Mu gihe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi afite aho ahuriye n’igihugu cy’u Bufaransa haba mu itegurwa ryayo kugeza mu gukingira ikibaba abateguye bakanashyira mu bikorwa umugamb wa Jenoside , muri iyi minsi haragaraga ubushake bw’iki gihugu bwo guhindura amateka. Byatangiye aho u Bufaransa, bufatanyije n’ibindi bihugu nk’u Bubiligi n’u Bwongereza bwashyize hamwe bukorana n’itsinda rishinzwe kugurikirana no kuburanisha imanza zasizwe n’urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwarangije igihe cyarwo mu mwaka wa 2015.
Nkuko amakuru mashya yagiye hanze ku ifatwa rya Kabuga abivuga, avugako yari yihishe mu Bufaransa ku mazina ya Antoine Tounga nk’umukongomani kandi ko yari afite Pasiporo ya Kongo. Polisi icyinjira munzu basanganiwe n’umuhungu wa Kabuga, Donatien Nshimyumuremyi uzwi nka Nshima, noneho Kabuga ashaka kubavugisha mu giswayili avuga ko ari umukongomani.
Ikimenyetso gikuru abagendeye gufata Kabuga bari bafite ni inkovu yari afite ku ijosi, bivugwa ko ari inkovu yatewe n’igikorwa cyo kumubaga ubwo yari arwariye mu Budage mu 2007, ku buryo yo bari bizeye neza ko nta bundi buryo bwo kuyicika yabona. Ni inkovu bivugwa ko ifite santimetero ziri hagati y’umunani n’icyenda ku ruhande rw’iburyo nk’uko mu iperereza RFI yakoze ry’uburyo uyu mugabo yafashwe yabihamirijwe n’umwe mu bapolisi.
Amakuru yuko yari arwariye mu Budage kandi yari yizewe, kuko bayasanze kuri Flash Disk y’umukwe we Augustin Ngirabatware ubwo yafatwaga, akayikandira, ariko polisi y’ubudage ikongera ikayiteranya igasangaho amakuru y’inyemezabuguzi bishyuye ibitaro bagakurikirana bagasanga ibyo bitaro byaravuye umuntu ufite amazina Kabuga akoresha.
Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwe, havugiwemo ko ubwo Kabuga yatabwaga muri yombi, kugira ngo inzego z’umutekano zimenye neza ko uwo zafashe ariwe koko, byabaye ngombwa ko zigenzura zifashishije agace gato ko mu rura rwe kakuwemo ubwo yabagwaga mu nda mu bitaro byo mu gace ka Clichy mu Bufaransa, byitwa Beaujon. Iki gikorwa cyo guta muri yombi Kabuga cyari muri operation yitwa “955”, nimero y’umwanzuro wa Loni wo gushinga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriyeho u Rwanda.
Ikindi cyafashije izi nzego ni iperereza ryakozwe binyuze kuri konti za banki z’abo mu muryango wa Kabuga, zaje kugaragaza ko hari amadolari ibihumbi 10 yishyuwe ku bitaro bya Beaujon biherereye ahitwa Clichy, hafi cyane ya Asnières. Byagaragazaga ko ubwo bwishyu bwakozwe mu mpeshyi ya 2019 na Bernadette Uwamariya, undi mukobwa wa Kabuga wafatwaga nk’umwe mu bakuriye umuryango we mu Bufaransa, akaba yari umugore wa Jean-Pierre Habyarimana umwe mu bahungu ba Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda.
Usibye kandi igikorwa cyo gufata Kabuga, u Bufaransa bwateye indi ntambwe mu bijyanye no kurekura amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aho hashize igihe abashakashatsi biruka mu nkiko ngo babone ayo makuru ariko bikaba iby’ubusa. Umuyobozi mu Rwego rushinzwe kugira inama Guverinoma y’u Bufaransa no gukurikirana ibibazo birebana n’ibyemezo by’ubutegetsi, Conseil d’Etat, yamaze gushyigikira ubusabe bw’umuryango Survie, ku buryo zimwe mu nyandiko bubitse zigaruka ku Rwanda zishobora gutangira gufungurirwa abashakashatsi.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubusabe bwa François Graner, umwe mu bagize Survie – kuva mu 1984 iharanira impinduka muri politiki y’u Bufaransa kuri Afurika bwashyigikiwe nyuma y’imyaka itanu asaba kwemererwa kureba mu nyandiko u Bufaransa bubitse, zigaruka ku makuru bwari bufite ku Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni inyandiko Perezida François Hollande mu mwaka wa 2015 yatangaje ko zigiye gufungurirwa abashakashatsi, ariko ntabwo byigeze bikorwa biguma mu magambo gusa. Nyuma yo kwegera inzego zitandukanye ariko ntibigire icyo bitanga, umushakashatsi François Graner yaregeye Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu, ku wa 29 Gicurasi 2020 rwohereza iyo dosiye Conseil d’Etat.
Kureba muri izi nyandiko bishobora kuzahishura byinshi birebana n’amakuru u Bufaransa bwari bufite muri kiriya gihe, ku ngingo zirebana n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, itegurwa rya Operation Turquoise, ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda n’uburyo batereranye Abatutsi mu Bisesero. Muri ibyo bindi harimo kureba ku buryo u Bufaransa bwahaye intwaro Guverinoma yakoze Jenoside kugeza n’igihe yari mu mayira ihunga ndetse n’igihe yari yageze mu buhungiro muri Zaire.
Umushakashatsi François Graner akaba n’umwanditsi w’igitabo kigaruka ku ngabo z’Abafaransa mu Rwanda yise “Le sabre et la machette” cyasohotse mu 2014, yari amaze imyaka myinshi asaba kureba mu nyandiko 83 byatangajwe ko zashyizwe ahabona na Élysée. Gusa, Dominique Bertinotti washinzwe gukurikirana inyandiko za Mitterrand yasubizaga inyuma ubusabe bwose.
Muri Mata 2019 Perezida Macron yatangaje ko yashyizeho Komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi ariko abantu bemeza ko abashakashatsi nyabo bazi amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa bigijweyo ko batazizera ibizava muri izo nyandiko.