Amakuru yizewe dukesha abari mu nzego z’umutekano mu gihugu cya Uganda, aravuga ko perezida Yoweri Kaguta Museveni yababajwe bikomeye n’uko umugambi wose afashijemo RNC ujya ahagaragara utaranatangira.
Ibi yabigaragarije kayumba Nyamwasa mu nama baherutse kugirana, ndetse Museveni ahita anategeka urwego rw’iperereza rwa Uganda, CMI, gushyiraho ishuri ryihariye, rishinzwe guhugura mu bya politiki abayoboke ba wa mutwe w’ iterabwoba , RNC, wa Kayumba Nyamwasa.
Aya makuru aravuga ko Museveni yagiranye ikiganiro n’ icyihebe Nyamwasa, bakaza gusanga agatsiko kabo gahuzagurika cyane, ku buryo bizabagora kugera ku ntego yo guhungabanya umutekano w’uRwanda. Perezida Museveni yagaragarije Nyamwasa uburakari, amwereka ko atishimiye ukuntu abarwanyi ba P5,(umutwe wa gisirikari wa RNC), bishwe nk’udushwiriri muri Kongo, abatabarika bafatwa mpiri, biza gukurikirwa na benshi mu bayoboke ba RNC, basezeye kuri Kayumba Nyamwasa bavugako ari igisambo, umutekamutwe ubeshya ngo afite ingabo, kandi ari inzererezi zashowe mu ntambara zitazi uko izarwanwa. Perezida Museveni rero akimara gutanga amabwiriza yo guhurura abayoboke ba Nyamwasa, ahitwa MBUYA, mu mujyi wa Kampala, hahise hashakwa inzu nini, irindiwe umutekano bikomeye, ikaba iri mu maboko ya CMI.
Aya makuru akomeza avuga ko abahuzabikorwa b’aya mahugurwa ya ‘cadreship” ku bayoboke ba RNC, aribo Sulah Nuwamanya Wakabirigi n’umugore witwa Prossy Bonabaana. Ubu banahawe abasirikari ba Uganda babarindira umutekano , bakazunganirwa na NTWALI Frank, muramu wa Kayumba Nyamwasa.
Uretse amahugurwa atangirwa muri Uganda kandi, hari n’atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanah(online courses), agatangwa n’ ibigarasha binyuranye, nka Gervais Condo, umunyamabanga mukuru wa RNC uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Epimaque Ntamushobora, komiseri ushinzwe ubukangurambaga, akaba atuye mu Bwongereza, na Ali Abdul Karim , umugaragu wa Nyamwasa, akaba anashinzwe itumanaho muri RNC n’imitungo ya shebuja Nyamwasa, harimo no gushaka abapangayi b’amazu ye.
Mu nama Museveni yagiriye kayumba Nyamwasa kandi, harimo gukomeza gushukashuka, mu ibanga, abayoboke biganjemo abanyarwanda baba I kampala, no mu nkambi za Kiboga, Kibale na Nyakivara, ndetse Nuwamanya na Boonabana bakaba bamaze iminsi muri izi nkambi, bari mu modoka yo mu bwoko wa Toyota, ifite plaque UBB 294Y.
Mu nama yabereye i Gatuna, igamije kurangiza ibibazo Uganda ihora itera uRwanda, Museveni yakozwe n’isoni ubwo yerekwaga ibimenyetso simusiga bimuhamya uruhare rutaziguye mu gushyigikira abahungabanya umutekano w’uRwanda. Kuva icyo gihe yarakariye RNC na CMI, abishinja kunanirwa gukora rwihishwa, kugeza ubwo isi yose itahuriye ibikorwa byose, harimo n’ibyo bibwiraga ko ari ibanga rikomeye. Nguko uko yahise ategeka umukuru wa CMI, Abel KANDIHO gukora ibishoboka byose ibikorwa bya RNC bigakomeza, ariko ntawe umennye ibanga. Guhera ubwo Kandiho n’icyegera cye CK ASIIMWE, barakorana bya hafi na NUWAMANYA na BOONABANA, nubwo bitabuza amakuru nyayo gusohoka.!!.
Ababikurikiranira hafi basanga na Museveni akwiye amahugurwa muri iryo shuri yashyiriyeho RNC, kuko nawe ubwe agaragaza ubuswa, igihe cyose azaba afasha abantu batagira umurongo wa politiki uhamwe nka Kayumba Nyamwasa, ushyira imbere inda ye, n’andi mabandi utabarizaho ibitekerezo biyobora abandi.Akaga abarwana ubutegetsi bw’uRwanda bakomeje guhurira nako mu Burasirazuba bwa Kongo kagombye kubabera isomo, kandi nta karakorwa.
Museveni, Nyamwasa n’ibindi bigarasha bikwiye kumenya ko barushywa n’ubusa. Ko imigambi yabo imenyekana itaranaba, kuko Abanyarwanda bakunda uRwanda ntaho batari, yemwe no mubo bita inkoramutima, bava mu nama bakihutira kutubwira uko ubwo bugambanyi bukorwa.