Biremezwa n’ikinyamakuru JeuneAfrique ko Perezida Paul Kagame azajya i Paris mu nama yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mishinga igitangira izwi nka VivaTech izaba tariki 24 – 26 muri uku kwezi. Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa mu myaka itatu ishize.
Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris ariko ntaremezwa n’ibiro bye cyangwa se abategura VivaTech, nubwo mu mezi ashize bemeje ko abayobozi b’Ubufaransa bifuza ko u Rwanda ruhagararirwa muri iyi nama.
Ubufaransa n’u Rwanda umubano wabyo uhoramo igitotsi kubera amateka mabi. U Rwanda rushinja Ubufaransa uruhare rutaziguye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubufarasa ntibwigeze bwemera uru ruhare, uretse Perezida Nicolas Sarkozy wemeye ‘amakosa mu gufata imyanzuro’ muri icyo gihe.
Uyu Sarkozy mu ntangiriro z’uku kwezi yaje mu Rwanda anabonana na Perezida Kagame.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Maurice Lévy umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Publicis Groupe, kompanyi ikomeye cyane ku isi mu byo kwamamaza, yatangarije i Quai d’Orsay muri Paris ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa “ari kuvugana na Perezida Paul Kagame ngo u Rwanda ruzitabire cyane ririya huriro rya VivaTech i Paris.”
Ikinyamakuru JeuneAfrique kuri uyu kabiri kemeje ko Perezida Paul Kagame azitabira iri huriro mpuzamahanga rya VivaTech, ngo bikaba n’ikimenyetso ko hari agashyuhe kari kuza mu mubano w’Ubufaransa n’u Rwanda kuva Emmanuel Macron yatorwa nka Perezida w’Ubufaransa.
Perezida Kagame aheruka i Paris muri Gashyantare 2015 mu nama y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO, ifite ikicaro i Paris). Aho bitari biteganyijwe ko abonana n’abayoboye iki gihugu.
Mbere yabwo Perezida Kagame yagiye i Paris mu 2011 ahura na Diaspora nyarwanda ibayo, nibwo bwa mbere Perezida w’u Rwanda yari ageze mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yanakiriwe muri Elysee na Perezida Sarkozy.
Mu minsi ishize u Rwanda rwavuze ko rutangije iperereza ku bafaransa 20 bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Leta y’Ubufaransa ifite inyandiko n’ibimenyetso byerekeranye n’u Rwanda mu gihe cya Jenoside itarashyira hanze kugeza ubu.
Muri Nzeri ishize, iruhande rw’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, Perezida Kagame na Prezida Macron bagiranye ibiganiro byihariye ku mubano w’ibihugu byombi.
Niba Perezida Kagame azajya i Paris mu mpera z’uku kwezi, ntibiramenyekana niba yazongera kuganira na mugenzi we.
VivaTech bivugwa ko azitabira i Paris ni ihuriro rinini rihuza abatangizi mu bushabitsi mu ikoranabuhanga n’abayobozi. Uyu mwaka ngo bazibanda cyane kuri Africa. Kompanyi 300 zo muri Africa nazo zizitabira.