• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Editorial 30 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Haruna Niyonzima yongeye kugaruka mu ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali yigeze gukinira mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, gusa ntiyaje gusoza uwo mwaka kuko yahise asubira muri Tanzaniya gukinira Young Africans SC.

Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya AS Kigali ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, iyi kipe yemeje ko Haruna Niyonzima yagiranye amasezerano n’iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup izatangira mu kwezi kwa Nzeri.

Nubwo iyi kipe itatangaje igihe uyu mukinnyi azamarana nayo, amakuru RUSHYASHYA NEWS yamenye ni uko Haruna Niyonzima yasinye amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe ifashwa n’umujyi wa Kigali.

Kapiteni w’Amavubi, Haruna agarutse mu Rwanda nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzaniya yo izakina imikino ya CAF Champions League, bakaba baratandukanye amaze gusoza amasezerano ye muri iyo kipe yakiniye mu bihe bitandukanye mbere y’uko ajya muri Simba SC akayigarukamo ndetse ayivamo aza muri AS Kigali muri 2019.

Haruna wari kapiteni muri AS Kigali ayijemo asanga abandi bakinnyi bashya baguzwe n’iyi kipe barimo Ntwali Fiacre, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Mugheni Fabrice, Saba Robert, Uwimana Guillain ndetse na Butera Andrew.

Usibye aba bakinnyi kandi, amakuru yandi aravuga ko iyi kipe yitegura kongerera amasezerano myugariro wayo Emery Bayisenge wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe nyuma akaza gusoza ayo masezerano, gusa igituma uyu myugariro atinda kongererwa ngo ni uko mu minsi mike iri imbere ashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda.

2021-07-30
Editorial

IZINDI NKURU

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Editorial 26 Nov 2018
Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Editorial 29 Mar 2018
Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Editorial 13 Sep 2024
Amafoto – APR FC yatsinze US Monastir 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Sitade ya Huye

Amafoto – APR FC yatsinze US Monastir 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Sitade ya Huye

Editorial 10 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni na Kutesa bongeye kugarukwaho mu rubanza baregwamo ruswa
INKURU NYAMUKURU

Museveni na Kutesa bongeye kugarukwaho mu rubanza baregwamo ruswa

Editorial 02 Dec 2018
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo
IMIKINO

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

Editorial 30 Nov 2016
Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro  FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Editorial 22 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru