• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»OIF: Min. Mushikiwabo uhanganye na Michaëlle Jean ni bantu ki?

OIF: Min. Mushikiwabo uhanganye na Michaëlle Jean ni bantu ki?

Editorial 12 Oct 2018 ITOHOZA

Mu gihugu cya Armenia hitezwe ibidasanzwe mu mateka y’u Rwanda aho umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ashobora kwegukana intsinzi y’ubunyamabanga bw’umuryango wa OIF mu nteko rusange   y’umuryango w’abakoresha Igifaransa [ Francophonie].

Igifaransa ntabwo ari ururimi rukoreshwa muri Armenia, ariko Ubufaransa bucumbikiye Abanyarmenia benshi, harimo n’umuririmbyi aheruka kwitaba Imana, Charles Aznavour.

Michaëlle Jean na Louise Mushikiwabo

Abitabiriye iyo nama bagomba gutora umuyobizi mukuru w’umuryango, kuri uyu wa gatanu, iyi nama ihuriwemo n’abantu barenga miriyoni magana abiri na mirongo irindwi bavuga urimi rw’igifaransa.

Uwusanzwe uyoboye uwo muryango, yahoze ari guverineri mukuru wa Canada, Michaëlle Jean,  nawe ushakisha manda ya kabiri ariko Prezida Macron ashyigikiye Louise Mushikiwabo, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Ese Michaëlle Jean ni munti ki?

Michaëlle Jean yavutse mu mwaka wa 1957, avukira i Port-au-Prince mu murwa mukuru wa Haïti.

Yageze muri Canada nk’impunzi mu mwaka wa 1968, akurira mu mujyi wa Thetford Mines wo mu ntara ya Québec, nyuma aza guhabwa ubwenegihugu bwa Canada.

Yahoze ari umunyamakuru w’ikigo cy’itangazamakuru cya leta ya Canada, aba Guverineri mukuru wa Canada, kuri ubu akaba ari we munyamabanga mukuru wa Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi ry’Igifaransa , umwanya ariho kuva mu mwaka wa 2014.

Michaëlle Jean asuhuzanya na Perezida w’u Bufaransa, Macron

Yize indimi n’ubuvanganzo, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza  kuri kaminuza zitandukanye zirimo izo muri Canada no mu Butaliyani, nka Kaminuza ya Montréal na Kaminuza ya Florence.

Nkuko bigaragara mu makuru ajyanye n’ubuzima bwe ari ku rubuga rwa interineti, Madamu Jean avuga adategwa indimi eshanu ari zo Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani, Icyespanyole, Igikreole, akaba azi no gusoma ururimi rw’Igiportugali.

Ubwo manda ye nka Guverineri mukuru wa Canada yarangiraga mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2010, yahise agirwa intumwa idasanzwe y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO.

Yari ashinzwe gufasha mu kuzahura igihugu avukamo cya Haïti cyari kimaze gushegeshwa n’umutingito w’isi wahitanye abarenga ibihumbi 200 ukanangiza byinshi mu bikorwa-remezo.

Bamwe mu bamunenga bamushinja gusesagura umutungo wa Francophonie, ikirego ahakana.

Yashakanye na Jean-Daniel Lafond, Umunya-canada wavukiye mu Bufaransa akaba utegura filime ndetse akaba yarahoze ari umwarimu w’isomo rya filozofiya. Babyaranye umwana umwe w’umukobwa, Marie-Éden Lafond.

Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo:

Mushikiwabo yavukiye i Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahahoze ari Komini Rutongo. Yavutse tariki 22 Gicurasi 1961. Avuka mu muryango w’abatsobe, se umubyara akaba yari umuhinzi wa Kawa.

Louise Mushikiwabo ubu uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva 2009 (ari nawe uyitinzemo kurusha abandi kuva mu 1994)akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, ni umunyandimi (polyglotte). Yagiye muri iyi minisiteri avuye ku y’Itangazamakuru, inaheruka ubwo.

Min. Mushikiwabo arahabwa amahirwe yo kuyobora OIF

Bidashidikanywaho, ni Mushiki wa Ndasingwa Landouard uzwi nka Lando (Hotel Chez Lando) wari mu bashinze ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, akaba yarishwe muri Jenoside.

Amashuri abanza yayigiye mu mujyi wa Kigali, ayisumbuye ayiga ku Nyundo mu karere ka Rubavu, mu ishuri Notre Dame d’Afrique. Yize indimi n’ubuvanganzo.

Mu 1981, yagiye muri Kaminuza y’u Rwanda I Nyakinama (ubu ni mu karere ka Musanze) yiga indimi, ariko mu gashami k’Icyongereza.

Mu 1984 arangije I Nyakinama, yabaye umwarimu w’Icyongereza muri Lycee de Kigali (LDK) mu Rugunga rwa Kigali.

Mu 1986, yagiye kwiga muri Amerika, muri kaminuza ya Delaware, ahabonera Master’s mu ndimi n’ubusemuzi.

Arangije mu 1988, yahise yigumira muri USA, akora imirimo yo gusemura avana mu rurimi rumwe ajyana mu rundi. Uku kuguma muri Amerika, byamurinze Jenoside yahitanye benshi mu muryango harimo na Lando.

Mu 2005 yaje gukora muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, nk’umuyobozi ushinzwe itumanaho. Iyi BAD yayoborwaga n’umunyarwanda Dr Donald Kaberuka.

Mu 2006, yanditse igitabo “Rwanda means Universe”, ugenekerereje ngo “u Rwanda bivuga isi yose”, aho avuga ku buzima bwe n’umuryango we kugeza kuri Jenoside yawushegeshe.

Mu 2008, Mushikiwabo yagannye mu Rwanda, agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru, nyuma aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kugeza ubu.

2018-10-12
Editorial

IZINDI NKURU

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Editorial 27 Dec 2019
Burundi: Uwasimbuye Ndadaye nyuma y’iyicwa rye yahaswe ibibazo n’abari mu iperereza

Burundi: Uwasimbuye Ndadaye nyuma y’iyicwa rye yahaswe ibibazo n’abari mu iperereza

Editorial 28 Nov 2018
Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Editorial 28 Jun 2017
U Bufaransa: Ibitaro byasheshe kontaro ya Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

U Bufaransa: Ibitaro byasheshe kontaro ya Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Editorial 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira
ITOHOZA

BIRABABAJE :Umukobwa yahiye umubiri wose ubwo yari agiye gushyushya amazi yo kwiyuhagira

Editorial 29 Oct 2016
Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Editorial 30 Jan 2020
Kigali: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi
Mu Mahanga

Kigali: Hasojwe amahugurwa yo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Editorial 15 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru