Perezida wa Amerika ahamya yuko umukandida w’ishyaka Republican adashobora kumusimbura ku butegetsi kuko atari umuntu abaturage bashobora guha icyizere kubera yuko adashoboye kuba yayobora igihugu nka Amerika!
Aganira na WMUR, ishami ryigitangazamakuru ABC, Perezida Barack Obama yavuze yuko bibaye amahirwe Republicas bakwemeza Donald Trump kuribera kandida Perezida ngo kuko ibyo byaba bisobanuye yuko umukandida wa Democratic Party yahita atsinda amatora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe kuzaba mu kwa 11 uyu mwaka. Uzasimbura Obama azarahira mu kwa mbere umwaka utaha.
Obama yatorewe kuba Perezida wa Amerika ku itike Democratic Party kandi uko bigaragara muri aya matora yimirijwe imbere iyo tike izegukanwa na Hillary Clinto, umufasha wa Bill Clinton nawe wigeze kuyobora Amerika. Hillary yanabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri manda ya mbere y’ubu butegetsi bwa Obama.
Uko bigaragara n’uko Trump ariwe ushobora kwemezwa n’ishyaka rye ry’aba Republican kuzaribera umukandida Perezida kubera yuko uwari umukurikiye mu matora y’ibanze muri iryo shyaka, ……ejo yakuyemo kandidatire ye nyuma yo gutsindwa na Trump mu ntara ya nyuma yakorewemo izo primaries, Indiana ! Iyo Obama rero avuga yuko Donald Trump azatsindwa amatora biba bisobanuye yuko abona uzayatsinda azaba ari Hillary Clinton.
Trump uzwiho kwanga kandi nawe akangwa n’Abanyamerika birabura, Abanyamerika bakomoka muri za Amerika z’Epfo (Latin America), Abayislamu ndetse n’abandi bimukira, ni umugwizatungo w’umukire cyane utarigeze agira umwanya n’umwe yigeze kuba yatorerwa kuyobora. Muri politike rero benshi bamufata nk’umushyitsi cyane muby’ububanyi n’amahanga.
Muri icyo kiganiro n’iryo shami rya ABC, Obama nabyo yarabishimangiye ariko mu rwenya. Yagize ati bavuga yuko Donald Trump nta bumenyi afite muby’ububanyi n’amahanga, ati ariko tutabogamye yakoresheje imyaka n’imyaka ahura n’abayobozi batandukanye ku isi barimo Miss Sweden, Miss Argentina na Miss Azerbaijan !
Perezida w’Amerika Barack Obama
Uko bihagaze ubu n’uko Trump arindiriye ihuriro ry’ishyaka rye, Republican Party, rizaba mu kwa karindwi ngo arebe niba ryamwemeza kuzarihagararira nk’umukandida Perezida mu matora yo mu kwa 11 aho azaba ahanganye n’uzaba ahagarariye Democratic Party byitezwe yuko azaba ari Hillary Clinton.
Kayumba Casmiry