Andriy Shevchenko wahaze ari capiteni,rutahizamu wa Ukrain w’ibihe byose yamaze kugaruka mu ikipe y’igihugu cye. Kuri iyi nshuro ariko si ugukina bimugaruye ahubwo aje kungiriza umutoza mukuru Mykhoylo Fomenko .
Andriy Shevchenko yamaze kwinjira mu batoza b’igihugu cye cya Ukrain .Ni nyuma yuko yari gusezeye muri 2012 ubwo Ukrain yari imaze kwakirana Euro na Poland. Yasezeye gukinira ikipe ye y’igihu amaze kuyiysindira ibitego 48 mu mikino 111.
Mu ma club yakiniye harimo Miran AC yanatwariyemo Bollon d’or 2004, Cheaslsea itaramuhiriye na DynamoKiev.
Shevchenko asimbuye uuwari umutoza wungirije Olexandr Zavarov. Ni mu gihe iyi kipe yitegura kwitabia imikino ya Euro 2016 mu Bufaransa. Mu kwezi k’Ugushyingo 2012 fedarasiyo y’umupira w’amaguru ya Ukrain (FFU) yasabye Shevchenko ko yababera umutoza mukuru maze ntibyakunda kuko nta mpamyabushobazi yari afite.
Shevshenko wari umukinnyi ukomeye
Mykhaylo Fomenko umutoza mukuru ubwo yerekanaga umwungiriza we Shevchenko itangazamakuru, yatangaje ko bitari ngombwa ko fadalasiyo FFu jyongerera Zavarov amasezerano. Yagize ati “twakoze amahitamo y’ingenzi kuri Shevchenko ngo azakorane na twe” Inzitizi zo kutagira impamyabumenyi yamaze kuva mu nzira kuko muri Werurwe 2015 yarangije amasomo ye ajyanye n’ubutoza yaramazemo imyaka ibiri (UEFA Pro Licence).
Ku myaka 39 yatangaje ko zari inshingano ndetse n’umuhamagaro bye.
Shevchenko yavuze ati: “Nyuma y’imyaka ine ntagaragara muruhando rwa ruhago, ubu nagarutse. Nakoranye n’abatoza bakomeye nka Valery Lobanovskyi, Carlo Ancelottina Jose Mourinho kandi nabigiyeho bihagije.Igitegerejwe ni ukureba niba uko yitwaye ari umukinnyi ari nako azabisubiramo ari umutoza.
M.Fils