• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Editorial 07 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Nyuma yo gutega amatwi ijambo rya Perezida Paul Kagame rijyanye no kwibuks ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo uri mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo, yagize ati:”Mvanye mu Rwanda imyumvire mishya.

Ni ngombwa ko twese dufatanya gushakira ibibazo bya Kongo umuti wa politiki, [aho kwibwira ko byakemurwa n’intambara] kuko aka karere gakeneye amahoro.

Afrika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byohereje ingabo muri Kongo mu butumwa bw’Umuryago w’ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika, SADC, zikaba zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Mu ijambo ryakoze ku mitima y’abarikurikiye, Perezida Kagame yagarutse ku bajenosideri bo muri FDLR, bagize indiri uburasirazuba bwa Kongo, n’ubu nyuma y’imyaka 30 bakaba bagifite intego yo kugaruka mu Rwanda gusoza umugambi wabo wa jenoside, babifashijwemo n’ubutegetsi bwa Kongo.

Perezida Kagame ariko yagaragaje ko abafite imigambi yo gusubiza uRwanda mu miborogo barushywa n’ubusa, cyane cyane aho yagize ati:”Iki ni igihugu cy’abaturage miliyoni 14, biteguye kurwanya ikintu cyose cyatuma bongera gutsembwa “.

Afrika y’Epfo, kimwe n’abandi barwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, bakomeje kwibutswa ko iyo leta yamaze kwinjiza FDLR mu ngabo zayo, kuyishyigikira ku rugamba bikaba bisobanuye kurwanirira abajenosideri.

Impuguke muri politiki kandi ntizahwemye kwamagana icyemezo cya Perezida Ramaphosa cyo kohereza abasirikari muri Kongo, zisanga ibibazo cya Kongo gishingiye ahanini ku miyoborere mibi, ibuza bamwe mu baturage uburenganzira bwabo, Abakongomani ubwabo bakaba bakwiye kwicarana bagashaka ibisubizo binyuze mu biganiro.

Mu ijambo rye ndetse no mu kiganiro yagiranye na televiziyo “SABC” yo muri Afrika y’Epfo minsi mike ishize, Perezida Kagame yasobanuye ko ubufatanye hagati y’uRwanda n’Afrika y’Epfo bwahoze ari ntamakemwa ku butegetsi bwa Nelson Mandela na Thabo Mbeki, ndetse anashima uruhare rukomeye icyo gihugu cyagize mu gufasha uRwanda mu nzira yo kongera kwiyubaka.

Uwo mubano ngo waje kuzamo kidobya ku ngoma zakurikiyeho muri Afrika y’Epfo, cyane cyane ubwo abajenosideri n’abandi banyabyaha, nka Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya n’ibindi bigarasha, batangiraga guhungira muri Afrika y’Epfo, ndetse bakanahacurira imigambi yo guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Ese uru ruzinduko rwa Perezida Ramaphosa mu Rwanda, rusa n’urutari rwitezwe na benshi, rwaba rugiye kuvugurira isura y’umubano hagati y’ibihugu byombi, nk’uko hari benshi babyizeye, banabyifuza? Tubitege amaso.

2024-04-07
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

Editorial 30 Nov 2019
Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Editorial 21 Jun 2018
Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Editorial 13 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge

Editorial 30 Aug 2016
Amatora: Emmanuel Macron na Marine Le Pen mu cyiciro cya kabiri cy’abahatanira kuyobora u Bufaransa
POLITIKI

Amatora: Emmanuel Macron na Marine Le Pen mu cyiciro cya kabiri cy’abahatanira kuyobora u Bufaransa

Editorial 23 Apr 2017
Miss 2016:mu Buregerazuba hatowe batanu
IMIKINO

Miss 2016:mu Buregerazuba hatowe batanu

Editorial 11 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru