Mu kwezi kwa Gicurasi muri 2016 Padiri Uwimana Jean Francois yatangarije Inyarwanda.com ko afite umushinga wo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo: Knowless Butera, Riderman, Jay Polly, Israel Mbonyi na Aline Gahongayire. Icyo gihe yanadutangarije ko umuhanzi ukomeye ku isi akunda cyane ndetse ashaka ko nawe bakorana indirimbo ari umunyamerika Lil Wayne.
Lil Wayne ni umwe mu bayoboye isi mu muziki
Nyuma y’imyaka ibiri atangaje iby’uyu mushinga we, Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru yabajije Padiri Uwimana aho ageze umushinga we wo gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare, adutangariza ko yagiye abura umwanya wo guhura no kuganira n’abahanzi ashaka gukorana nabo indirimbo. Padiri Uwimana yabihamije avuga ko nawe amaze igihe yarabuze umwanya wo kwita cyane ku muziki we bitewe n’inshingano afite muri Kiliziya Gatorika dore ko ari umupadiri muri Disozeye ya Nyundo.
Ku bijyanye no gukorana indirimbo na Lil Wayne umwe mu bahanzi bakomeye ku isi, Padiri Uwimana yavuze ko muri uyu mwaka wa 2018 ateganya kujya muri Amerika bityo ngo nagerayo azashaka uko yabona Lil Wayne, baganire ku bijyanye no kuba bakorana indirimbo. N’ubwo ari ibintu bitorshye guhura n’abahanzi bakomeye ku isi cyane cyane abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Padiri Uwimana avuga ko azagerageza gushakisha uko yahura n’abaraperi bo muri Amerika cyane cyane Lil Wayne. Yagize ati:
Ehhhh Collabo ntabwo byari byanjyamo cyane kuko nanjye ubwanjye sindi kubona umwanya wa njyenyine urumva rero Collabo bisaba kuba muri hamwe. Nta mwanya ndi kubona, ninywubona nabyo nzabyigaho,..ntabwo mbiteganya vuba cyane. Lil Wayne,..abaraperi bo hanze ntibyoroshye kubabona, gusa ninjya muri Amerika, nkababona nzabavugisha, nteganya kujya muri Amerika nko mu kwa 7 (2018).
Padiri Uwimana ubwo yari avuye i Burayi mu muhuro w’urubyiruko na Papa Francis I
Padiri Uwimana avuga ko ahuye na Lil Wayne ikintu cya mbere yamusaba ari uko bakorana indirimbo
Padiri Uwimana ubwo yari abajijwe na Inyarwanda.com abahanzi bo hanze y’u Rwanda akunda cyane , mu bo yavuze ko akunda cyane hari umuraperi Lil Wayne, Chris Brown n’itsinda P-Square n’abandi. Gusa mu bo yifuza gukorana nabo indirimbo ku isonga haza umuraperi Lil Wayne. Yagize ati; Lil Wayne, duhuye tukaganira namusaba ko dukorana indirimbo kuko alubumu ya 3 ntekereza gukoramo za collabo nyinshi.
Padiri Uwimana avuga ko nahura na Lil Wayne azahita amusaba ko bakorana indirimbo
Mu bahanzi nyarwanda Padiri Uwimana ateganya gukorana nabo indirimbo, mu basanzwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, harimo Aline Gahongayire na Israel Mbonyi. Abajijwe impamvu atavuze Theo Bosebabireba kandi ariwe wamenyekanye cyane mu Rwanda kurusha abo bose yadutangarije,Padiri Uwimana yavuze ko Bosebabireba aririmba nka Ama G The Black kandi akaba adakunda injyana yabo, bityo akaba atamuhitamo.
Nindangiza alubumu ya 2 ndimo gukora,iya 3 numva hajyamo izindi ndirimbo zirimo abandi bantu. Abo tuzayikorana nahera kubo mu Rwanda kuko ndi mu Rwanda. Mu bo nzi, twazakorana harimo Aline Gahongayire kuko iryo zina ndarizi abandi ntabwo mbazi keretse uriya numvise vuba witwa Israel Mbonyi,numvise abantu bose baririmba indirimbo ze, nawe twazakorana. Bosebabireba wapi (ntabwo namuhitamo) kuko aririmba nka Ama G kandi sinkunda stlye aririmbamo.
Padiri Uwimana ngo ntashobora gukorana indirimbo na Ama G kimwe na Theo Bosebabireba
Padiri Uwimana arateganya kujya muri Amerika aho yifuza guhura na Lil Wayne