Itsinda rya Urban Boyz, rikorera muzika mu nzu itunganya muzika ya ‘The Super Level’, nyuma yo gukorana indirimbo n’ibyamamare muri Nigeria, Timaya na Iyanya, ubu bahanze amaso Patoranking ukomeje kwamamara ku mugabane wa Afurika muri muzika.
Iri tsinda rimaze guca uduhigo two gukorana n’abahanze bo hanze, aho bagiye bakorana n’abahanzi bo muri Uganda nka Cindy Sanyu, Rabadaba, Good Life, n’abandi ndetse n’abahanzi bo muri Nigeria nka Iyanya bakoranye indirimbo ‘Tayali’, na Timaya baherutse gukorana ‘Show Me Love’.
Richard umuyobozi wa babasore na Patoranking
Aba bahanzi ubwo berekezaga muri Nigeria ubushize bakaba bari batangaje ko bifuje gukorana na ‘Patoranking’ basanzwe banafata nk’ikitegererezo gusa ntibyaza kugerwaho bitewe na gahunda zindi zitandukanye uyu muhanzi yararimo, biza gutuma aba bahanzi bahita banakorana na Timaya nawe ukomeye cyane muri Nigeria
Kuri ubu rero umushinga wo gukorana na Patoranking ukaba wubuwe aho uboyobozi bwa ‘The Super Level’ bwerekeje muri Nigeria mu biganiro n’abarebera inyungu za Patoranking ku Kureba uko uyu muhanzi yakorana na Urban Boyz.
Mu kiganiro na ‘Rwanda Show’, Nsengumuremyi Richard, Umuyobozi wa ‘The Super Level akaba yahamije aya makuru yemeza ko bari mu biganiro n’ikipe ireberera inyungu za Patoranking mu rwego rwo kwiga ku mikoranire hagati yabo.
Yagize ati;
Ndi muri Nigeria mu rwego rwo kuganira ku mikoranire n’abareberera inyungu za Patoranking, kandi twizeye ko bizagenda neza.
Bakaba bashize hanze amashusho yindirimbo Aragiye kandahano uyirebe
Aba bahanzi mu gihe gukorana na Patoranking byaba bishobotse, iyi ikaba yaba ari inshuro ya gatatu bakoranye n’umuhanzi wo muri Nigeria, aho ibi bikorwa mu rwego rwo Kureba ko byabafasha mu kwagura muzika yabo akagera hanze y’u Rwanda.
Urban Boyz kandi kugeza ubu bakaba bafitanye indirimbo nshya bise ‘Pete Kidole’ n’itsinda rya ‘Good Life’ byari biteganyijwe ko ijya ahagaragara ariko ntiyaza kujya ahagaragara ku mpamvu zitatangajwe gusa bakaba bateganya kuyishyira hanze nayo.
M.FILS