Mu gihugu cya Armenia hitezwe ibidasanzwe mu mateka y’u Rwanda aho umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ashobora kwegukana intsinzi y’ubunyamabanga bw’umuryango wa OIF mu nteko rusange y’umuryango w’abakoresha Igifaransa [ Francophonie].
Igifaransa ntabwo ari ururimi rukoreshwa muri Armenia, ariko Ubufaransa bucumbikiye Abanyarmenia benshi, harimo n’umuririmbyi aheruka kwitaba Imana, Charles Aznavour.
Abitabiriye iyo nama bagomba gutora umuyobizi mukuru w’umuryango, kuri uyu wa gatanu, iyi nama ihuriwemo n’abantu barenga miriyoni magana abiri na mirongo irindwi bavuga urimi rw’igifaransa.
Uwusanzwe uyoboye uwo muryango, yahoze ari guverineri mukuru wa Canada, Michaëlle Jean, nawe ushakisha manda ya kabiri ariko Prezida Macron ashyigikiye Louise Mushikiwabo, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.
Michaëlle Jean yavutse mu mwaka wa 1957, avukira i Port-au-Prince mu murwa mukuru wa Haïti.
Yageze muri Canada nk’impunzi mu mwaka wa 1968, akurira mu mujyi wa Thetford Mines wo mu ntara ya Québec, nyuma aza guhabwa ubwenegihugu bwa Canada.
Yahoze ari umunyamakuru w’ikigo cy’itangazamakuru cya leta ya Canada, aba Guverineri mukuru wa Canada, kuri ubu akaba ari we munyamabanga mukuru wa Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi ry’Igifaransa , umwanya ariho kuva mu mwaka wa 2014.
Yize indimi n’ubuvanganzo, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza kuri kaminuza zitandukanye zirimo izo muri Canada no mu Butaliyani, nka Kaminuza ya Montréal na Kaminuza ya Florence.
Nkuko bigaragara mu makuru ajyanye n’ubuzima bwe ari ku rubuga rwa interineti, Madamu Jean avuga adategwa indimi eshanu ari zo Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani, Icyespanyole, Igikreole, akaba azi no gusoma ururimi rw’Igiportugali.
Ubwo manda ye nka Guverineri mukuru wa Canada yarangiraga mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2010, yahise agirwa intumwa idasanzwe y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO.
Yari ashinzwe gufasha mu kuzahura igihugu avukamo cya Haïti cyari kimaze gushegeshwa n’umutingito w’isi wahitanye abarenga ibihumbi 200 ukanangiza byinshi mu bikorwa-remezo.
Bamwe mu bamunenga bamushinja gusesagura umutungo wa Francophonie, ikirego ahakana.
Yashakanye na Jean-Daniel Lafond, Umunya-canada wavukiye mu Bufaransa akaba utegura filime ndetse akaba yarahoze ari umwarimu w’isomo rya filozofiya. Babyaranye umwana umwe w’umukobwa, Marie-Éden Lafond.
Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo:
Mushikiwabo yavukiye i Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahahoze ari Komini Rutongo. Yavutse tariki 22 Gicurasi 1961. Avuka mu muryango w’abatsobe, se umubyara akaba yari umuhinzi wa Kawa.
Louise Mushikiwabo ubu uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva 2009 (ari nawe uyitinzemo kurusha abandi kuva mu 1994)akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, ni umunyandimi (polyglotte). Yagiye muri iyi minisiteri avuye ku y’Itangazamakuru, inaheruka ubwo.
Bidashidikanywaho, ni Mushiki wa Ndasingwa Landouard uzwi nka Lando (Hotel Chez Lando) wari mu bashinze ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, akaba yarishwe muri Jenoside.
Amashuri abanza yayigiye mu mujyi wa Kigali, ayisumbuye ayiga ku Nyundo mu karere ka Rubavu, mu ishuri Notre Dame d’Afrique. Yize indimi n’ubuvanganzo.
Mu 1981, yagiye muri Kaminuza y’u Rwanda I Nyakinama (ubu ni mu karere ka Musanze) yiga indimi, ariko mu gashami k’Icyongereza.
Mu 1984 arangije I Nyakinama, yabaye umwarimu w’Icyongereza muri Lycee de Kigali (LDK) mu Rugunga rwa Kigali.
Mu 1986, yagiye kwiga muri Amerika, muri kaminuza ya Delaware, ahabonera Master’s mu ndimi n’ubusemuzi.
Arangije mu 1988, yahise yigumira muri USA, akora imirimo yo gusemura avana mu rurimi rumwe ajyana mu rundi. Uku kuguma muri Amerika, byamurinze Jenoside yahitanye benshi mu muryango harimo na Lando.
Mu 2005 yaje gukora muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, nk’umuyobozi ushinzwe itumanaho. Iyi BAD yayoborwaga n’umunyarwanda Dr Donald Kaberuka.
Mu 2006, yanditse igitabo “Rwanda means Universe”, ugenekerereje ngo “u Rwanda bivuga isi yose”, aho avuga ku buzima bwe n’umuryango we kugeza kuri Jenoside yawushegeshe.
Mu 2008, Mushikiwabo yagannye mu Rwanda, agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru, nyuma aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kugeza ubu.