Ombe Nyamuhombeza yageze mu Rwanda muri 1997,aho yaje ahunze ubwicanyi bwakorerwaga abanyamurenge bo mu bwoko bw’abatutsi muri Kivu y’amajyepfo. yaje kumenya ko babajyana hanze aza mu nkambi ya Gihembe yiyita umunyamulenge, ageze Gihembe kuko Bari bakeneye abarimu kandi Nyamuhombeza yarazi igifaransa,yemera kwigisha impunzi z’abana bato. Nyuma uyu Nyamuhombeza yaje gutangira kujya yigisha n’ijambo ry’Imana aba yigize Pasitori kirihahira atyo. Abaje bamusanga mu nkambi Nyamombeza ari mu bantu bavugaga leta y’u Rwanda neza icyo gihe avuga ko babafata neza cyane ko babona buri kimwe bakeneye, avuga ko abana biga neza rwose nta kibazo.
Ombe Nyamuhombeza yaje guhinduka ate rero? Nyamuhombeza yari afite akageso ko gushurashura Ibi ari nabyo byaje kumuviramo gutera inda umwana yigishaga mu mashuri abanza mu mwaka wa kane ariko umwana kuko yari akiri muto cyane inda yamuguye nabi, Nuko inzego za leta zitangira kubikurikirana ariko umwana avuga ko yatewe inda na OMBE Nyamuhombeza, kuburyo umwana yageze hagati y’urupfu n’umupfumu. Uwo mwana w’umukobwa leta n’abandi babanaga mu nkambi bamwitayeho abasha kubaho, ubu ariho ni muzima n’umwana we, na Nyamuhombeza ubwe arabizi ko ibyo bintu yabikoze, n’ababanye nawe mu inkambi barabimushinja.
OMBE Nyamuhombeza nyuma abakirisitu yasengeshaga abashishikariza kumuha amaturo, baje ku mucikaho cyane ko yakundaga no kubakanga abeshya ngo yigeze kujya ikuzimu aragaruka, abonye ko ibintu bimukomeranye mu inkambi,yaje gushaka abashi bene wabo babanaga mu nkambi atangira kurema udutsiko abumvisha ko abacongoman b’abanyamulenge banga abo bashi bati bazatwicaniko kwiga imitwe yo gutwika akazu Nyamuhombeza yabagamo kugirango Dossier ye yo kumujyana hanze yihute ariko bikorwa babeshyera abanyamurenge ko aribo bashaka kugirira nabi abashi.
Uwari Impunzi Nyamuhombeza yaje kwigira umunyapolitiki gute?
Uyu Nyamuhombeza nyuma yo kwitwikiraho inzu akabona ko ntacyo bitanze noneho yatangiye kujya akora ibiganiro kuri BBC/Gahuza atangira kwivanga muri Politike y’u Rwanda ibintu ubundi impunzi zitemerewe byose ari ukugirango abone uko UNHCR bamujyana hanze nk’umuntu Leta imereye nabi!
Yaje kubigeraho rero ajyanwa mu gihugu cya Finland.
OMBE Nyamuhombeza ageze Finland rero aho kugirango yitware neza muri sosiyete yari ahasanze nk’umuntu wiyitaga Umukozi w’Imana, yari afite umugore n’abana, ageze Finland atera inda murumuna w’umugore we, ubwo umugore n’abana baba baramutaye, abanyarwanda n’abacongomani bose bamucikaho yisanga ari wenyine, ni uko yatangiye guhura n’ibigarasha n’interahamwe kubera umunwa we bati uyu twamwifashisha baba bamukohokanye batyo yibera umuzindaro n’itiyo banyuzamo ibyo bashaka gutangaza.
Gusa tubibutse ko Hari amakuru tugikurikiranira hafi ajyanye na Nyamuhombeza OMBE avuga ko Ombe ari umunyarwanda w’Umushi wigira umukongomani, kandi nibyo koko urebye imvugo ze zimwe ntaho zitaniye n’izabakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi muri 1994.