• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 27,  amahanga ntaraha agaciro nyako  Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba yarananiwe kuyikumira no kuyihagarika, kuki nibura adashyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare? Ibi ni akagambane gakomeje.

Nyuma y’imyaka 27,  amahanga ntaraha agaciro nyako  Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba yarananiwe kuyikumira no kuyihagarika, kuki nibura adashyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare? Ibi ni akagambane gakomeje.

Editorial 29 Mar 2021 Amakuru, Mu Mahanga, POLITIKI

Jenoside si icyaha gikorerwa icyiciro cy’abantu runaka gusa, ahubwo ni icyaha ndengakamere gikorerwa inyoko muntu aho iva ikagera. Bisobanuye ko ari inshingano y’abatuye isi bose gukumira Jenoside,kuyihagarika, no guhana abayigizemo uruhare bose.

Nyamara iyo urebye imitekerereze n’imyitwarire y’amahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga umuryango mpuzamahanga wararetse ngo Abanyarwanda babage bifashe, abapfa bapfe, abakira bakire,  binyuranye na rya hame ko Jenoside ari icyaha gikorerwa isi yose.

Iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe isi yose irebera, ishyirwa mu bikorwa nta n’umwe uhagurutse ngo ayirwanye cyangwa nibura ayamagane,  ahubwo  bamwe bayigiramo uruhare rugaragara, kugeza n’aho bahungishirije abajenosideri, bakanabakingira ikibaba ngo badahanwa. Abanyarwanda baratereranywe, ariko mu butwari bwabo bashobora guhagarika Jenoside no guhangana n’ingaruka zayo. Niba byagarukiraga aha gusa, ariko amahanga ntakomeze gutoneka ibikomere by’aho Jenoside yagizeho ingaruka  zikomeye.

Nibyo, ngo ”nyir’umupfu niwe ujya ahanuka”, kandi “ak’imuhana kaza imvura ihise”. Ariko se ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi isi yose yari yarahiye ko nta jenoside izongera kuba ukundi, u Rwanda ntiruba ku isi? Ko amahanga yahagurukiye guhana abagize uruhare mu gutsemba Abayahudi, kuki abatsembye Abatutsi bo bakidegembya? Ese ibi si rya ronda ruhu, aho icyaha gikorewe umwirabura  gifatwa nk’igisanzwe, nyamara cyakorerwa umuzungu kikitwa indengakamere?

Biratangaje kubona nyuma y’imyaka 27 abajenosideri bakidegembya mu bihugu birimo n’ibyigize abarimu b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Imyaka ibaye akangari Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushyize ahagaragara impapuro mpuzamahanga zisaba gushyikiriza ubutabera ababarirwa mu 1.100 abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi  , Nyamara ibyo bihugu 33 barimo byavuniye ibiti mu matwi.

Mu myaka 14 ishize abajenosideri 46 gusa nibo bagejejwe  mu butabera, mu gihe  hari abasaga 400 bibereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hafi 300 bari mu buzima buryoshye muri Uganda, 52 bariturije muri Tanzaniya, n’abandi benshi batuye mu bihugu  nka Malawi, Zambia, Uburundi, Kenya, Mozambike, Kongo-Brazzaville, Gabon, Cameroun n’ahandi  bikorera imirimo ibinjiriza agatubutse nta nkomyi.

Hari kandi n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafite icyo bikanga bari muri bya bihugu “byakataje mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu”. Abakabakaba 50 bahawe ikaze mu Bufaransa, 40 mu Bubiligi n’abandi benshi mu Bwongereza, Canada , Ububolandi, Leza Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Ikibabaje kurushaho, ni uko abo bajenosideri bagombye kuba bararyojwe ibyo bakoze, ahubwo bahawe rugari ngo bapfobye, bahakane Jenoside bagizemo uruhare, banareme imitwe y’iterabwoba igamije gukomeza Jenoside basize badashoje. Muzumva mu Bubiligi abibumbiye mu kiswe”JAMBO Asbl”, kigizwe n’abakomoka ku bahekuye u Rwanda.

Abatuye muri Amerika nka Prudence Rubingisa n’abandi batabarika bivugira ko bari muri FDLR, inyeshamba ziganjemo abajenosideri ruharwa. Muzumva abantu 5 birirwa batukanira mu Bwongereza, kandi iki gihugu cyarabwiwe kenshi ko gicumbikiye abajenosideri. Abo bose bigize intama kandi ari ibirura.Ni abicanyi bigize impirimbanyi za demukarasi n’uburenganzira bwa muntu, kandi ibihugu bidegembyamo bimaranye imyaka impapuro mpuzamahanga zo kubashyikiriza inkiko.

Uretse Abanyarwanda bagombye kuba baraburanishijwe ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi , hari n’abanyamahanga bakabaye barahaniwe kuyipfobya no kuyihakana. Nyamara nabo bahawe umwanya bagoreka amateka bivuye inyuma, nta no kwikanga amahame n’amategeko mpuzamahanga arwanya icyaha cya jenoside, ndetse ibihugu byabo byashyizeho umukono. Abo ni nk’Umufaransakazi Julie d’Andurain, Umubiligi Filipp Reyntjens, Abanyamerikakazi Michella Wrong na Judi Rever, Umuhindi wigize Umwongereza Anjan Sundaran, Umukongomani  Patrick  Mbeko n’abandi babaye imizindaro y’abajenosideri.

Mu gihe rero twibuka ku nshuro ya 27 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, turinginga amahanga ngo areke gukomeza gutoneka ibikomere byacu, ahubwo agire ubutwari bwo kwitandukanya n’ikibi. Komisiyo Duclert iherutse kugaragaza uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagombye  kuba umusingi wo gushyikiriza inkinko Abafaransa n’Abanyarwanda bakekwaho icyo cyaha, ntibakomeze kwirarika no kwitwara nk’abere. Raporo y’iyo Komisiyo yagombye gufasha n’ibindi bihugu kwikebuka, bikareba niba byo ari miseke igoroye mu kibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 By’umwihariko ku bihugu by’Afrika, cyane cyane  ibyo mu karere u Rwanda rurimo, uyu ni umwanya mwiza wo kwerekana ko uyu mugabane ushobora kwishakamo ibisubizo no  kubaka ubufatanye, aho kwirirwa biboroga ngo Abanyaburayi n’Abanyamerika bakandamiza Abanyafrika, kandi nabo ubwabo barananiwe kubana kivandimwe. Birenge ni wowe ubwirwa!!

 

2021-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

Editorial 19 Nov 2021
Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Editorial 16 Jul 2016
AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi

AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi

Editorial 02 Aug 2021
Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Editorial 18 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuherwe Howard Buffet,   Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina
ITOHOZA

Umuherwe Howard Buffet, Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Editorial 30 Aug 2017
U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

Editorial 27 Oct 2018
RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora
POLITIKI

RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

Editorial 17 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru