• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Obama ahamya yuko Trump atamusimbura ku butegetsi

Obama ahamya yuko Trump atamusimbura ku butegetsi

Editorial 10 May 2016 Mu Mahanga

Perezida wa Amerika ahamya yuko umukandida w’ishyaka Republican adashobora kumusimbura ku butegetsi kuko atari umuntu abaturage bashobora guha icyizere kubera yuko adashoboye kuba yayobora igihugu nka Amerika!

Aganira na WMUR, ishami ryigitangazamakuru ABC, Perezida Barack Obama yavuze yuko bibaye amahirwe Republicas bakwemeza Donald Trump kuribera kandida Perezida ngo kuko ibyo byaba bisobanuye yuko umukandida wa Democratic Party yahita atsinda amatora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe kuzaba mu kwa 11 uyu mwaka. Uzasimbura Obama azarahira mu kwa mbere umwaka utaha.

Obama yatorewe kuba Perezida wa Amerika ku itike Democratic Party kandi uko bigaragara muri aya matora yimirijwe imbere iyo tike izegukanwa na Hillary Clinto, umufasha wa Bill Clinton nawe wigeze kuyobora Amerika. Hillary yanabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri manda ya mbere y’ubu butegetsi bwa Obama.

Uko bigaragara n’uko Trump ariwe ushobora kwemezwa n’ishyaka rye ry’aba Republican kuzaribera umukandida Perezida kubera yuko uwari umukurikiye mu matora y’ibanze muri iryo shyaka, ……ejo yakuyemo kandidatire ye nyuma yo gutsindwa na Trump mu ntara ya nyuma yakorewemo izo primaries, Indiana ! Iyo Obama rero avuga yuko Donald Trump azatsindwa amatora biba bisobanuye yuko abona uzayatsinda azaba ari Hillary Clinton.

Trump uzwiho kwanga kandi nawe akangwa n’Abanyamerika birabura, Abanyamerika bakomoka muri za Amerika z’Epfo (Latin America), Abayislamu ndetse n’abandi bimukira, ni umugwizatungo w’umukire cyane utarigeze agira umwanya n’umwe yigeze kuba yatorerwa kuyobora. Muri politike rero benshi bamufata nk’umushyitsi cyane muby’ububanyi n’amahanga.

Muri icyo kiganiro n’iryo shami rya ABC, Obama nabyo yarabishimangiye ariko mu rwenya. Yagize ati bavuga yuko Donald Trump nta bumenyi afite muby’ububanyi n’amahanga, ati ariko tutabogamye yakoresheje imyaka n’imyaka ahura n’abayobozi batandukanye ku isi barimo Miss Sweden, Miss Argentina na Miss Azerbaijan !

-2754.jpg

Perezida w’Amerika Barack Obama

Uko bihagaze ubu n’uko Trump arindiriye ihuriro ry’ishyaka rye, Republican Party, rizaba mu kwa karindwi ngo arebe niba ryamwemeza kuzarihagararira nk’umukandida Perezida mu matora yo mu kwa 11 aho azaba ahanganye n’uzaba ahagarariye Democratic Party byitezwe yuko azaba ari Hillary Clinton.

Kayumba Casmiry

2016-05-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Editorial 11 Apr 2016
RDC: Imirwano ikomeye mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo batatu

RDC: Imirwano ikomeye mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo batatu

Editorial 24 May 2018
Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Editorial 24 Aug 2024
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batandatu bashya

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batandatu bashya

Editorial 24 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay
IMIKINO

U Bufaransa bwakatishije itike ya ½ mu gikombe cy’Isi busezereye Uruguay

Editorial 07 Jul 2018
Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda
IMIKINO

Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Editorial 25 Jan 2016
Bamwe mu mpunzi za Kiziba bateje imyivumbagatanyo basabiwe indi minsi 30 yo gufungwa
ITOHOZA

Bamwe mu mpunzi za Kiziba bateje imyivumbagatanyo basabiwe indi minsi 30 yo gufungwa

Editorial 26 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru