• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 7 akinira APR FC, Buregeya Prince yatandukanye n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu

Nyuma y’imyaka 7 akinira APR FC, Buregeya Prince yatandukanye n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu

Editorial 14 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu y’u Rwanda, APR FC yatangaje ko yatandukanye na Myugariro Buregeya Prince wari uyimazemo imyaka 7.

Nk’uko ku ruhande rw’Ikipe ya APR FC babitangaje ndetse n’umukinnyi ku giti cye akabitangaza, hashtizweho akadomo k’urugendo rwa Buregeya muri iyi kipe yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye by’Imbere mu Gihugu.

Binyuze ku rubuga rwa X rwahoze ruzwi nka Twitter, APR FC yashimiye Buregeya kubw’Igihe cyose yamaze muri iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya Shampiyona.

APR FC yagize iti”Reka Dufate umwanya tugushimire ndetse tunacyeze ibihe byiza twagiranye n’ikipe yacu. Ubwitange, Umuco wa kiyobozi, Umurava no gukunda Intsinzi Nibyo byakuranze Mugihe Cyose twari kumwe mu muryango Wacu. Tukwifurije Amahirwe masa mu kiragano gishya. INTARE RIMWE, INTARE ITEKA!”.

Buregeya Prince wigeze no kuba umwe muba Kapiteni ba APR FC atandukanye nayo amaze gutwarana nayo ibikombe bitanu bya shampiyona y’u Rwanda byikurikiranya.

Ibi birimo bibiri batwaye muri Shampiyona y’u Rwanda badatsinzwe umukino n’umwe ubwo bari kumwe n’umutoza Adil Erradi Muhammed ndetse na Thierru Froger uyiherukamo.

Buregeya Prince w’imyaka 24 atandukanye na APR FC yari amazemo imyaka 7, yageze muri iyi kipe avuye mu ikipe y’abato bayo ya Intare Football Academy.

Usibye gutandukana kw Buregeya na APR FC, iyi kipe y’Ingabo yatangaje kandi ko Mugisha Frank ariwe muvugizi mushya w’Abafana bayo, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Kalinda Emile.

2024-06-14
Editorial

IZINDI NKURU

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Editorial 23 Oct 2021
Abakinnyi bahoze bakinira Amavubi bateguye umukino na bagacishijeho muri Uganda

Abakinnyi bahoze bakinira Amavubi bateguye umukino na bagacishijeho muri Uganda

Editorial 28 Jun 2016
Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Ferguson wahoze atoza Manchester United yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Editorial 06 May 2018
Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Editorial 01 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu
Mu Rwanda

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu

Editorial 17 Aug 2018
Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina
Amakuru

Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina

Editorial 04 Nov 2021
Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Editorial 16 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru