Nk’uko bitangazwa n’ ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza, Reuters, igihugu cy’Afrika y’Epfo gikomeje kongera umubare w’abasirikari bacyo muri Kongo, aho bafatanya na Leta y’icyo gihugu ndetse n’abajenosideri ba FDLR gutsemba Abakongomani.
Reuters ivuga ko muri iyi minsi 7 ishize, indege yo mu bwoko bwa Cargo IL-76, ifite nomero EX-76008, yakoze ingendo nibura eshanu hagati ya Pretoria na Lubumbashi, kugeza ubu ikaba imaze kuzana abasirikari bari hagati ya 700 na 800, biyongera ku bandi basanzwe mu ntambara ya Kongo.
Afrika y’Epfo isanganywe abasirikari babarirwa mu 3.000 muri Kongo, barimo abari muri SADC n’abari muri Monusco.
Nyuma y’aho M23 ifatiye ikibuga cy’indege cya Goma, ndetse ikaba isatira n’icya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo, abasirikari ba SADC barimo n’abo muri Afrika y’Epfo, bafite ingorane mu kugeza abarwanyi, ibikoresho n’ibiribwa ku murongo w’urugamba mu burasirazuba bwa Kongo, bakaba rero bifashisha ikibuga cy’ingege cya Lubumbashi, kiri mu bilometero 1.500 mu majyepfo ya Goma!
Hari n’amakuru avuga ko SADC irimo gukoresha n’ikibuga cya Bujumbura, ariko umutekano w’ibihanyuzwa ukaba utizewe neza, kuko cyegeranye na Kivu y’Amajyepfo M23 yamaze gushingamo ibirindiro.
Ibi byo kongera umubare w’abasirikare muri Kongo, Perezida Ramaphosa arabikora agamije kwihorera ku mutwe wa M23, uherutse kwisasira ingabo nyinshi z’Afrika y’Epfo, mu ntambara yo kwigarurira umujyi wa Goma n’inkengero zawo.
Afrika y’Epfo ivuga ko yapfushije abasirikari 14, ndetse imirambo yabo ikaba yaramaze kugezwa muri Afrika y’Epfo, icyakora ababikurikiranira hafi bemeza ko uwo mubare urenga cyane, kuko abasirikari b’Afrika y’Epfo batashoboye kwegeranya imirambo yose ya bagenzi babo, dore ko ngo yari inyanyagiye ahabereye imirwano.
Magingo aya kandi hari abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo bari mu maboko ya M23, nk’imfungwa z’intambara. Kongera umubare w’ingabo muri Kongo rero, nabyo ngo byaba biri mu mugambi wo kubabohoza ku ngufu, no kwisubiza ibikoresho bya gisirikari byinshi kandi bya rutura, M23 yafatiye i Goma.
Afrika y’Epfo irakomeza gutiza umurindi intambara ya Kongo, yirengagije ko inama yahurije Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba na bagenzi babo bo mu Muryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, i Dar Es Salaam, mu mpera z’icyumweru gishize, yanzuye ko iyo miryango yombi yafasha Kongo kurangiza ikibazo cyayo binyuze gusa mu nzira y’imishyikirano.
Ramaphosa arongera umubare w’abasirikari muri Kongo, mu gihe ahubwo Inteko Ishinga Amategeko imwotsa igitutu, isaba ko n’ abanzwe yo bataha vuba na bwangu, none ararushaho kubashora mu ibagiro.
Abaturage b’Afrika y’Epfo binubira ko Ramaphosa yohereje abana babo gupfira mu ntambara afitemo inyungu ze bwite. Ngo bapfa ku bwinshi kuko batazi neza agace barwaniramo, ndetse ngo batanafite ibikoresho bihagije.
Abasesengura intambara ya Kongo bahamya ko kurwanya M23 ari ubwiyahuzi, kuko ifite impamvu irwanira, ikagira ubuhanga n’umurava kurusha abo ihanganye nabo.