• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Editorial 19 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwatangaje ko Guy Bukasa yagiranye n’iyi kipe amasezerano yo kuyitoza mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, uyumutoza uzafatanya na Guy Bakira nk’umutoza wungirije bayigarutsemo nyuma y’umwaka umwe bayivuyemo bakerekeza muri Rayon Sports.

Ubwo hari mu mwaka wa 2019 ikipe ya Gasogi United izamuka mu kiciro cya mbere yahaye akazi umunye Congo Guy Bukasa gutoza iyi kipe yari igiye gukina umwaka wayo wa mbere mu mu Kiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, uyu mutoza ubwo yari asoje amasezerano y’umwaka umwe ntabwo yifuje ko yakongererwa amasezerano kuko yahise yerekeza muri Rayon Sports.

Icyo gihe hari ku itariki ya 2 Nyakanga 2020, nibwo uyu mutoza yasezeye ku buyobozi bwa Gasogi United yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports aho yamaze umwaka umwe w’imikino ndetse ntiyabasha gutuma Gikundiro igera ku ntego zayo zo gutwara igikombo, ubwo shampiyona ya 2020-2021 yaburaga iminsi mike ngo irangire nibwo uyu mutoza yafashe umwanzuro wo gusezera muri Rayon Sports.

Nyuma yo gusezera nibwo yerekeza mu ikipe y’igihugu ya Congo y’abari munsi y’imyaka 23 bitabiriye CECAFA U23 yabereye muri Erithrea, akivayo uyu mutoza yavuzwe mu makipe atandukanye hano mu Rwanda harimo ikipe ya Sunrise FC ndetse na Musanze FC ariko byarangiye uyu mutoza Guy Bukasa yegukanywe na Gasogi United yahozemo.

Guy Bukasa agarutse muri iyi kipe y’abafana bazwi nk’Urubambyingwe aho mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ayitoza yayifashije gusoza ku mwanya wa Cyenda.

Ubwo hari mu kiganiro n’itangazamakuru herekanwa Guy Bukasa, umuyobozi wayo Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko uyu mutoza agarutse muri iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ndetse ahawe inshingano zo gufasha Gasogi United kuza mu makipe ahatanira ibikombe hano mu Rwanda.

Iyi kipe izanye umutoza nyuma yaho yiyongereye imbaraga igura abakinnyi bashya barimo Armel Ghyslain, Yawanendji Theodor Christian, Hassan Djibrine ndetse n’abandi.

Iyi kipe yatandukanye na Kirasa Alain nk’umutoza wari uyifite mu mwaka ushize w’imikino ndetse kandi yatandukanye na bamwe mu bakinnyi bayo barimo Byumvuhore Tresor wagiye muri Rayon Sport, Mazimpaka Andre ndetse n’abandi.

2021-08-19
Editorial

IZINDI NKURU

Abakobwa 300 nibo bazagaragara mundirimbo ya Senderi agiye gusohora amashusho yayo

Abakobwa 300 nibo bazagaragara mundirimbo ya Senderi agiye gusohora amashusho yayo

Editorial 24 Feb 2016
Senegal yatangaje  abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Senegal yatangaje abakinnyi 31 batarimo Sadio Mane bazavamo abazakina n’u Rwanda

Editorial 31 Aug 2023
Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Administrator 24 Nov 2025
Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 14 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rulindo gutangiza icyumweru cy’umuganura
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rulindo gutangiza icyumweru cy’umuganura

Editorial 02 Aug 2016
COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe
UBUKERARUGENDO

COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

Editorial 21 Mar 2020
U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku micungire y’umutekano w’indege

Editorial 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru