Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hasohotse ibaruwa yanditswe n’umuyobozi w’ikipe ya Gicumbi FC Urayeneza John avuga ko yeguye kubera ko ingengo y’imari ikipe ihabwa ari nkeya.
Muri iyo baruwa yari yandikiwe Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Perezida John yavuze ko bitewe n’ingengo y’imari nkeya yeguye kuri uyu mwanya, amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko komite y’ikipe yari yasabye miliyoni 150 zo gufasha ikipe.
Ubuyobozi bw’akarere bukaba bwari bwemereye ikipe ya Gicumbi FC bwari bwemeye guha ingengo y’imari ingana na Miliyoni 50, gusa Urayeneza John akaba yavuze ko aya mafaranga ari make bityo ahitamo kwegura.
Nyuma y’ubwegure bwe, kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022, yahise ikora inama ya Komite nyobozi y’ikipe ya Gicumbi FC yari ifite intego zirimo kwakira ubwegure bwa Perezida ndetse no kwiga uko yayoborwa.
Abari munama bunguranye ibitekerezo ku bwegure bwa Bwana URAYENEZA John wari Perezida wa Gicumbi FC, nyuma yo kubyunguranaho ibitekerezo abari mu nama bemeje ko yahabwa komite nzibacyuho.
Urutonde rw’abatorewe kuyobora ikipe ya Gicumbi FC:
Perezida: Nshumbusho Asman
Visi Perezida wa 1: Niyitanga Desire
Visi Perezida wa 2: Lucie Nzaramba
Umubitsi: Niyonsenga Consolee
Umunyamabanga: Murwanashyaka Masisita Gregoire
Umunyamategeko: Karanganwa Jean Bosco
Nyuma kwa Komite nshya yatowe, yahise inatangaza ko umutoza Ghislain Tchiamas atandukanye n’iyi kipe, akaba yahise asimbuzwa Banamwana Camarade wari uherutse gutandukana na Etoile de l’Est.
Nubwo Camarade yaje muri iyi kipe ariko siwe mutoza mukuru, kuko amakuru yizewe aravuga ko uwari usanzwe yungirije Ghislain Tchiamas, Kamali Methode ariwe uri bube afashe iyi kipe nk’umutoza mukuru by’agateganyo.
Ku geza ubu ikipe ya Gicumbi FC yitegura gukina n’ikipe ya Gorilla FC iri ku mwanya wa 16 n’amanota 14, aho mu mikino 19 bamaze gukina yatsinze imikino 2 inganya imikino 8 itsindwa indi mikino 9.