Iyi ntamenya iri kurira ku muziro ntikurikira n’ibigezweho ngo yumve uko ab’amahanga baza kwigira i Rwanda uko bazana amahoro n’umutekano mu bihugu byabo.

Singirankabo ni inkoramutima ya Nahimana Thomas wirukanywe mu Gipadiri azira inda nini no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Ubu baragaragaza ubufatanye mu gukwiza ibinyoma byambaye ubusa bisebya u Rwanda n’abanyarwanda. 

Uyu muhungu wamaze kwinjira mukiragano gishya cy’abarazwe ingengabitekerezo ya genocide barimo abuzukuru ba PARMEHUTU Mbonyumutwa baba mu ishyirahamwe ryabagome ryitwa Jambo asbl, bakomeje kwishyirahamwe ngo barebe ko bazabasha kurangiza umugambi ababyeyi babo bananiwe kurangiza.

Nta gushidikanya ko ubu burozi ashaka kwicisha urubyiruko rw’u Rwanda yabwonse kuri nyina Baziruwiha Mariane na n’ishuti za Nyina. 

Mu 1995, uyu Baziruwiha mwene Ntibayimenya Anastase, uzwi mubambari ba Parmehutu i Nyamasheke ya Cyangugu, mbere yo guhabwa inshingano muri Ambasade y’u Rwanda yababanje gukora indi mirimo ahanini ijyanye n’imishinga y’ubuhinzi. Yigeze kuba umuyobozi w’umushinga wari ugamije guteza imbere ubuhinzi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, gusa hamaze gutahurwa ko yanyereje amafanga y’uyu mushinga arirukanwa.

Birumvikana neza rero ko isuku igira isoko, Byagorana kubona akana k’ ingurube kativuruguta mubyondo. Aho niho umuhungu Singirankabo atera 

Singirankabo wize ikoranabuhanga ariko akaba atunzwe no gukanika imodoka muri Amerika, abifatanya no gukora ibiganiro bigamije kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda, gusebyano kubibanya no amacakubiri murubyiruko rw’u Rwanda agamije gushaka amaronko kuri YouTube. 

Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, ibinyoma nk’ibi birashaje kuburyo nta rubyiruko rukibiha umwanya

  

2022-09-08
Editorial

IZINDI NKURU

Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Editorial 15 Jun 2020
Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Editorial 18 Jul 2021
Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Editorial 09 Nov 2018
Leta iraburira abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo Uganda k’ubw’umutekano wabo (Yavuguruwe)

Leta iraburira abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo Uganda k’ubw’umutekano wabo (Yavuguruwe)

Editorial 01 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impunzi z’Abanyarwanda zafashwe zijyanywe muri RNC zishobora kuregwa iterabwoba
ITOHOZA

Impunzi z’Abanyarwanda zafashwe zijyanywe muri RNC zishobora kuregwa iterabwoba

Editorial 28 Dec 2017
Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura
ITOHOZA

Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Editorial 23 Oct 2018
Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko
Mu Rwanda

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Editorial 14 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru