Umuhererezi wa Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 30 Kamena 2016, Bryan Cyizere Kagame, yerekeje mu itorero Indangamirwa icyiciro cya 9 rigiye kubera mu kigo cya Gisirikare giherereye I Gabiro mu karere ka Gatsibo.
Iri torero rigizwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu muhanga ndetse n’abarangije amashuri yisumbuye mu Rwanda, basaga 430 bagize amanota meza baturutse mu turere twose tw’igihugu, bakazamara ibyumweru bitatu batorezwa muri iki kigo.
Mu mpanuro bahawe mbere yo guhaguruka berekeza I Gabiro, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, Dr Celestin NTIVUGURUZWA, yababwiye ko mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu bagiye kumara I Gabiro bazatozwa gukunda igihugu, gukunda umurimo, kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda ndetse no kugira ubutore.
Brian Kagame (hagati) ari kumwe na bagenzi be bitegura kujya mu itorero
Yagize ati:” Mugomba kuzirikana ko u Rwanda ruzamera mu munsi iri mbere biri mu maboko yanyu, mukanamenya ko ubunyarwanda ari indangaciro ikomeye ni yo mpamvu mugomba gutozwa ibyo byose.”
Umuherezi wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Brian Kagame yarangije amashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 29 Gicurasi, nibwo yashyikirijwe impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts.
Ange Kagame yagiye gushyigikira musaza we muto, Brian Kagame warangije amashuri yisumbuye (Ifoto/Twitter)
Perezida Kagame n’umuryango we na bo bitabiriye uyu muhango banafata ifoto n’abanyeshuri bigana n’umuhungu we
Umwanditsi wacu