Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2016, Polisi yashyikirije ubushinjacyaha abagabo babiri bakekwaho ruswa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA).
nkuko tubikesha ikinyamakuru izubarishe .
Eng Muhirwa Adolphe wahawe ikiraka cyo kwiga isoko (tender) ryo kubaka hoteli ya FERWAFA we yanahise abazwa n’ubushinjacyaha, ariko Mulindahabi, umunyamabanga mukuru wa FERWAFA we ntiyabajijwe kuko umwunganira mu mategeko atari ahari.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yibukije ko “aba bantu bakurikiranweho ibyaha biteganya n’ingingo ya 647 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ni ugufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango.”
Nkusi Faustin avuga ko Mulindahabi atabajijwe kuko umwunganizi we Me Munyemana Gatsimbanyi Pascal atari ahari ariko bababwira ko uyu munsi (kuwa gatatu) ashobora kuboneka.
Yagize ati “Iyo tumaze kubaza abaregwa dutegura umwanzuro usaba ko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubundi urukiko ni rwo rugena umunsi w’iburana.”
Izubarirashe
M.Fils