• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.

Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.

Editorial 12 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru yizewe avuye mu gihugu cya Uganda, igihugu cyiyemeje kuba indiri y’abategura imigambi mibisha ku Rwanda, aravuga ko urwego rw’ubutasi muri icyo gihugu, CMI, rwasamiye hejuru inkuru y’abasirikari 41 birukanywe mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ndetse ubu Gen Abel Kandiho uyobora CMI  ngo akaba yatangiye gutuma kuri bamwe muri bo, ababashishikariza kujya mu mitwe y’iterabwoba mu mashyamba ya Kongo.

Ayo makuru arahamya ko intumwa za Gen Kandiho zigerageza kumvisha abirukanywe ko barenganye, nyamara bo bazi neza aho ukuri kuri, ari nayo mpamvu hari abamaze kwanga kwifatanya n’abagizi ba nabi, kuko bazi ko ntawahiriwe no kugambanira u Rwanda. Abanze gutatira igihango ni abo gushimwa, kandi amasomo y’imyitwarire myiza bize muri RDF, nubwo batabashije kuyashyira mu bikorwa neza,  nibitwararika azabaherekeza mu bindi bagiyemo. Abazananirana nabo, amateka azabikosorera.

Bisanzwe bizwi ko ubutegetsi bwa Uganda butera inkunga RNC, cya kiryabarezi cya Kayumba Nyamwasa. Kimwe n’ibisanzwe, abashyushye muri iki gikorwa cyo kuyobya uru rubyiruko, ni Prossy Bonabana na Sulah  Nuwamanya, abagaragu ba RNC muri Uganda. Biravugwa ko barimo kwifashisha abandi bahoze muri RDF  bakaza gutorokera muri Uganda, barimo “Sgt Robert” uherutse guhungira muri icyo gihugu nyuma yo gusambanya umwana yibyariye.

Biramenyerwe ko RNC na CMI  bashuka urubyiruko  ngo rwishyire urupfu mu mashyamba ya Kongo. Abenshi mu babumviye barapfuye, abandi bafatwa mpiri, ubu bakaba bicuza, banatanga ubuhamya mu ruhame,ko ubutegetsi bwa Uganda bwabijeje ibitangaza, nyamara ngo nta kindi basanze muri RNC uretse urupfu n’ubundi bujyahabi bahuriye nabyo mu ntambara idashoboka.

Igisirikari icyo aricyo cyose ku isi gishaka kugera ku ntego kigendera ku mahame arimo na disipuline yo ku rwego rwo hejuru. Aba birukanywe mu gisirikari cy’u Rwanda bazize ahanini imyitwarire mibi, ihabanye na disipuline iranga RDF. Baramutse bemeye gushukwa, uretse kwiyahura, bwaba ari ubundi buswa kuri CMI/RNC niba bitarakuye amasomo ku kaga bikururiye kubera abasirikari badafite imyitwarire mizima.

Urugero rwiza ni urwa Shebuja Kayumba Nyamwasa utagira disipuline none impehe ze zirapfa nk’udushwiriri. Ajya gusara kurushaho, yiyambaje Maj Habibu Mudathiru wirukanywe kubera ubusinzi n’ubujura, none ararushya iminsi.

Aba basore basezerewe muri RDF turabasaba gushishoza ntibazagwe mu mutego w’ abagome. Abenshi muri bo baracyari bato kandi gusezererwa mu ngabo ntibikugira ikivume, ahubwo ni umwanya wo kwitekerezaho,aho wayobye ukikosora, ukageragereza ubuzima mu yindi mirimo kandi mu Rwanda  amahirwe arahari kuri buri wese. Umushishozi yagize ati:”Burya Imana iherekeza abumva inama nzima, naho intumva ikarira ku muziro!

2021-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Editorial 31 Jan 2019
Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Editorial 04 Aug 2025
Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Editorial 02 Jul 2018
Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Editorial 07 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo
Amakuru

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Editorial 29 Aug 2023
Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke
Mu Mahanga

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Editorial 20 Feb 2017
Patriots BBC yisanze mu itsinda rya mbere mu irushanwa rya Basketball Africa League rigomba gutangira mu Rwanda hagati muri Gicurasi 2021.
Amakuru

Patriots BBC yisanze mu itsinda rya mbere mu irushanwa rya Basketball Africa League rigomba gutangira mu Rwanda hagati muri Gicurasi 2021.

Editorial 01 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru