• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15   |   27 Feb 2026

  • Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe   |   24 Feb 2026

  • Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi   |   24 Feb 2026

  • Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama   |   23 Feb 2026

  • Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije   |   23 Feb 2026

  • Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanya-Israel n’abahagarariye Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama yiga ku mutekano ‘The Security Summit’.   |   23 Feb 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 27,  amahanga ntaraha agaciro nyako  Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba yarananiwe kuyikumira no kuyihagarika, kuki nibura adashyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare? Ibi ni akagambane gakomeje.

Nyuma y’imyaka 27,  amahanga ntaraha agaciro nyako  Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba yarananiwe kuyikumira no kuyihagarika, kuki nibura adashyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare? Ibi ni akagambane gakomeje.

Ubwanditsi 29 Mar 2021 Amakuru, Mu Mahanga, POLITIKI

Jenoside si icyaha gikorerwa icyiciro cy’abantu runaka gusa, ahubwo ni icyaha ndengakamere gikorerwa inyoko muntu aho iva ikagera. Bisobanuye ko ari inshingano y’abatuye isi bose gukumira Jenoside,kuyihagarika, no guhana abayigizemo uruhare bose.

Nyamara iyo urebye imitekerereze n’imyitwarire y’amahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga umuryango mpuzamahanga wararetse ngo Abanyarwanda babage bifashe, abapfa bapfe, abakira bakire,  binyuranye na rya hame ko Jenoside ari icyaha gikorerwa isi yose.

Iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe isi yose irebera, ishyirwa mu bikorwa nta n’umwe uhagurutse ngo ayirwanye cyangwa nibura ayamagane,  ahubwo  bamwe bayigiramo uruhare rugaragara, kugeza n’aho bahungishirije abajenosideri, bakanabakingira ikibaba ngo badahanwa. Abanyarwanda baratereranywe, ariko mu butwari bwabo bashobora guhagarika Jenoside no guhangana n’ingaruka zayo. Niba byagarukiraga aha gusa, ariko amahanga ntakomeze gutoneka ibikomere by’aho Jenoside yagizeho ingaruka  zikomeye.

Nibyo, ngo ”nyir’umupfu niwe ujya ahanuka”, kandi “ak’imuhana kaza imvura ihise”. Ariko se ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi isi yose yari yarahiye ko nta jenoside izongera kuba ukundi, u Rwanda ntiruba ku isi? Ko amahanga yahagurukiye guhana abagize uruhare mu gutsemba Abayahudi, kuki abatsembye Abatutsi bo bakidegembya? Ese ibi si rya ronda ruhu, aho icyaha gikorewe umwirabura  gifatwa nk’igisanzwe, nyamara cyakorerwa umuzungu kikitwa indengakamere?

Biratangaje kubona nyuma y’imyaka 27 abajenosideri bakidegembya mu bihugu birimo n’ibyigize abarimu b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Imyaka ibaye akangari Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushyize ahagaragara impapuro mpuzamahanga zisaba gushyikiriza ubutabera ababarirwa mu 1.100 abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi  , Nyamara ibyo bihugu 33 barimo byavuniye ibiti mu matwi.

Mu myaka 14 ishize abajenosideri 46 gusa nibo bagejejwe  mu butabera, mu gihe  hari abasaga 400 bibereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hafi 300 bari mu buzima buryoshye muri Uganda, 52 bariturije muri Tanzaniya, n’abandi benshi batuye mu bihugu  nka Malawi, Zambia, Uburundi, Kenya, Mozambike, Kongo-Brazzaville, Gabon, Cameroun n’ahandi  bikorera imirimo ibinjiriza agatubutse nta nkomyi.

Hari kandi n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafite icyo bikanga bari muri bya bihugu “byakataje mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu”. Abakabakaba 50 bahawe ikaze mu Bufaransa, 40 mu Bubiligi n’abandi benshi mu Bwongereza, Canada , Ububolandi, Leza Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Ikibabaje kurushaho, ni uko abo bajenosideri bagombye kuba bararyojwe ibyo bakoze, ahubwo bahawe rugari ngo bapfobye, bahakane Jenoside bagizemo uruhare, banareme imitwe y’iterabwoba igamije gukomeza Jenoside basize badashoje. Muzumva mu Bubiligi abibumbiye mu kiswe”JAMBO Asbl”, kigizwe n’abakomoka ku bahekuye u Rwanda.

Abatuye muri Amerika nka Prudence Rubingisa n’abandi batabarika bivugira ko bari muri FDLR, inyeshamba ziganjemo abajenosideri ruharwa. Muzumva abantu 5 birirwa batukanira mu Bwongereza, kandi iki gihugu cyarabwiwe kenshi ko gicumbikiye abajenosideri. Abo bose bigize intama kandi ari ibirura.Ni abicanyi bigize impirimbanyi za demukarasi n’uburenganzira bwa muntu, kandi ibihugu bidegembyamo bimaranye imyaka impapuro mpuzamahanga zo kubashyikiriza inkiko.

Uretse Abanyarwanda bagombye kuba baraburanishijwe ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi , hari n’abanyamahanga bakabaye barahaniwe kuyipfobya no kuyihakana. Nyamara nabo bahawe umwanya bagoreka amateka bivuye inyuma, nta no kwikanga amahame n’amategeko mpuzamahanga arwanya icyaha cya jenoside, ndetse ibihugu byabo byashyizeho umukono. Abo ni nk’Umufaransakazi Julie d’Andurain, Umubiligi Filipp Reyntjens, Abanyamerikakazi Michella Wrong na Judi Rever, Umuhindi wigize Umwongereza Anjan Sundaran, Umukongomani  Patrick  Mbeko n’abandi babaye imizindaro y’abajenosideri.

Mu gihe rero twibuka ku nshuro ya 27 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, turinginga amahanga ngo areke gukomeza gutoneka ibikomere byacu, ahubwo agire ubutwari bwo kwitandukanya n’ikibi. Komisiyo Duclert iherutse kugaragaza uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagombye  kuba umusingi wo gushyikiriza inkinko Abafaransa n’Abanyarwanda bakekwaho icyo cyaha, ntibakomeze kwirarika no kwitwara nk’abere. Raporo y’iyo Komisiyo yagombye gufasha n’ibindi bihugu kwikebuka, bikareba niba byo ari miseke igoroye mu kibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 By’umwihariko ku bihugu by’Afrika, cyane cyane  ibyo mu karere u Rwanda rurimo, uyu ni umwanya mwiza wo kwerekana ko uyu mugabane ushobora kwishakamo ibisubizo no  kubaka ubufatanye, aho kwirirwa biboroga ngo Abanyaburayi n’Abanyamerika bakandamiza Abanyafrika, kandi nabo ubwabo barananiwe kubana kivandimwe. Birenge ni wowe ubwirwa!!

 

2021-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni he umwirabura ashobora kubona umutuzo? Perezida Kagame yasubije iki kibazo

Ni he umwirabura ashobora kubona umutuzo? Perezida Kagame yasubije iki kibazo

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Congo: Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Tshisekedi yatawe muri yombi

Congo: Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Tshisekedi yatawe muri yombi

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0

Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0

Ubwanditsi 16 Aug 2022
Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?

Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?

Ubwanditsi 04 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
Amakuru

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Ubwanditsi 13 Oct 2021
Burera: Abaturage  baragurisha  amasambu  kugira ngo babone amashilingi  yo kugomboza ababo bafatiwe Uganda
HIRYA NO HINO

Burera: Abaturage baragurisha amasambu kugira ngo babone amashilingi yo kugomboza ababo bafatiwe Uganda

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru